00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku ruganda rw’inkingo rwashyizweho ibuye ry’ifatizo mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 June 2022 saa 04:28
Yasuwe :

Uruganda rw’Inkingo rwa mbere mu Rwanda rwamaze gushyirwaho ibuye ry’ifatizo, mu minsi mike zishobora gutangira gukorerwa mu Rwanda, abaturage bakazibona ziturutse hafi yabo ndetse zikagera no mu bindi bihugu bya Afurika.

Ni uruganda ruzubakwa n’ikigo Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech), kizobereye mu gutanga ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora inkingo n’imiti. Muri iki gihe, iki kigo kizwi cyane ku rukingo rwa COVID-19 cyakoze gifatanyije na Pfizer, rwaje kwitwa Comirnaty.

Muri gahunda icyo kigo cyihaye cyo guhererekanya ikoranabuhanga mu gukora inkingo hagamijwe koroshya uburyo ibihugu cyane cyane ibiri mu nzira y’amajyambere bizibona, uruganda rwa mbere rugiye kubakwa mu Rwanda.

Ni gahunda izatuma n’ibihugu bya Sénégal na Afurika y’Epfo bibona bene izi nganda, ndetse iyi gahunda ikazagera hanze ya Afurika.

Ni umushinga ukomeye witezweho guhindura uburyo Afurika itega amaso ibihugu by’amahanga kuri 99% by’inkingo ikenenera, kuko ubu ishobora kwikorera 1% gusa.

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) wifuza ko nibura kugeza mu 2040, wazaba wikorera 60% by’inkingo ibihugu byayo bikenera.

Mu gihe imirimo nyirizina yo kubaka uruganda mu Rwanda igiye gutangira, ibi ni bimwe wamenya kuri uru ruganda n’umusanzu ruzatanga.

Inkingo zizakorerwa muri kontineri

Uruganda rwo mu Rwanda ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda cya Masoro mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Special Economic Zone.

Ni uruganda rwagenewe ubutaka bungana na metero kare 30.000, mu buryo bw’ibanze rukazaba rugizwe n’inyubako ebyiri zigizwe na kontineri nini zizwi nka BioNTainers.

Imwe izakorerwamo Messenger RNA (mRNA) yifashishwa mu gukora inkingo n’imiti. Iha umubiri amakuru ukeneye, ugakora protein iwufasha kubaka ubwirinzi ku ndwara cyangwa virus runaka.

Itandukanye n’uburyo busanzwe bwifashisha virus idashobora gutera uburwayi mu gukora inkingo n’imiti, mu kurwanya indwara iterwa na virus ijya gusa na ya yindi yakoreshejwe mu rukingo.

Muri za BioNTainers ebyiri, indi yo izaba ikorerwamo imiti cyangwa inkingo byagenwe. Ibikoresho by’ibanze byose bizoherezwa mu Rwanda na BioNTech.

BioNTech ivuga ko BioNTainers zizaba zubatswe na kontineri 12, buri imwe ifite ibipimo bisanzwe (2.6m x 2.4m x 12m).

BioNTainer imwe ni uku izaba iteye, inkingo zigakorerwamo imbere

Izi nganda zizaba zirengera ibidukikije

Mu miterere y’izi nganda, BioNTech ivuga ko yazirikanye Amasezerano ya Paris ajyanye no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, yasinywe mu 2016.

Mu nganda zayo muri Afurika harimo n’uru rugiye kubakwa mu Rwanda, izaba yifashisha ingufu zisubira, zishingiye ku mirasire y’izuba.

Umuyobozi wa BioNTech, Prof Uğur Şahin, kuri uyu wa Kane ubwo yari i Kigali, yavuze ko bishimishije kuba bageze ku rwego rwo gutangira imirimo yo gukora izi nkingo bifashishije BioNTainers, nyuma y’amezi ane gusa ubu buryo bumuritswe muri Gashyantare.

Yakomeje ati "Uru ruganda ruzaba urwa mbere mu zigomba kubakwa muri Afurika, ruzatanga imiti n’inkingo mu buryo burambye hakoreshejwe uburyo bwa mRNA. Hanyuma, izindi nganda muri Afurika no ku yindi migabane na zo zizakurikiraho."

Inkingo zizaboneka ryari?

BioNTech yemeje ko nk’uko byateganyijwe, icyiciro cya mbere cya BioNTainers kizagezwa ahubakwa uruganda bitarenze impera z’uyu mwaka wa 2022.

Gutangira gukorera muri izi BioNTainers biteganywa nibura hagati y’amezi 12 na 18, nyuma yo gutunganywa.

Inkingo zizaba zikorwa

Izi BioNTainers zizahabwa ubushobozi bwo gukorerwamo inkingo n’imiti bitandukanye hashingiwe kuri mRNA, hitawe ku nkingo zikenewe n’ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Hazaba hakorwa inkingo za COVID-19 za Pfizer-BioNTech n’inkingo za malaria n’Igituntu zikiri mu igeragezwa kugeza umunsi zizaba zemejwe n’ibigo bishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti.

Byitezwe ko urukingo rwa malaria rwa BioNTech ruzatangira kugeragerezwa ku bantu mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.

Ingano y’inkingo zizaba zikorwa

Biteganywa ko inkingo za COVID-19 za Pfizer-BioNTech zizaba zikorerwa mu Rwanda, zizaba zigera muri miliyoni 50 ku mwaka, hakurikijwe ubushobozi bwa BioNTainers.

Imbere muri kontineri hazaba hatunganyije ku buryo imirimo yose ari ho ibera

Abazakora mu ruganda

Ubuyobozi bwa BioNTech bwatangaje ko uru ruganda ruzaba rukoresha abantu bagera mu 100, kugeza mu 2024.

Ku ikubitiro, izifashisha abakozi bayo basanzwe bo mu Budage mu guhugura abakozi bazaba bakora mu ruganda rwo mu Rwanda, kimwe no muri laboratwari bijyana mu kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo, byose bikabera ku ruganda.

Imirimo yo gushaka abakozi b’ibanze bo mu Rwanda yahise itangira, haherwa ku bakozi 20 mu myanya itandukanye.

Inkuru wasoma: Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rw’inkingo i Masoro

Buri gice cya BioNTainers gifite ibyo cyagenewe
Izi BioNTainers zubatswe mu buryo burengera ibidukikije, binyuze mu gukoresha ingufu zisubira
Perezida Paul Kagame, Prof Uğur Şahin n'abandi bayobozi bashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa uruganda rwa BioNTech mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .