Ikoranabuhanga rishya rigiye koroshya uburyo bwo gupima ingano ya virusi itera Sida iri mu maraso

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Nyakanga 2019 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Uretse nko mu mijyi cyangwa abegereye ibitaro bifite ubushobozi bwisumbuye, kumenya niba waranduye virusi itera Sida cyangwa niba uri muzima biroroshye, ariko kugira ngo umenye ingano ya virusi iri mu maraso byo byasabaga gukora ingendo ujya ahaboneka iyi serivisi, nyuma y’igihe ukazakora urundi ujya kureba ibisubizo byawe.

Ikigo Abbot Rapid Diagnostics, Ishami ry’Ikigo cy’Abanyamerika, Abbott Laboratories, giheruka gushyira ku isoko ikoranabuhanga rishya rishobora kugaragaza ingano ya virusi itera Sida iri mu maraso mu minota itarenze 70, ryiswe m-PIMA™ HIV-1/2 VL.

Ni uburyo bukoreshwa hafashwe ibipimo by’amaraso, bifungirwa mu gakasete (cassette) gashyirwa mu mashini yabigenewe, igasohora ibisubizo ku rupapuro muri ya minota.

Umuyobozi muri Abbot Ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi n’ibijyanye n’Ubumenyi muri Afurika, Dr Kuku Appiah, yabwiye IGIHE ko iri koranabuhanga rishya rizatuma ibisubizo by’umuntu abibona mu munsi umwe, ku buryo niba hari icyemezo umuganga akeneye gufata, bimworohera.

Mu cyumweru gishize yari mu Rwanda mu biganiro n’inzego z’ubuzima, harebwa niba iri koranabuhanga ryatangira kwifashishwa mu gihugu.

Muri Gicurasi 2019 nibwo m-PIMA™ HIV-1/2 VL yahawe icyemezo cy’ibanze n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ngo itangire kwifashishwa nk’uburyo bwa mbere ku Isi bufasha umuntu kumenya ingano ya virusi itera Sida iri mu maraso ye, ahibereye.

Dr Kuku ati “Ni uburyo aho urwego laboratwari rutitaweho cyane kuko byorohejwe ku buryo byakorerwa mu ivuriro rito ryo mu cyaro, hafi y’umuntu ukeneye serivisi. Ubundi byasabaga laboratwari rishobora gutanga ibipimo byinshi icya rimwe, ariko iri koranabuhanga riratuma bya bintu byegera abaturage, ha handi hadakenewe umuhanga mu bya laboratwari kuko m-Pima ikoreshwa n’umuntu wese wahuguwe, bidasabye ko aba afite ubumenyi buhanitse mu bya laboratwari.”

Ni imashini ifite batiri bikoranye, iyifasha gukora n’ahatari amashanyarazi mu buryo buhoraho.

Ni ikoranabuhanga rizafasha ibihugu nk’u Rwanda, rwiyemeje ko mu cyerekezo 2020 nibura 90% by’abaturage bagomba kuba bazi uko bahagaze, 90% by’abafite virusi itera Sida barashyizwe ku miti igabanya ubukana naho 90% bakazaba bafite virusi itagitembera mu maraso (<1000copies/ml.)

Dr Kuku ati “Icyiza cy’ubu buryo ni uko mu gukurikirana icyorezo cya Sida, amabwiriza ya OMS avuga ko iyo umuntu yagize virusi iri hejuru ya 1000, ubuvuzi buba budahagaze neza, aba akeneye guhindurirwa imiti. Ibyo rero byakorwa igihe hari ubushobozi bwo gupima ingano ya virusi mu gihe gikwiriye.”

“Indi mpamvu hano ni uko umuntu ufite virusi nke mu mubiri aba anafite amahirwe menshi yo kutagira uwo yanduza HIV byaba binyuze mu mibonano mpuzabitsina cyangwa nk’umubyeyi ku mwana we. Rero igihe ufite abaturage bafata imiti igabanya ubukana, kugabanya igipimo cya virusi ni ingenzi cyane mu guhagarika ubwandu bushya bwa virusi itera Sida.”

Mu bazungukira cyane kuri iri koranabuhanga rishya harimo nk’ababyeyi batwite cyangwa bonsa, bazajya babasha kumenya uko virusi yabo ingana, bidasabye gutegereza igihe kinini nk’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu nk’uko bisanzwe.

U Rwanda rusanzwe rukoresha zimwe muri serivisi za Abott, ndetse ngo ni kimwe mu bihugu bifite ubushake bwo kurushaho kubyaza umusaruro ikoranabuhanga rigezweho mu buvuzi.

Kugira ngo hatangwe ubufasha bwuzuye ku muntu wanduye virusi itera Sida ufata imiti igabanya ubukana, OMS isaba ko apimwa nyuma y’amezi atandatu na 12, nyuma bikaba buri mwaka. Kumenya ingano ya virusi ni ingenzi mu gukurikirana uko imiti igenda ifasha umuntu.

Dr Kuku Appiah avuga ko ubu buryo buzafasha cyane ibihugu mu guhangana n'icyorezo cya Sida
Dr Kuku avuga ko mu kumenya ingano ya visuri iri mu maraso, ari ingenzi mu gufata ibyemezo
Iyi mashini ifasha mu kumenya ingano ya virusi ya Sida iri mu maraso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .