Icyemezo cyerekana ko wakingiwe Coronavirus gishobora kwiyongera ku byangombwa uzakenera mu 2021

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 28 Ukuboza 2020 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Birashoboka cyane ko mu mwaka utaha, kugira amafaranga, ibyangombwa by’inzira ndetse n’indangamuntu bitazaba bihagije mu kuguha uburenganzira bwo kwinjira aho ushaka no gukora ibyo ibyo ushaka byose, kuko ushobora kuzakenera kwerekana ikindi cyangombwa cy’uko wakingiwe Coronavirus cyangwa nta bwandu bwayo ufite, ngo wemererwe kureba filime, imikino, kujya mu kindi gihugu n’ibindi.

Kugeza magingo aya hari ibigo byinshi biri gukora porogaramu zizashyirwa muri telefoni (application) zikazajya zibika amakuru yawe yerekeranye n’urukingo rwa Coronavirus, ku buryo uzajya uyerekana kugira ngo wemererwe kwinjira mu ndege cyangwa se ahandi hantu hahurira abantu benshi.

Ikigo cya Common Trust Network kiri mu bimaze gukataza muri iri koranabuhanga, ndetse kiri gukorana n’ibitwara abantu mu ndege birimo Cathay Pacific, JetBlue, Lufthansa, Swiss Airlines, United Airlines na Virgin Atlantic kugira ngo umunsi ryamaze gukorwa, ibyo bigo by’indege bizatangire kurikoresha.

Thomas Crampton ushinzwe Iyayamazabikorwa muri Common Trust Network, yavuze ko ubu buryo bwo gushyiraho ikoranabuhanga ribika amakuru y’inkingo za Coronavirus bugamije korohereza inzego zitandukanye kubona amakuru y’abantu mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Ushobora kwipimisha COVID-19 buri uko wambutse umupaka ariko ntabwo uko ukoze urugendo wajya wikingiza iki cyorezo. Hari hakenewe uburyo bworoshye bujyanye n’ikoranabuhanga bugaragaza ko wakingiwe.”

Usibye iri koranabuhanga harimo no gutekerezwa ku gukora ‘urupapuro rw’umuhondo’ na rwo rushobora kuba icyemezo rusange cyerekana ko umuntu yakingiwe Coronavirus.

Hari abavuga ko ubu buryo bwo gushyiraho icyemezo rusange bushobora kuzatuma abantu benshi bikingiza kugira ngo bemerewe guhabwa serivisi runaka bashaka, gusa hakaba n’abavuga ko ubu ari uburyo bwo kugenzura abatuye Isi no kubangamira abadashaka kuzahabwa inkingo kuko batazajya bisanzura uko babishaka.

Hari gukorwa ikoranabuhanga rizatuma abantu berekana ibyangombwa by'uko bakingiwe Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .