00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri ’Microbes’ zishyirwa mu biryo zigahangana n’indwara zifata umubiri

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 5 Ugushyingo 2022 saa 07:27
Yasuwe :

Ijambo mikorobe ’Microbes’ mu matwi y’abantu ni ikintu cyumvikana nabi aho rifatwa nka bimwe mu binyabuzima biteza ibyago nk’indwara zitandukanye ku buryo kumvisha umuntu ko hari mikorobe nziza bigoye.

Hari ubwo umwana aba ari ahantu hashobora kuba hari za mikorobe (microbes) ukumva umuntu umureberera cyangwa umubyeyi we avuze ko ari kongera ubudahangarwa nk’aho izo mikorobe zishobora kugira umumaro mwiza.

Gusa ibi uyu mubyeyi aba avuga ntabwo biri kure y’ukuri kuko ubumenyi mu bya siyansi bugaragaza ko hari mikorobe nziza zifasha umubiri kuba wahangana n’indwara zitandukanye ndetse no gutuma ubwirinzi bwawo bukanguka.

Izi mikorobe twakwita ko ari nziza ushobora kuzisanga ahantu hose ku mubiri w’umuntu haba mu nda imbere n’inyuma ku ruhu n’ahandi, zikaba zikora umurimo wo guhangana na zimwe mbi mu kurinda ko zabangamira umubiri.

Mu kiganiro na IGIHE, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuvuzi, Dr Rujeni Nadine yavuze ko bene izi mikorobe zibaho kandi zifite umumaro, kuko ziba mu mubiri w’umuntu zitagamije kuwangiriza ahubwo zifite umumaro wo guhora zikangura umubiri kugira ngo uhore witeguye ikibi.

Dr Rujeni avuga ko umuntu agira ubwirinzi bubiri butandukanye; ubwo avukana n’ubwo atangira kugira amaze kuvuka bitewe n’ibyo ahura nabyo bibangamira umubiri bityo nyuma ukarema ubwirinzi bigendanye n’ibyo umubiri wahuye nabyo.

Ati "Niba Covid-19 yinjiye mu mubiri ikarenga izo nyirantarengwa (barrières), ubwo budahangarwa butangira kwirema ubwo, mu konka k’umwana hari izindi ahura nazo uko afata amafunguro, uko wakwirinda kose ntabwo byabuza ko hari mikorobe uhura na zo."

Akomeza avuga ko bene izi mikorobe ziba mu mubiri w’umuntu ariko zitagira icyo zitwara ahubwo zikawubamo kuko nta handi zaba ndetse zikaba zitunzwe n’ibyo umuntu arya ariko zitamucura.

Yemeza ko n’izi mikorobe zishobora no gufasha abashakashatsi mu gukora imiti y’indwara runaka, kuko n’indwara zitandura zifata abantu akenshi bifashije usanga ari uko bakunze kubaho mu buzima bubangamira izo mikorobe ubundi indwara ije yose ikazahaza umubiri.

Ati "Ubushakashatsi bwagaragaje ko abarwara izi ndwara cyane ari abafite imibereho iteye imbere mu buryo runaka, aho usanga barya ibintu bigabanya izo mikorobe mu nda, akanywa imiti ya "Antibiotiques" nyinshi zigira uruhare mu gupfa kw’izo mikorobe."

Antibiotiques ni mbi cyane kuko yica mikorobe mbi n’inziza itarobanuye. Usanga rero mu mara y’uwo muntu harimo mikorobe nke nziza, kuko nta biryo arya bituma amara agira uburyo bworohereza izo mikorobe kubaho.

Avuga ko bene aba bantu baba bazira ko hari ubwoko bwa za mikorobe babura mu mubiri wabo bigatuma niba indwara ije izahaza umubiri kuko ubwo bwoko bw’ubwirinzi buba butagihari.

Mu bihugu byateye imbere kubera kubura izi mikorobe, hari ubwo bamwe bafata imishinga yo kuzorora hifashishijwe ikoranabuhanga ubundi zikajya zishyirwa mu biryo nka za ’Yaourt’, hari n’ababikoramo ibinini bakabinywa kugira ngo za mikorobe ziboneke mu mibiri yabo.

Dr Urujeni ati "Iyo miti iragenda ikagarura urusobe rwa za mikorobe (microbiota), zigahangana na za zindi mbi (Pathogènes) zikazibuza kwinjira, zikanakomeza zikangura umubiri ukitegura ko hari ikintu kibi kiri hafi aho ku buryo umubiri nuterwa witabara."

Ubusanzwe mu isi habarirwa za mikorobe zitandukanye zirimo nka ’bacteries’ zitabarika kuko siyansi ivuga ko zingana na ’nonillion’ (umubare ukoreshwa n’Abanyamerika aho umubarwa 1 uba ukurikiwe na zeru 30).

Zigizwe n’izindi zo mu bwoko bwa fungi, archaea na algae, izi zose nizo zikoze urusobe ruzwi nka ’microbiota’. Umubiri w’umuntu ufite bene uru rusobe rungana na miliyari 1000 za mikorobe zituriye mu mubiri w’umuntu.

Izi mikorobe ziba mu muntu ziba ahantu hatandukanye bitewe n’umumaro wazo haba mu kanwa no mu mara. Iziba mu kanwa mu rurimi rw’Icyongereza ni izizwi nka ’oral microbiota’ izo mu mara zikitwa ’intestinal microbiota’.

Izi mikorobe zose n’ubwo zitaboneshwa amaso zikora umurimo ukomeye bitewe n’umwanzi umubiri ugize bityo zikaba zafasha cyane mu kurinda umwanzi aho yaba aturutse hose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .