Kuri uyu wa Gatatu ibitaro Inkuru Nziza byahuye n’abafatanyabikorwa babyo, hagamijwe kurebera hamwe ibyagezweho ndetse n’ibigomba gukorwa mu gihe kizaza. Abawitabiriye babanje gusura ibi bitaro biherereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ibiganiro bikomereza muri Saint Vincent Palloti.
Umuyobozi w’Ibitaro Inkuru Nziza akaba n’umuganga ubaga amagufa (Orthopedist), Dr. Bosco Mpatswenumugabo, avuga ko abakenera serivisi z’ibi bitaro ari benshi, akaba ari yo mpamvu bateganya kubyagura.
Ati ‘‘Nk’uko serivisi zihari zikenerwa cyane, bivuga ngo n’abazikenera ni benshi. Twifuza y’uko ibitaro byaguka bikaba binini, bikongerwa mu bijyanye n’umwanya ndetse n’ubushobozi bw’ibikoresho nabwo bukiyongera.’’
Dr Mpatswenumugabo avuga ko hazongerwa n’abaganga hagamijwe kwita ku bantu benshi bagana ibi bitaro, cyane cyane abantu bafite ubumuga kuko ari bo benshi bakenera serivisi bitanga. Kugeza ubu, bifite ubushobozi bwo kwakira ababigana 32 ku munsi.
Sekarema Jean Paul wari uhagarariye Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite Ubumuga, NUDOR, yashimiye umusanzu Ibitaro Inkuru Nziza bitanga mu kwita ku bantu bafite ubumuga, asaba ko byabegera kugira ngo abakeneye serivisi bitanga ntibabisange ku cyicaro gikuru gusa.
Ati ‘‘Ibitaro by’Inkuru Nziza, bikeneye kugera ku Muryango Nyarwanda bikava hano ku cyicaro gikuru kugira ngo na wa muntu ufite ubumuga asangwe iwabo, kandi abone serivisi ibi bitaro bishobora gutanga atiriwe avunika.’’
Ushinzwe Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Cyprien Iradukunda, yashimiye uruhare rw’amadini by’umwihariko Itorero Inkuru Nziza, ku bufatanye bwaryo mu kwita ku buvuzi no gutanga serivisi ku bantu bafite ubumuga.
Iradukunda avuga ko ikigambiriwe mu gutanga izi serivisi ari ukwita ku muturage.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, avuga ko ari intambwe ikomeye kuba Ibitaro Inkuru Nziza bitangira serivisi ku Bwisungane mu Kwivuza.
Ati ‘‘Ikindi tutabura gushimira n’ubwo wenda igikenewe cyose kitaraza, ni ukuba uyu munsi ibitaro by’Itorero Inkuru Nziza bikorana na Mituweli. Ni intambwe ikomeye.’’
Umutesi avuga ko ibi bishimangira ubuvuzi kuri bose kandi budaheza bityo ko ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buzafatanya n’ibi bitaro ndetse n’abaturage, kugira ngo umuhanda ugera kuri ibyo bitaro ukorwe neza kuko utorohereza abantu bafite ubumuga babigana.
Ibi bitaro kandi byatangiye kubaka igikoni, hagamijwe gutangira kugaburira abarwayi babigana baturutse kure bakabura ababagemurira.
Ibi bitaro bitanga serivisi zo kubaga amagufa, binafite uruganda rukora inyunganirangingo n’insimburangingo, bigakorwa bitewe n’ubumuga umuntu ubigana afite.
Hari kandi na serivisi zo kwita ku bana bavutse bananiwe, gukosora, gusana no kuremarema ibice by’umubiri n’izindi zitandukanye.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!