00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abagore bavuwe n’abaganga b’inzobere bo mu Bwongereza n’u Budage

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 April 2022 saa 02:46
Yasuwe :

Itsinda ry’abaganga baturutse mu Budage n’u Bwongereza kuri uyu wa 22 Mata 2022, ryatangiye ibikorwa byo kubaga no kuvura indwara z’abagore zirimo ibibyimba byo mu nda, mu mara n’izindi ndwara zitandukanye.

Ibi bikorwa birimo kubera mu Bitaro bya Nyarugenge muri gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima ifatanyamo n’Umuryango Rwanda Legacy of Hope yo kuzana abaganga b’inzobere bakegereza serivisi abarwayi kandi mu buryo buhendutse.

Muri rusange habagwa abafite ibibyimba byo mu mutwe, abarwaye umwingo, abafite Cancer z’amabere, abavunitse amagufwa, abafite ibibazo by’amara ndetse n’abafite inkovu cyangwa abahiye ku mubiri [Plastic Surgery].

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyarugenge, Dr Abimana Deborah yavuze ko aba baganga b’inzobere baje kunganira muri gahunda yo gutanga ubuvuzi kandi buhendutse.

Yagize ati “Icyo birimo kudufasha ni uko mu nshingano dufite nk’ibitaro ni ugutanga ibikorwa by’ubuvuzi, ubu twagiye mu nshingano nyazo zo gufasha abanyarwanda bafite ibibazo cyane cyane ibikeneye inzobere.”

Dr Abimana avuga ko kugeza ubu babonye umubare munini w’abarwayi baje bakurikiye izo nzobere kuko ubusanzwe ku munsi harimo kubagwa abantu bari hagati ya 5-7 ndetse izi nzobere zikabonana n’abagomba kuvurwa 15.

Yavuze ko umubare wamaze kuba munini cyane kuko abamaze kwiyandikisha barenga 1000 ari nayo mpamvu babaye bahagaritse kwandika abantu kugira ngo habanze kurebwa uko abiyandikisha barangira.

Abavuwe bagaragaje ko bashimishijwe no kwegerezwa ubuvuzi cyane ko bamwe bari bafite indwara zikomeye bashoboraga kuzabona ubuvuzi bwazo bibahenze cyangwa babanje kujya mu mahanga.

Kantengwa Thacienne wabazwe ikibyimba munda yari amaranye imyaka itatu yagize ati “Natangiye ndibwa munda, hanyuma nza kujya kwa muganga, mpura na muganga anyuza mu cyuma ambwira ko mfite akabyimba munda, gusa kubera ko yabonaga ngeze mu za bukuru gashobora kutarengaho, gusa baje kumbwira ko nta wundi muti uretse kukabaga.”

Yakomeje agira ati “Nakomeje kwivuza biranga, rero nyuma numvise itangazo ry’uko hano hazaza abaganga babaga ibibyimba, naje baranyakira, bambaze kandi ndumva meze neza nta kibazo.”

Kantengwa usanzwe atuye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge yavuze ko yerekanye mituweri gusa ari nayo bamuvuriyeho. Avuga ko yorohewe no kuba yaje yumvise itangazo bagahita bamwakira bakamuvura atagombye gutekereza igihe kirekire.

Pasiteri mu Itorero All Nation Ministries akaba n’Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Legacy of Hope, Osée Ntavuka yavuze ko iyi gahunda igamije kwegereza Abanyarwanda ubuvuzi bw’indwara ahanini usanga mu Rwanda bigoye ko zibonerwa abaganga bazivura.

Ibi bikorwa byabereye mu Bitaro bya Nyarugenge, bizakomereza mu Bitaro bya Kibagabaga ndetse n’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Abaza gushaka izi serivisi bitwaza ubwishingizi bw’indwara bakoresha. Ni mu gihe abakoresha mituweli bo basabwa kuza bitwaje icyangombwa cya muganga kibohereza ku bitaro [transfert].

Pasiteri Osée Ntavuka niwe watangije ibi bikorwa byo kuzana abaganga b’inzobere baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, nyuma yo kujya gutura mu Bwongereza akabona mu itorero abereye umuyobozi harimo abaganga kandi bashobora kumuha uwo musanzu wo kuza kuvura Abanyarwanda.

Kuva mu 2011, abarwayi 1950 babazwe ibibyimba n’izindi ndwara, abanyeshuri 76 biga ubuvuzi muri Kaminuza nibo bamaze guhugurwa. Hamaze no kugurwa ibikoresho bya miliyoni 357Frw, bigenda bihabwa ibitaro.

Kantengwa Thacienne wabazwe ikibyimba mu nda yari amaranye imyaka itatu
Umuyobozi w'Ibitaro bya Nyarugenge, Dr Abimana Deborah yavuze ko izi nzobere ziri gufasha mu kwegereza abarwayi ubuvuzi
Abaganga b'inzobere bo mu Budage n'u Bwongereza bafatanya n'abanyarwanda
Bamwe mu banyeshuri bishimiye amasomo bari guhabwa
Abanyeshuri biga ubuvuzi mu Rwanda bari guhugurwa n'abaganga b'inzobere baturutse mu Budage no mu Bwongereza
Umwe mu baganga bari gutanga amasomo
Pasiteri Osée Ntavuka yavuze ko azakomeza gutanga umusanzu mu buvuzi abinyujije mu bufasha ahabwa n'abaganga b'inzobere bakorana nawe binyuze mu Itorero rya All Nation Ministries yashinze

Amafoto: Shumbusho Djasir


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .