Iki gikorwa cyabereye i Montreal muri Canada, gihuza abanditsi, abanyepolitike, abo mu miryango itegamiye kuri leta n’abandi bafite aho bahurira n’ubwanditsi.
Ni igitabo cyanditswe na Joe E. Sully, umunyamateka ukomoka muri Haiti, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Inzu Isohora ibitabo ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko inafite ibiro mu Rwanda izwi nka Bridgevision.
Yakusanyije ibitekerezo by’abahanga mu nzego zitandukanye bo mu Rwanda, Amerika, Haiti n’ahandi, by’uko babona u Rwanda na Haiti n’uburyo iki gihugu cyo mu Birwa bya Caraïbes cyakwifashisha umurongo w’u Rwanda na cyo kikikura mu ruhuri rw’ibibazo.
Mu byo iki gitabo kigarukaho, harimo ubumwe n’ubwiyunge, umutekano, imibereho y’abaturage buzuzanya n’iyibahirizwa ry’amategeko.
Birimo kandi uburyo u Rwanda rwakomeje kuzamura ubukungu bwarwo mu buryo budasanzwe rutibagiwe guteza imbere umuco, ariko rugashyira imbaraga no mu mibanire myiza n’amahanga.
Joe E. Sully yijeje ko ubutumwa bugikubiyemo azabugeza kure hashoboka, abantu bakamenya aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, n’amasomo akomeye ibindi bihugu bigomba kurwigiraho.
Ati “Ntagushidikanya ko abasomyi babona iki gitabo nk’icy’ingenzi. Nzakora ibishoboka byose kugira ngo kigere mu bice byose by’igihugu. Iki gitabo ni umusanzu wanjye ku bijyanye n’uburyo Haiti, igihugu cyazahaye, cyakwigira ku Rwanda nk’igihugu cyanyuze mu bikomeye ariko ubu kikaba gikataje mu iterambere, ubuyobozi bureberera bose no guhamya umubano n’amahanga yose.”
Mu minsi ishize ku bufatanye n’abanyeshuri b’abirabura biga ibijyanye n’ububanyi n’amahanga muri Kaminuza ya George Washington, inzu isohora ibitabo ya Bridgevision yamuritse icyo gitabo muri Amerika, ndetse kiganirwaho n’abahanga bagize uruhare mu iyandikwa ryacyo.
Muri icyo gikorwa cyari cyitabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishimiye icyo gitabo bijyanye n’ingero z’ibifatika zifashishijwe mu iyandikwa ryacyo.
Kuva ubwo icyo gitabo gikomeje kuganirwaho mu birori bitandukanye hirya no hino ku Isi bikozwe n’abanyabwenge batandukanye.
Sully agaragaza ko uretse kwandika igitabo, azifashisha inzu ye isohora ibitabo haba mu Rwanda no muri Amerika mu gukomeza kwamamaza iyi nkuru nziza y’aho u Rwanda rwavuye.
Haiti ni igihugu cyazahajwe n’ibiza na cyane ko ari igihugu cy’imisozi, umutekano muke nawo ukaba ikibazo cy’ingutu, aho ibice bimwe na bimwe by’igihugu bigenzurwa n’imitwe y’abagizi ba nabi.
Abaturage bagera kuri 73.7% bafite ubukene ndetse ubu Loni iteganya ko abarenga miliyoni 5.2 muri miliyoni zirenga 11 zituye iki gihugu, bakeneye ubufasha kugira ngo babeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!