Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal mu mavugurura azasiga bibasha kubaga imitima no gusimbuza impyiko

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Mutarama 2020 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Ibitaro byitiriwe umwami Faisal byatangiye amavugurura agamije kubishyira ku rwego mpuzamahanga arimo gutangiza serivisi nshya z’ubuvuzi zajyaga zitangirwa mu mahanga nko kubaga imitima, gusimbuza impyiko, kuvura ubwoko bumwe na bumwe bwa kanseri n’ibindi.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangiye amavugurura agamije kubishyira ku rwego mpuzamahanga arimo gutangiza serivisi nshya z’ubuvuzi zajyaga zitangirwa mu mahanga nko kubaga imitima, gusimbuza impyiko, kuvura ubwoko bumwe na bumwe bwa kanseri n’ibindi.

Muri gahunda y’ibikorwa y’imyaka itanu ibi bitaro byihaye (2020-2025) harimo kongera ibikorwa remezo, kongera ireme rya serivisi zihabwa abarwayi, kongera abaganga b’inzobere n’ibindi.

Muri Mata umwaka ushize nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasheshe amasezerano yari ifitanye n’ikigo Oshen Healthcare Rwanda Limited gishamikiye kuri Oshen Healthcare cyo muri Angola, nyuma y’uko ibyari byemeranyijwe byo gucunga no guteza imbere ibyo bitaro bitari biri kugerwaho uko bikwiriye.

Ibi bitaro bifite intego yo kujya ku rwego mpuzamahanga, bigafasha Leta kugabanya umubare w’abanyarwanda bajya kwivuriza hanze bagiye kwivuza indwara zitavurirwa imbere mu gihugu.

Umuyobozi w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Kalimba Edgar yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusubizwa mu maboko ya Leta y’u Rwanda, bifuza guhindura amateka y’ibi bitaro.

Kalimba yavuze ko mbere na mbere bazahera mu gutangiza ubuvuzi butari busanzwe nko kuba basimbuza impyiko yarwaye, kongerera ubushobozi serivisi zo kubaga imitima n’ibindi.

Yagize ati “Tugiye kongera imbaraga mu bice nk’ibijyanye no kubaga umutima. Icya kabiri ni indwara z’impyiko. Mushobora kuba muzi ko ubu tubasha gutanga ubuvuzi mu gufasha impyiko kuyungurura amaraso, tubikora neza mu gihugu ariko ntabwo turabasha gutangira kujya dusimbuza impyiko. Umurwayi ukeneye impyiko ntabwo ashobora kuzibona mu Rwanda , bimusaba kujya hanze.”

Benshi mu barwayi b’impyiko bageze ku rwego rw’uko zisimbuzwa, bakunze kujya kuzisimburizwa mu bihugu byateye imbere nk’u Buhinde.

Ibyo bitwara amafaranga menshi haba agenda ku murwayi n’abamwitaho, iterambere ry’igihugu n’umurwayi bikahazaharira.

Dr Kalimba yavuze ko nubwo biri muri gahunda y’imyaka itanu, nibatangiza iyo serivisi izaba ihendutse kurusha kujya mu mahanga.

Yagize ati “Igiciro byanze bikunze ntabwo gishobora kungana n’umurwayi ugiye hanze kuko iyo ugiye hanze bisaba itike y’indege, umarayo igihe kirekire nk’ukwezi kugira ubagwe ukire ushobore kugaruka. Akenshi na kenshi iyo ufite n’umurwaza nabyo ni ubundi bushobozi bisaba. Nitumara gutangira izo serivisi bifite inyungu nini ku banyarwanda kuko bazabagirwa hano mu rugo kandi binahendutse.”

Ibi bitaro bifite abaganga b’inzobere 40 mu basaga 80 bahari. Abafite ubumenyi mu buvuzi bw’impyiko ni bake mu gihe mu bijyanye no kubaga impyiko cyangwa kusizimbuza ntabo.

Dr Kalimba avuga ko mu gihe bazaba batangiye gutanga ubwo buvuzi, bazitabaza abaganga b’abanyamahanga ariko n’abanyarwanda bakagenda babigiraho.

Umuyobozi w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Kalimba Edgar yavuze ko nyuma yo gusubizwa mu maboko ya Leta y’u Rwanda, bifuza guhindura amateka y’ibi bitaro

Ibi bitaro kandi bifite ibibazo by’ubuke bw’abaganga mu zindi ngeri z’ubuvuzi nko kubaga imitima, indwara zo mu nda, indwara z’imitsi n’indwara z’amaraso.

Muri uyu mwaka, byitezwe ko hazahabwa akazi abandi baganga b’inzobere bari hagati ya 10 na 15 cyane cyane ab’indwara zikirimo ibyuho.

Miliyari 18 Frw zigiye gushorwa mu bikorwa birimo inyubako

Mu myaka itanu y’ibikorwa, ibi bitaro byiyemeje kubaka ibikorwa remezo bizafasha mu kugeza ubuvuzi bugezweho ku babigana.

Igice cya mbere cyatangiye mu mpera za 2019, kizasozwa mu mwaka wa 2021 gitwaye miliyoni 20 z’amadolari, ni ukuvuga asaga miliyari 18 z’amanyarwanda.

Leta y’u Rwanda nk’umunyamigabane mukuru w’ibi bitaro niyo izafasha mu kubona ayo mafaranga.

Bimwe mu bizubakwa mu cyiciro cya mbere harimo inyubako izaba irimo ibyumba 45 yo kuvuriramo abarwayi bataha, hazubakwa inyubako izakorerwamo iby’uburezi n’ubushakashatsi, inyubako izaba irimo ivuriro ry’abifite n’ibindi.

Muri gahunda kandi ibi bitaro bivuga ko bizateza imbere ibijyanye no kongerera ubumenyi abakozi no gufasha abanyeshuri biga ubuvuzi kwimenyereza. Ibyo bizajyana no kongerera ubushobozi ibijyanye n’ubushakashatsi bw’imbere mu gihugu ku bijyanye n’ubuvuzi.

Dr Kalimba yagize ati “Muzi ko hari ibintu bigenda bihinduka cyane mu buvuzi, haba mu ikoranabuhanga, uburyo bw’imivurire n’imicungire y’ibitaro n’ibindi. Ni iby’inenzi kuri twe nk’ibitaro bikomeye mu gihugu gukora ubushakashatsi bwacu tugatanga amakuru yacu yihariye.”

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bimaze imyaka isaga 30 bitanga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda. Mu mwaka wa 2013 byashyizwe ku rwego rw’akarere, bikaba byitezwe ko muri Werurwe uyu mwaka hazakorwa irindi genzura, hakarebwa niba bikiri kuri urwo rwego.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .