Impaka z’inzobere ku kibazo gutwitira undi mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Kanama 2020 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Impaka ni zose mu Rwanda ku ngingo ijyanye no kubona urubyaro hifashishijwe uburyo bwo gutwitirwa n’undi, uburyo bwamamaye mu bihugu byateye imbere buzwi nka Surrogacy.

Kuba umuntu yatwitira undi (Surrogacy) bikorwa hafatwa intanga z’umugore n’umugabo zigahurizwa muri laboratwari hanyuma igi rigashyirwa muri nyababyeyi y’undi mugore agatwitira ba nyirazo.

Iyi ngingo yatangiye kuvugwaho cyane mu mpera za Nyakanga uyu mwaka ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafataga umwanzuro ku rubanza rw’umugabo n’umugore barugannye basaba icyemezo cy’urukiko kigaragaza uzaba umubyeyi w’umwana igihe bazaba bafashe intanga zabo zigaterwa mu wundi mugore akabatwitira.

Umucamanza yavuze ko uburyo bwo gufashwa kubona urubyaro bwemewe mu mategeko ari ubukorerwa umugabo n’umugore, aho kuba umuryango umwe n’uwundi.

Umuryango wahise ujurira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ikirego kiri kuburanishwa mu bujurire.

Mu kiganiro The Square cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatatu, inzobere zirimo abaganga n’abanyamategeko zagaragaje ko mu mategeko y’u Rwanda, ikibazo cyo gutwitira undi gikwiriye gusobanuka neza.

Ingingo ya 254 mu itegeko rigenga abantu n’umuryango mu Rwanda ivuga ko kororoka bikorwa hagati y’umugabo n’umugore mu buryo busanzwe cyangwa bwifashishije ikoranabuhanga.

Igika cya kabiri cy’iyo ngingo kivuga ko kororoka mu buryo bwifashishije ikoranabuhanga bigomba kuba byumvikanyweho n’abo bireba.

Umunyamategeko Christian Garuka yavuze ko ukurikije uko itegeko rigenga abantu n’umuryango riteye, ritabuza abantu kuba bakororoka hakoreshejwe uburyo bwo gutwitira undi kuko ari bumwe mu bukoresha ikoranabuhanga.

Yavuze ko icyuho kirimo ari uko nta tegeko rihari risobanura neza uburyo bikwiriye gukorwamo kugira ngo hatagira abaryikinga inyuma bakaryifashisha bapyinagaza uburenganzira bw’abandi.

Ati “Itegeko ntabwo risobanutse ngo rivuge niba uburyo bwo gutwitira undi bushobora gukorwa ku buryo bw’ubucuruzi cyangwa bitemewe, kuko hari itegeko rivuga ko impande bireba ari zo zigirana amasezerano hanyuma rikareka izo mpande zikirwariza ku masezerano.”

“Birashoboka ko habaho gutwitira umuntu hishyuwe amafaranga ariko byagiye binengwa n’impirimbanyi zitandukanye, aho bavuga ko abagore batishoboye bafite ibyago byinshi byo kubyazwa umusaruro n’abagore bishoboye ariko ntacyo itegeko ryacu rivuga kuri ayo masezerano.”

Garuka yavuze ko kuba mu mategeko y’u Rwanda ntaho bivugwa, bisobanuye ko byemewe.

Yatanze ingero zo mu bindi bihugu bifite amategeko agenga uburyo bwo kororoka no gutwitira abandi, aho nko mu Bugereki na Estonia, abantu bemerewa uburyo bwo gutwitirwa mu gihe babuze urubyaro cyangwa se mu gihe hari impungenge z’uko umubyeyi yakwanduza umwanya indwara z’uruhererekane.

Garuka yanavuze ko hari n’aho usanga itegeko ryemera ko abakoresha uburyo bwo gutwitira undi ari abashakanye babuze urubyaro, nyamara ngo ukurikije uko mu Rwanda bimeze n’undi muntu yaba yarashatse cyangwa atarashatse akajya gusaba gutwitirwa yabyemererwa.

Ati “Nk’ubu umuntu agiye mu bitaro ashaka mu Rwanda, bizaterwa n’uzasuzuma uwo murwayi. Hari uzagusaba icyemezo cy’urukiko cyangwa undi avuge ati ngwino nta kibazo. Ubu nta nubwo tuzi niba byemewe mu Rwanda kuba watanga intanga zawe.”

Umuyobozi w’ihuriro nyarwanda ry’abaganga b’inzobere mu kuvura abagore no kubyaza, Dr Eugène Ngoga, yagarutse ku mpaka zagiwe mu rukiko, hibazwa niba uwo mwana uzavuka azaba ari uw’abatanze intanga cyangwa ari uw’uwamutwise.

Dr Ngoga yavuze ko ukurikije siyansi umwana ari uw’umuntu watanze intanga, gusa ngo hakwiriye uburyo bwiza bw’amategeko bugenga uko bikorwamo.

Ati “Twe nk’abaganga nta kibazo tubibonamo, icyo tureba ni uko umuntu wemeye kubyarira undi agomba kuba yiteguye neza haba mu mutwe, agapimwa kugira ngo harebwe niba nta zindi ndwara afite yakwanduza umwana, iyo byose bimeze neza nibwo tujya mu byo kumutera intanga.”

Yongeyeho ati “Dukeneye ko bigira amategeko abigenga bikajya ku murongo. Ntabwo nshyigikiye ko habaho gutsikamira ababyeyi bazajya bifashishwa n’abashaka urubyaro, ibyo nibyo abantu barebaho.”

Dr Ngoga yagarutse ku buryo umuryango nyarwanda uteye aho umuntu utarabonye urubyaro afite ukuntu afatwa bishobora no kumugiraho ingaruka ubuzima bwe bwose.

Yavuze ko nk’umuntu nk’uwo ashobora kubyumvikanaho n’umwe mu bo mu muryango we, akamwemerera kumutwitira kandi ntibiteze ikibazo, ari nacyo itegeko rikwiye kuza kugaragaza.

Ati “Iri koranabuhanga rishobora gutanga ubufasha, niba umuntu afite umwe mu bo mu muryango we uje akavuga ati niteguye kubimukorera, numva ubwo busabe buzaba buboneye.”

Umunyamategeko Garuka yavuze ko hakenewe itegeko ryihariye risobanura neza uburyo bwo kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga aho kubikubira mu ngingo nke zigize irindi tegeko.

Uburyo bwo gutwitira undi bwatangijwe mu 1986 ubwo havukaga umwana wa mbere hakoreshejwe ubwo buryo. Bwahise butangira kwamamara mu bihugu cyane cyane ibyateye imbere aho nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mwaka havuka abana bagera kuri 750 hakoreshejwe ubwo buryo.

Inzobere mu buvuzi bw'indwara z'abagore, Dr Eugène Ngoga yavuze ko hakwiriye uburyo bwiza bw’amategeko bugenga uko gutwitira undi bikorwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .