00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impaka z’urudaca ku kwemerera abana b’imyaka 15 kuboneza urubyaro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Ukwakira 2022 saa 11:20
Yasuwe :

Impaka ni zose mu banyarwanda by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ishyikirijwe Umushinga w’Itegeko ritanga uburenganzira bwo kuboneza urubyaro ku bangavu n’ingimbi guhera ku myaka 15.

Iri tegeko ryasesenguwe n’abagize Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ku wa 17 Ukwakira 2022, aho muri bo abagera kuri 30 batoye umwanzuro w’uko badashyigikiye uwo mushinga.

Kuba abadepite banze kwemeza ishingiro ry’uwo mushinga, babishingiye ku kuba ari itegeko ryibanda cyane ku gukumira ingaruka z’ikibazo aho gukumira ikibazo ubwacyo.

Depite Bugingo Emmanuel ati “Harashyirwaho itegeko rikemura ikibazo mu ruhande rumwe aho umuryango wananiwe gufata abana […] twananiwe gufata abana baraducika, ese ingamba zihari kugira ngo inzego zitandukanye ari umuryango ubwabo nk’igihugu gifite abana bangana kuriya, minisiteri zibifite mu nshingano […] habe n’ubukangurambaga bwo gukumira.”

Depite Mukabunani Christine ati ‘‘Ikindi ni uko igihe twaganiraga n’abatanga serivisi z’ubuzima, twagaragazaga ko n’abantu bakuru iyo bagiye gufata iriya miti yo kuboneza urubyaro, haracyarimo ikibazo.”

Depite Barikana Eugène ati “U Rwanda ni igihugu gifite ibikiranga, cyemera Imana, ndetse amategeko yacu menshi yaje anashingira kuri ibyo maze kuvuga. Iyo tugeze mu gufata icyemezo, umwana w’imyaka 15 murumva ko yitwa umwana.”

Yakomeje agira ati “Mu yandi mategeko dufite imyaka y’ubukure aho uwo mwana ashobora gufata icyemezo cyaba icyo gukora cyangwa gushaka hari amategeko dufite abigena. Harya gufata icyemezo ku bwisanzure ku buzima bw’imyororokere ni cyo cyoroshye cyangwa gikomeye?”

Itegeko ryumviswe nabi?

Abahanga basobanura ko ubuzima bw’imyororokere ari ukubaho uzi imiterere y’umubiri wawe mu bijyanye n’igitsina, uko gikoreshwa n’ibindi bijyanye. Itegeko rigenga ubuzima bw’imyororokere, rikoreshwa kugeza ubu ryasohotse mu 2016, ndetse kuri ubu umushinga w’itegeko wari washyikirijwe inteko ni uwo kurivugurura.

Ni ukuvuga ko hashize imyaka itandatu iryo tegeko ariryo rigenderwaho ariko nka nyuma yaryo hasohotse irigenga umuryango rivugurura iryari risanzweho ry’uko kugira ngo habeho kubyara atari ngombwa ko umugore n’umugabo baryamana kuko bashobora no kubyara bikozwe na muganga, habayeho guhuza intanga zabo.

Mu kiganiro na IGIHE, Impuguke mu buzima n’imibereho y’abaturage, Dr Mporanyi Theobald yavuze ko bikwiye ko abakiri bato bagira amakuru ku buzima bw’imyororokere kuko byagaragaye ko bishobora kubafasha mu kwirinda.

Ati “Harimo kubasobanurira uko umubiri w’umuntu uteye, imikorere y’imyanya igize imyanya myibarukiro, kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na Sida, harimo kurwanya Cancer y’Inkondo y’Umura cyangwa iy’Ibere n’ibindi.”

Mporanyi avuga ko amakuru n’ubushakashatsi byagaragaje ko abangavu bari munsi y’imyaka 18 hari amakuru badafite ku buzima bw’imyororokere kandi bagombaga kuba barayahawe n’ababyeyi babo cyangwa aho biga ku mashuri.

Ati “Kuki wa mwana ugeze muri icyo gihe adashobora kwifatira icyemezo cyo gushaka muganga utanga serivisi z’ubuzima bw’imyororokere akamufasha?”

Dr Mporanyi avuga ko iri tegeko ryumviswe nabi kubera ko kuba abangavu bagira amakuru bitandukanye no kuboneza urubyaro cyane ko mu Rwanda kuboneza urubyaro bikorwa ku bushake atari itegeko.

Ati “Serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zitandukanye no kuboneza urubyaro. Aho niho hari ikibazo nyamukuru abaturage benshi bitiranyije. Wowe hereza umwana amakuru ibijyanye no kuboneza urubyaro byo azabikora yagejeje igihe kandi abikore ku bushake bwe nk’uko itegeko ribiteganya.”

Umuryango Nyarwanda uteza imbere Ubuzima n’Uburenganzira bwa muntu, Health Development Initiative (HDI), ugaragaza ko abangavu bakwiye kuba bahabwa amakuru kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ndetse bakaba banazihabwa mu gihe bibaye ngombwa.

Ni ibintu HDI ishingira ku mibare y’abangavu baterwa inda aho mu 2017, abangavu batewe inda bari 17.331, umubare wazamutse cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019 mu gihe mu 2020 wageze ku bihumbi 18, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.

Umuyobozi wa HDI, Dr. Aflodis Kagaba ati “Ni ikibazo kubera ko iyo urebye ibihumbi hafi 20 by’abangavu baterwa inda, umuntu abashije kugabanyaho nkeya agakumira, cyane cyane ko ubuzima bwa bariya bana b’abakobwa buhita buhinduka iyo bahuye n’icyo kibazo, bakava mu ishuri […] iyo urebye izo ngaruka zose , ikintu cyose umuntu yakora akabasha gukumira cyaba ari cyiza cyane.”

Dr Kagaba avuga ko intambwe Abadepite bari bateye yo kuvugurura iri tegeko, abangavu bagahabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, ari nziza kandi ikwiriye gushyigikirwa, ibiganiro bigakomeza.

Icyakora asanga gushyiraho ko bagomba kubanza kubona uburenganzira bw’ababyeyi bishobora kuba amananiza kandi izi serivisi zikirimo ikintu cyo kwitinya.

Dr Mporanyi asanga serivisi z'ubuzima bw'imyororokere zikwiye guhabwa abangavu
Umuyobozi wa HDI, Dr Kagaba asanga hakwiye ibiganiro ku kwemeza iri tegeko

Ibishingirwaho n’abamagana iri tegeko

Hari abaturage batanze ibitekerezo ku nkuru yatambutse mu kinyamakuru IGIHE kuri iyi ngingo. Muri bo hari uruhande rw’abamaganiye kure iri tegeko.

Uwitwa Benimana yagize ati “Kugeza ubu nta tegeko rihana umwana wafatiwe mu busambanyi cyangwa mu bikorwa byo kwiyandarika, ahubwo usanga ibihano bireba aho yafatiwe, cyangwa uwo basanze bari kumwe iyo we afite imyaka y’ubukure ariko ntabwo amategeko areba uruhare rwa wa mwana muri icyo gikorwa yafatiwemo.”

Yakomeje agira ati “Urugero ku mihanda tuhasanga abangavu bicuruza (indaya) bari munsi y’imyaka y’ubukure, umusinzi nahanyura akararuza kamwe muri utwo dukobwa tuba tumwishinzaho, bizagenda gute?”

Uwitwa Theo yagize ati “Uyu muntu wakoze iri tegeko afite ikindi agamije kuko ubusambanyi buri mu bana bo muri iki kigero bwakwirindwa ...nabanze agaragaze uburyo yakoresheje bbwo kuba yarinda aba bana inda zitateganyijwe urugero Umubare w’abana batewe izo nda ungane n’uwabagabo cg abasore bakekwaho ko bazibateye ....habe imanza zihamye zishingire kuri ADN zabo bana umugabo cg umusore ukekwa ukuri kugaragare.”

Uwitwa Kabasera Bukasa yagize ati “Ni akumiro Koko ko haboneza urubyaro uwabyaye nk ’inkumi iboneza byagenze bite ? ibi ni ukwimakaza ubusambanyi uwazanye uyu mushinga ntagahabwe ijambo ingoma ibihumbi.”

Alias we yagize ati “Icyakoroha ni iki: Gusambana utarageza ku myaka 18 mubigire icyaha, umuntu ubikoreye umukobwa utarageza iyo myaka n’umukobwa ubikorewe atarayigeza bombi bajye barebwa nitegeko. Nibwo nabo bangavu bazabireka ntibishore mu busambanyi.”

Yakomeje agira ati “Naho kwemerera uruhande rumwe uburenganzira ugahana urundi, ntacyo byahagarika. Abakobwa batarageza kuri 18 bigishwe nabo ko gusambana ari icyaha murebe ko izo nda zitagabanuka.”

Basanga ari ishyano

Mu 2018, ubwo hazamurwaga amajwi y’abasaba ko abangavu n’ingimbi bakwemererwa guhabwa serivisi zirimo izo kuboneza urubyaro, Kiliziya Gatolika yahise igaragaza ko itewe impungenge no kuba abangavu n’ingimbi bakomorerwa kuri izo serivisi kuko byakongera ubwomanzi n’uburaya.

Icyo gihe mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda usanzwe ari n’Umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko kwemerera abataruzuza imyaka y’ubukure kuboneza urubyaro no guha umwanya uburaya n’ubwomanzi.

Icyo gihe yagize ati “Ku ruhande rumwe mfite impungenge ko ibi bigiye kuzatera ubwomanzi n’uburaya, muri iki gihe turugarijwe. Twe uburyo bwacu ni ubwo kwigisha, kandi nzi neza ko nta muntu n’umwe wifuza gushyingiranwa n’umuntu utaritwaye neza mu buzima bwe akiri muto”.

Yakomeje agira ati “Imana ntabwo yashyizeho itegeko ryo gudasambana ngo ihime abantu ahubwo byari ukurengera umuntu n’ubuzima bwe. Iyo umwana atangiye kujya mu byo gufata imiti biba byototera ubuzima bwe bw’ejo, nagira ikibazo agatwita kubera ko imiti itakoze nibwo uzumva ngo yakuyemo inda, binamusigira igikomere gikomeye.”

Iyi ngingo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame nawe yayigarutseho mu Ugushyingo 2019, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru aho yagize ati “Kuvuga ngo ugiye kubigira ihame noneho ugiye guha abana b’imyaka 15 uburyo bwo kuboneza urubyaro, mu buryo bw’imitekerereze ni nk’aho umubwiye uti ehh… birimo imyumvire nk’iyo kuboshya.”

“Usa nk’uwabyoroheje nk’aho umubwiye uti ‘komeza wikorere ibyo ukora uzarindwa n’uburyo bwo kuboneza urubyaro’, bifite ubwo butumwa bitanga kandi ntabwo ntekereza ko ari ubutumwa bwiza.”

Yakomeje agira ati “Ariko reka Abanyarwanda bazabiganire turebe, ariko ndumva njye kuvuga ngo dushyigikire ngo abana b’imyaka 15 bajye bahabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro kubera ko hari abo bicika bagatwara inda, ndatekereza ko byateza ikibazo.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bangavu baterwa inda zitateganyijwe, abafite imyaka iri hagati ya 15 na 18 ari 92%. Ni impamvu yahereweho hakorwa uyu mushinga kugira ngo abana bari muri iki cyiciro babashe kubona serivisi zo kuboneza urubyaro.

Inkuru bifitanye isano: Ibikubiye mu mushinga w’itegeko wanzwe n’Abadepite wemereraga abana b’imyaka 15 kuboneza urubyaro

Cardinal Kambanda asanga ari ugushyigikira ubwomanzi n'uburaya
Perezida Kagame asanga kwemerera umwana w'imyaka 15 kuboneza urubyaro birimo imyumvire yo kuboshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .