OMS igaragaza ko ibicurane biri mu ndwara z’ubuhumekero, bihitana abantu bari hagati y’ibihumbi 290 n’ibihumbi 650 ku mwaka, 99% byabo ni abana bo mu bihugu bikennye cyangwa ibikiri mu nzira y’amajyambere.
Imwe mu mbogamizi zikunze kugaragara ni uko hari abantu bagifite imyumvire yo kwanga kwivuza indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, ahubwo bakanywa imiti bagenda basigaza abandi bakayoboka iy’ibyatsi.
Umuganga mu Bitaro bya Baho International Hospital, uzobereye mu buvuzi bw’indwara zo mu buhumekero zibasira abana, Dr. Fentahun Alemu Tsegaw, yagaragaje ko ari indwara zisaba kwitonderwa no kwitabwaho byimbitse kuko zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umwana.
Yavuze ko indwara y’ubuhumekero izwi nka Airway allergies ari yo ikunda gufata abana. Irimo ubwoko bubiri burimo Allergic Rhimitis (hay fever), ikunze kuza imbere mu mazuru, iterwa n’udukoko twa allergens tuba turi mu mwuka, bigatera kwitsamura buri kanya, gufungana kw’amazuru no kuba harimo amazi.
Ubwoko bw’iyi ndwara bwa kabiri ni izwi nka Asthma. Ifata mu myanya y’ubuhumekero, bigatuma imiyoboro ijyana cyangwa ivana umwuka mu bihaha ibyimba, bikagaragarira mu kuba uyirwaye arangwa n’ibirimo gukorora cyane ndetse no gusemeka akumva ahera umwuka.
Dr. Fentahun Alemu Tsegaw yavuze iyi ndwara ya Airway Allergies ifata abana cyane, yandurira mu turemangingo ndangasano ndetse no mu bidukikije nk’umwuka wanduye, ivumbi n’ifu ikunze kuba mu ndabyo zitandukanye.
Yagize ati “Indwara zo mu buhumekero ziterwa n’ibintu byinshi birimo umwuka uva mu bihingwa iyo biri kurabya, ibyuka by’imodoka no mu nganda, kunywera itabi hafi y’umwana nabyo ni bimwe mu bibashyira mu kaga ko kuyirwara.”
Yakomeje avuga ko “Icyo nababwira ni uko mwarinda gushyira abana ahantu hafunganye cyangwa harimo imwuka mubi, nk’imyotsi no gufungura ibirahure by’inzu kugira ngo hinjiremo umwuka mwiza.”
Dr. Fentahun Alemu yavuze ko indwara zo mu buhumekero cyane cyane asthma iyo zititaweho uko bikwiye zishobora kwica.
Yasabye uwo ari we wese urwara izi ndwara kwirinda birushijeho ndetse akihutira kujya kwa muganga igihe agize ikibazo, kwirinda ahantu hari imyotsi, impumuro ikabije, ubushyuhe no gukoresha neza imiti wahawe, n’inama za muganga.
Mu rwego rwo kurushaho kurinda abana no kubavura indwara z’ubuhumekero, ibitaro bya Baho International Hospital byatangije icyumweru cyahariwe abana, cyane ku kwita ku ndwara z’ubuhumekero. Cyahereye kuri uyu wa 24 Werurwe 2025 kugeza ku wa 05 Mata 2025.
Baho International Hospital ifite inzobere mpuzamahanga mu kuvura indwara zitandukanye ndetse no gutanga ubujyanama ku buryo wakwitwara ngo ubungabunge neza ubuzima bwawe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!