00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye mu buvuzi bw’ababaswe n’ibiyobyabwenge (Video)

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni kimwe mu bihangayikishije u Rwanda n’Isi muri rusange, kuko uko bwije n’uko bukeye bigenda bifata indi ntera. Aho birushirizaho kujya irudubi, ni uko ababikoresha benshi usanga ari urubyiruko kandi ari na rwo mubare munini w’abatuye igihugu ndetse akaba ari yo mizero y’ahazaza.

Ntagushidikanya ko uwabaswe n’ibiyobyabwenge aba yarumbye ku buryo utamwitegaho ibitekerezo n’ibikorwa biteza imbere igihugu. Ikimuba mu mutwe ni kwa gutumura, kuyoyoma [kunywa mugo] cyangwa gushaka aho agasembuye kari.

Haba abize n’abatarize, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ririyongera ndetse rikongera n’indwara zishingiye ku mitekerereze.

Nk’ubushakashatsi buheruka kumurikwa na Journal Européen de Psychotraumatologie muri Werurwe 2021, bwakorewe ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’i Remera, bwerekanye ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rifitanye isano n’agahinda gakabije n’umuhangayiko. Izo ni zimwe mu ndwara zugarije Abanyarwanda benshi.

Ku rundi ruhande, ababaswe n’ibiyobyabwenge haba abo byateje uburwayi cyangwa abo bitabuteje bashobora kuvurwa bakaba bazima iyo begerejwe abaganga b’indwara zishingiye ku myitwarire n’imitekerereze.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umwe muri abo baganga ukorera muri Kigali Psycho Medical Centre, Dr Yubahwe Janvier, yasobanuye ko abo babaswe n’ibiyobyabwenge bavurwa mu buryo butandukanye hashingirwa ku bwoko bwabyo n’uko babaswe.

Ati “Hari uba yarabaswe n’inzoga, hari uba yarabaswe n’urumogi, hari n’uba yarabaswe n’ibyo bita ‘Mugo [heroine]’ n’ibindi. Ibyo mvuze ni byo bikunze kuboneka hano mu Rwanda.”

Mu kubavura, uyu muganga yagaragaje ko “bigoye guhita ukura umuntu ku kintu yumva akeneye buri munsi” bityo ko hari imiti yifashishwa ku buryo ayinywa “akumva atagifite ubushake bwa cya kiyobyabwenge”.

Yakomeje ati “Urundi ruhande habaho kwigira hamwe icyabimujyanyemo. Iyo dufatanyije n’uwatugannye kumenya icyamujyanye aho hantu, ubwo biroroha tunafashanya no kumenya uburyo yagenda abisohokamo.”

Imiti ikoreshwa mu kubavura iba ifite aho ihuriye n’ibiyobyabwenge

Ubusanzwe havugwa ko umuntu yabaswe n’ibiyobyabwenge runaka iyo atabasha gukora ikintu iki n’iki atabanje kubifataho cyangwa se akaba atamara igihe runaka atabikoresha.

Iyo atabibonye muri icyo gihe bigaragara ko yabuze amahoro, ukabona ko hari icyo abura boshye ari ingingo y’umubiri yatakaje.

Dr Yubahwe umaze imyaka irenga itanu avura abantu nk’abo, yavuze ko kubakura muri ubwo buzima hifashishwa imiti n’ubundi ijya gukora nk’ibyo biyobyabwenge.

Yagize ati “Imiti dukoresha muri ubwo buvuzi iri nko mu bwoko bubiri niko nabyita. Hari imiti ijya mu mubiri igasa n’ikora nk’uko cya kiyobyabwenge gikora ariko yo atari ikiyobyabwenge. Iyo ayifashe umubiri wibeshya ko ari cya kiyobyabwenge kigikomeza, hanyuma yo bikatworohere kugenda tuyimuvanaho.”

“Hari n’imiti ikora akazi ko guhangana na cya kiyobyabwenge. Iyo yo iragenda ikagera mu bwonko ikajya kuziba ahantu hose cya kiyobyabwenge cyajyaga kiza kigafata. Iyo kigarutse yakinyoye gisanga aho cyafataga hafunze kikabura aho gifata, maze wa muntu akumva ntacyo kimumariye kuko kitamufasha nk’uko cyari gisanzwe kimufasha. Buke buke rero, agenda akivaho.”

Nubwo bwose ubwo buvuzi buhari, kubatwa n’ibiyobyabwenge biracyari ikibazo gikomeye kuko uwo byabayeho “bigorana ko yakongera kuba muzima 100%” nk’uko yahoze atarabikoresha.

Dr Yubahwe yakomeje ati “Gukira tubireba mu buryo bubiri, hari ushobora kuba atabashaga kwihangana ngo arenze umunsi atabikoresheje, tukavuga tuti ‘ubu twizeye ko azamara igihe kinini atongeye kubikoresha’. Hari noneho n’abo dukurikirana tukabaha ubuvuzi ku buryo tumusezerera twizeye ko agiye gukomeza ubuzima busanzwe ntituzongere kumubona ejo cyangwa ejobundi.”

Ubuvuzi butangwa hashingiwe ku buryo umuntu yabaswemo

Kuvura ababaswe n’ibiyobyabwenge binagendana no kwita ku ngaruka zabyo haba mu mitekerereze cyangwa mu miterere y’umubiri.

Dr Yubahwe yasobanuye ko kubatwa k’umubiri kugaragazwa no kuba umuntu yareka gukoresha ibiyobyabwenge akagaragaza ibinmenyetso birimo nko kuribwa mu ngingo,gukonja cyane, n’ibindi bigaragaza ko yabuze amahoro.

Ati “Icyo gihe ni bwo tumuvura dukoresheje ya miti.”

Ku babaswe mu buryo bw’intekerezo, bigaragazwa n’inyota bahorana yo gukoresha cya kiyobyabwenge, “babona aho kiri bakumva baragikumbuye”.

Yakomeje ati “Icyo gihe tumufasha kwiga uburyo ibyo bintu byose by’ibisitaza ashobora kugenda abitambuka.”

Uwabaswe n’ibiyobyabwenge akavurwa agakira, hari amahirwe menshi y’uko atongera kubatwa nabyo “iyo icyabimuteraga gikuweho cyangwa akacyibagizwa”.

Mu gihe hari ibimenyetso agaragaza byo gusubira muri wa murongo wo kuba imbata, ni byiza kwegera muganga akamuganiza bigatangurirwa hafi.

Dr Yubahwe Janvier amaze igihe kinini avura ababaswe n'ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .