00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyizere cy’ubuzima ku bafite Virusi ya Sida mu Rwanda kiri hafi kungana n’icy’abatayifite

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 20 January 2022 saa 10:39
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ntihabose Corneille, yavuze ko icyizere cy’ubuzima ku Baturarwanda bafite virus itera SIDA kiri hafi kungana n’icy’abatayifite.

Impamvu z’ibyo zirimo kuba imiti igabanya ubukana isigaye iboneka ku bitaro, amavuriro n’ibigo nderabuzima byose kandi abarenga 97% mu bafite ubwandu bakaba bayifata.

Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko ubwandu bwa HIV mu Rwanda buri kuri 3%. Gusa imibare igenda itandukana bitewe n’imyaka cyangwa igitsina. Iryo janisha ni iry’abari hagati y’imyaka 15 na 64.

Dr Ntihabose yatangaje ko magingo aya imiti igabanya ubukana iboneka 100% k’uyifuza wese. Hafi ya yose iboneka ku bufatanye bw’abaterankunga.

Yasobanuye ko buri mwaka hakorwa igereranya harebwa imibare y’abafite HIV n’ubwoko bw’imiti bakeneye bitewe n’ibyiciro barimo. Akenshi biba ari bitatu bigenwa n’abaganga.

Yakomeje ati “Iyo turebye imibare dufite, abitaba Imana bitewe n’agakoko gatera SIDA baragabanutse cyane. Icya kabiri [ni] ukubaho igihe kirekire. Basigaye babaho igihe kirekire ndetse ubushakashatsi bwerekana ko utapfa kubatandukanaya n’abadafite HIV.”

“Icyizere cy’ubuzima ni hafi kimwe n’icy’Abaturarwanda bose kandi byatewe no kubonera imiti ku gihe ikanabonekera hafi.”

Isi muri rusange yari ifite intego y’uko mu 2020 nibura 90% by’abakekwaho HIV baba barapimwe bakamenya uko bahagaze, 90% by’abayifite bakaba bafata imiti igabanya ubukana, naho abandi 90% bakaba baragabanyije ku buryo itagaragara mu maraso cyane. Hifuzwa ko mu 2030 iryo janisha ryaba riri kuri 95%.

Icyo gihe cyageze u Rwanda rwaresheje umuhigo runarenzaho ku bafata imiti kuko ubu bageze kuri 97% ndetse n’abo HIV yagabanutse mu maraso barenze 90%.

Uyu muti uvanzemo ubwoko butatu abafite virus itera SIDA bakenera bwose

Dr Ntihabose yavuze ko uko kuba virusi igabanuka mu maraso bituma abarwayi badakomeza kuyikwirakwiza bakanagira ubuzima bwiza kuko iyo iri mu maraso ari nyinshi ari bwo bacika intege bakazahara.

Yasobanuye ko Minisante iri kwibanda ku bafite ibyago byinshi byo kwandura SIDA nk’abakora uburaya n’abakorana imibonano mpuzabitsina n’ab’ingeri zose. Bazegerezwa uburyo bwo kwipimisha n’izindi serivisi bakenera binyuze mu bukangurambaga.

Uburyo bwo kubona imiti igabanya ubukana bukomeje koroshywa

Imiti igabanya ubukana hafi ya yose u Rwanda ruyibona iturutse hanze ku bufatanye n’abaterankunga barimo Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, USAID.

USAID yari isanzwe igura iyo miti ikayishyikiriza Ikigo gishinzwe kuyikwirakwiza mu gihugu, Rwanda Medical Supply (RMS), akaba ari cyo kiyishyikiriza amavuriro n’ibitaro.

Muri Nyakanga 2021, USAID yasinyanye amasezerano na RMS ayemerera kuba ari yo yigurira imiti aho kuyakira. Afite agaciro ka miliyoni 75$ akaba azamara imyaka itanu.

Kuri uyu wa 19 Mutarama 2022, icyiciro cya mbere cy’imiti yaguzwe hashingiwe kuri ayo masezerano yashyikirijwe Minisante.
Ni amacupa 349.393 y’uruvange rw’imiti ya Tenofovir, Lamivudine na Dolutegravir.

Umuyobozi Mukuru wa RMS, Harerimana Pie, yatangaje ko ubusanzwe umurwayi yahabwaga amacupa atatu y’iyo miti buri wose uri ryawo ariko ubu akaba azajya ahabwa rimwe. Urimo azajya awukoresha mu mezi atatu.

Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rizafasha kurushaho kugenzura ubuziranenge bw’iyo miti ndetse ikaboneka byihuse.

Yakomeje ati “Kuyigura no kuyizana byose bigejeje hafi muri miliyoni 8$. […] Ni ukuvuga ko hari ibyo tugomba kugura buri mwaka kugira ngo tugende dukoresha ayo mafaranga baba baratwemereye.”

Amasezerano ateganya ko muri iyo myaka itanu hazagurwa imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, iya malaria, ifasha kuboneza urubyaro n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Leslie Marbury, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guhangana na HIV, avuga ko iyo miti yashyikirijwe Minisante izarokora ubuzima bw’abarenga ibihumbi 87 babana n’ako gakoko mu myaka ine.

Imiti yashyikirijwe Minisante igizwe n'amacupa 349.393 y’uruvange rw’imiti ya Tenofovir, Lamivudine na Dolutegravir
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ntihabose Corneille, ni we washyikirijwe imiti igabanya ubukana bwa HIV mu izina rya Minisante
Umuyobozi Mukuru wa RMS, Harerimana Pie, ubwo yavugaga ku miyi igabanya ubukana bwa HIV yaguzwe bwa mbere mu masezerano icyo kigo gifitanye na USAID
Aha Dr Ntihabose yaganiraga n'Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Leslie Marbury

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .