Mu byumweru bishize, abarwayi basaga ijana bagaragaye mu bihugu birimo u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, u Bubiligi, u Butaliyani, Porttugal, Espagne, Suède, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Australia
Ibitaro bya Ichilov Hospital muri Israel kuri uyu wa Gatandatu byemeje ko byakiriye umugabo w’imyaka 30 ufite ibimenyetso bya monkeypox. Akubutse mu ngendo ku mugabane w’u Burayi.
Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yatangaje ko uwo Mugabe yahise ashyirwa mu kato.
U Busuwisi nacyo ni ikindi gihugu cyatangaje ko cyabonye umuntu wa mbere urwaye monkeypox kuri uyu wa Gatandatu. Na we bivugwa ko iyo virusi yayivanye hanze y’igihugu.
Ibimenyetso bya monkeypox harimo kugira umuriro mu buryo buhindagurika, kuribwa umutwe, uburyaryate mu mikaya, kubabara umugongo, kugira imbeho nyinshi, umunaniro ndetse no kuzana uduheri n’utubyimba duto tumeze nk’ibibembe cyangwa ibihara ku ruhu.
Iyi ndwara yagaragaye mu nkende mu bizamini bya laboratwari byo mu 1958 icyakora kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko inkomoko y’iyi ndwara atari inkende gusa, ishobora no kuba yarakomotse ku zindi nyamabere zirimo imbeba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!