Kuri iki Cyumweru ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida wabereye mu Karere ka Rubavu, bamwe mu baturage bo muri aka Karere bavuze ko agakingirizo k’abagore batari bakabona, abandi bavuga ko bakabonye inshuro imwe ari nk’abaganga baje kubigisha bakibaza impamvu tutaboneka ku isoko.
Tabu Vestine utuye mu Murenge wa Nyamyumba, yavuze ko aka gakingirizo k’abagore abantu bakazi ari mbarwa kuko ngo kadakunze gukoreshwa cyane, uretse ibi ngo no ku isoko nta hantu wapfa kubona bakagurisha.
Ati “Njye narakabonye ariko nakabonye ari umuganga ugafite, sindakabona ahantu runaka bagacururiza. Twe n’iyo tugiye kwa muganga baduha utw’abagabo, sindabona umuganga uduhitishamo ngo natwo tudutware mu rugo, numvise abantu banavuga ko tubishya kiriya gikorwa.”
Undi mugabo usanzwe ari umujyanama w’ubuzima we yavuze ko udukingirizo tw’abagore Leta ikwiriye kutumanura hasi nibura abantu bakatumenya ngo kuko hari n’uwahitamo kuba ariko akoresha.
Yavuze ko bumva ko utu dukingirizo tubishya imibonano ariko ko nta muntu wagakoresheje yari yabona uretse kugenda abyumva ku bantu nabo babyumvise ahandi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Ikuzo Basile, yavuze ko impamvu udukingirizo tw’abagore tutaboneka ku isoko ry’u Rwanda ari uko abantu benshi bagaragaje ko tubagora kudukoresha, gusa avuga ko kwa muganga tuba duhari.
Yagize ati “ Kuri ubu agakingirizo k’abagore karinda nk’uko akandi kose karinda. Twe muri porogaramu turadufite ariko ntabwo ari cyane nk’akabagabo kuko hari impamvu nyinshi iyo tuzanye ikintu tugomba kureba niba se wenda abaturage bakoresha icyo kintu bacyemera, bazi kugikoresha, biraborohera, ese barabyishimiye? Ibyo byose rero nibyo tureba tukamenya niba ikintu twabazaniye koko bakishimiye.”
Dr Ikuzo yakomeje agira ati “Nk’agakingirizo rero k’abagore mu byo twagiye tubona, twakunze kubona ko abantu benshi batishimira kugakoresha cyangwa kakabagora ugereranyije n’agakingirizo k’abagabo, niyo mpamvu uzasanga tutagakoresha cyane.”
Kuri ubu hirya no hino mu gihugu hagiye hashyirwa inzu nto ( Kioske) zitangirwamo udukingirizo ariko naho usanga harimo utw’abagabo gusa, abaturage bamwe na bamwe bakagaragaza ko hashyizwemo n’utw’abagore cyangwa bakatubonera mu bajyanama b’ubuzima byabashimisha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!