00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiti itangirwa kuri Mutuelle yageze ku 1500

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 March 2025 saa 04:40
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangarije abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ko hongerewe imiti itangirwa ku bwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de sante’ ikaba yarageze ku 1500 ivuye kuri 800.

Abadepite bari bagaragaje ko abaturage batishimira uburyo bahabwa imiti mu mavuriro atandukanye hirya no hino mu gihugu, babaza ikiri gukorwa ngo icyo kibazo gikemurwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yasobanuye ko kuri ubu hongerewe ubushobozi n’imiti itangirwa kuri ‘Mutuelle de Sante’ iriyongera ikaba igeze ku 1500 ivuye kuri 800 yari iriho mu bihe byashize.

Yagize ati “Bitewe n’indwara abaturage bakunze kwivuza, byabaye ngombwa ko ikigega cya mituweri gishyiramo serivisi nshya, zirimo indwara zitandura nk’imiti ya kanseri, imiti y’indwara z’umutima, insimburangingo…”

Yakomeje agaragaza ko hari gahunda yo gukemura ibibazo bishingiye ku miti abaturage bakunze kugaragaza ko badahabwa iyo bivurije kwa muganga ahubwo bagasabwa kujya kuyigurira hanze y’ibitaro.

Ati “Hari ukongera imiti dutanga kwa muganga ari na cyo gikemura ibibazo abaturage bagaragaza by’uko bajya kwivuza umuganga akamwandikira imiti ariko yajya kuri Farumasi y’ibitaro akabwirwa ko udahari. Kuba udahari harimo ibintu bibiri, icya mbere ni uko utaba uri kuri lisiti y’ibyo ubwishingizi bwishyura cyangwa se koko ukaba udahari. Ibyo twabikemuye byombi. Imiti yemerewe kuvurira kuri mituweri twayikubye kabiri cyane cyane ugendanye n’izi ndwara nshya twavuze.”

Yavuze kandi ko mu itangwa rya serivisi hakirimo imbogamizi zo kuba abaturage bagana ibitaro n’ibigo nderabuzima usanga bamara umwanya munini batarahabwa serivisi ariko ko hari gushakwa ibisubizo ku cyakwihutisha itangwa rya serivisi.

Yagaragaje ko muri iyo miti yongewemo ijyanye n’ubuvuzi bwa kanseri, kuvura no kubaga indwara z’umutima, kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuyungurura no gusimbuza impyiko (dialyse), kuvura no kubaga uburwayi bw’igice cy’umugongo nk’urutirigongo, gutanga inyunganirangingo n’insimburangingo (prothese), kubaga Ivi no gusimbuza ivi, kubaga no gusimbuza umutwe w’igufwa ry’ukuguru, serivisi z’amaraso n’izindi zigendana na yo, gutanga inyunganiramirire ndetse hari n’indi miti yiyongereye ku rutonde rw’igiye nayo kujya yishyurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza.

Kugeza ubu zimwe muri izo serivisi zatangiye gutangwa izindi zizatangira gutangwa muri Nyakanga 2025 hamaze gutegurwa ibisabwa byose mu mavuriro ya Leta.

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yamaze gukusanya agera kuri miliyari 20 Frw yo gushyigikira ikigega cya ‘Mituelle de sante’ kugira ngo gikomeze gutanga umusanzu wacyo uko bikwiriye.

Ni amafaranga yakusanyijwe avuye mu nzego zinyuranye nk’acibwa abakoze amokosa yo mu muhanda, inzego za Leta, ibigo by’itumanaho bikorererwa mu Rwanda, ibigo by’imari n’ibigo by’ubwushingizi n’ibindi bitandukanye.

Dr. Yvan Butera yashimangiye ko Guverinoma izakomeza gukusanya amafaranga ashobora gushyirwa mu kigega cya ‘mituelle de Sante’ hagamijwe guhaza ibyifuzo by’abaturage.

Nubwo bimeze bityo ariko inzego z’ubuzima zigaragaza ko umusanzu buri muntu atanga wa 3000 Frw cyangwa 7000 Frw ku mwaka utageze kuri 40% by’ikiguzi kigenda iyo ahawe serivisi z’ubuvuzi hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza, kuko hajyamo nkunganire ya Leta.

Bivugwa ko uwo musanzu ushobora kwiyongera bijyanye n’uko n’ibiciro ku masoko byagiye bihinduka nubwo wo utigeze uhinduka kuva mu myaka irenga 14 ishize ushyizweho.

MINISANTE kandi yijeje ko hari n’ibiciro ku miti yo kwa muganga bishobora kwiyongera kuko hari aho wasangaga abakora muri urwo rwego bakorera mu gihombo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yasobanuye ko kuri ubu hongerewe ubushobozi n’imiti itangirwa kuri ‘Mutuelle de Sante’ iriyongera ikaba igeze ku 1500

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .