00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byamuritse ishami ryita ku ndwara zifata ubwonko n’imyakura

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 26 April 2024 saa 06:27
Yasuwe :

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, KFH byamuritse ishami rishinzwe kwita ku ndwara zifata imyakura n’ubwonko, bituma u Rwanda rugira aya mashami abiri cyane ko iryari risanzweho ryari iryo mu Bitaro bya Caraes Ndera.

Ni ishami ryamuritswe ku mugaragaro ku wa 25 Mata 2024 ku nkunga y’u Bubiligi, binyuze muri Bitaro bya Kaminuza bya Ghent, byatanze imashini enye zizifashishwa mu gusuzuma indwara zifata imyakura n’ubwonko.

Ni ishami rigiye gufasha Abanyarwanda kubona serivisi bajyaga gushakira hanze, kuko nubwo mu Rwanda ryari rihari, ritari rifite ibikoresho by’isumbuye nk’ibyatangizanyijwe muri KFH.

Ikindi ni uko rigiye kugabanya za rendez-vous ndende zahabwaga abakeneye ubu buvuzi cyane ko nk’ubu mu Bitaro bya Caraes Ndera, hari n’abaturage bashaka izo serivisi bahawe kuzagaruka muri Nzeri 2024

Umuyobozi w’iri shami akaba n’inzobere mu buvuzi bw’ubwonko n’imyakura, Dr Arlene Ndayisenga, yavuze ko iri shami ryashyizweho mu Ugushyingo 2022 nyuma y’amezi 10 izo serivisi zitangiye gutangwa ariko mu buryo butagutse kuko hari icyumba kimwe cy’isuzumiro gusa.

Yagaragaje ko nyuma y’umwaka ku bufatanye n’Ibitaro bya Kaminuza bya Ghent, hatangijwe Ishami ryita ku ndwara z’imyakura, imitsi n’ubwonko rigezweho, aho hongewemo na serivisi nshya zo gupima uko ubwonko n’imyakura bikora, ibizwi nka ‘neurophysiological test’.

Ni ibipimo bifasha abaganga kumenya ibibazo ubwonko bufite n’igikenewe ngo bube bwavurwa. Dr Ndayisenga yavuze ko ubu basuzuma abarwayi bahawe ibitaro n’abavurwa bataha.

Ati “Uretse uko gusuzuma uko ubwonko n’imitsi bimeze, tunakora ibizamini bibiri birimo ikizwi nka Electromyography (EMG) n’ikindi kizwi nka Electroencephalography (EEG).”

EMG ni ibizamini bifatwa hagamije kureba uko imitsi iri gukora n’uko itanga amakuru. Bikorwa iyo imitsi iri gukora cyangwa ituje, bigafasha mu kureba uko ubwonko bwangiritse, n’ibibazo by’imikorere imitsi ifite.

Ni mu gihe EEG ifasha gupima uko imyakura iri gukora, n’uko utunyangingo twayo dukorana hagati yatwo mu gutanga amakuru no gutegeka bimwe mu bice by’umubiri gukora.

Bikorwa harebwa bimwe mu bituma imyakura idakora neza nk’igicuri, ibibyimba byo mu bwonko, uburyo butuma umuntu adasinzira, no kwita ku wataye ubwenge.

Harimo imashini ifasha mu kureba imikorere y’imyakura ariko yo hanze y’ubwonko n’uruhererekane rwayo (spinal cord) ibizwi nka ‘Nerve Conduction Studies’, bigakorwa hagamije kureba uko imyakura yohereza amakuru ku mitsi.

Harimo kandi imashini eshatu za EEG, zirimo imwe izashyirwa ahapimirwa abarembye, indi ipime abasinziriye no gutanga amashusho y’uko ubwonko bumeze ndetse n’indi ifasha umuganga kumenya ishusho rusange y’ubwonko.

Ndayisenga ati “Zari zisanzwe ziba i Ndera gusa. Ibi bitaro byagiraga imirongo myinshi n’abategereza ubu buvuzi igihe kirekire. Ibi bizatuma abo bantu bategereje bagabanyuka kuko na KFH igiye gutanga umusanzu. Bizadufasha kandi gutahura indwara zifata ubwonko hakiri kare.”

Bijyanye n’uko indwara nyinshi zifata imyakura n’ubwonko zitaramenyekana cyane kuko ubu ari bwo buvuzi buteye imbere buri kugezwa muri Afurika, ku bushakashatsi buke bumaze gukorwa bugaragaza ko igicuri ari kimwe mu ndwara zifata ubwonko cyane, aho mu bantu ijana, bane baba bagifite.

Icyakora uyu munsi hari ubundi bushakashatsi buri gukorwa kugira ngo harebwe ibitera igicuri n’ibituma gishobora gukwirakwira mu bantu.

Uretse igicuri, izindi ndwara zibangamiye ubwonko ni uguturika kw’imitsi y’ubwonko ibizwi nka stroke, kuribwa umutwe, indwara zifata imyakura (myopathies), n’izindi zifata imitsi yo mu rutirigongo imwe igufasha kugenda no gukora indi mirimo (myopathies), Parkinson n’izindi

Umuyobozi ushinzwe imyigishirize mu guteza imbere abakozi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Menelas Nkeshimana, yavuze ko mu guhangana n’izi ndwara bari kugerageza kongera abahanga muri iyi mirimo.

Kugeza ubu mu Rwanda hari inzobere z’Abanyarwanda zigera kuri esheshatu n’umunyamahanga umwe uri gutanga umusanzu, imibare bashaka kongera kugira ngo byibuze mu 2028 u Rwanda ruzaba rufite abagera kuri 17.

Ati “Uyu munsi twafashe abasoje mu buganga 11 dutangira kubigisha ngo babe inzobere. Baziga bakora no mu bitaro kugeza barangije. Ndetse ntituzarekeraho kuko intego ni uko tuzagira 17 b’Abanyarwanda bazaba barigiye mu Rwanda.”

Yavuze ko nibaba basoje bazakwirakwiza mu bice bitandukanye by’igihugu abandi batangize amashami nk’iyi yatangijwe na KFH.

Bizajyana no gukora ubushakashatsi cyane ko kugeza uyu munsi hari byinshi bitaramenywa kandi bibangamiye ubwonko, imitsi n’imyakura.

Dr Nkeshimana ati “Nk’ubu twasanze hari abantu benshi barwaye igicuri ariko badafite neurocysticercosis nk’uko twateketezaga ko ari yo igitera gusa. Ese ubu biterwa n’iki? Ntacyo navuga n’undi ntacyo yavuga, ariko kuko turi kwigisha abahanga, hari uzavamo agakora kuri iyi ngingo kugeza ku mpamyabumenyi y’ikirenga ikibitera kikamenywa.”

Kugeza uyu munsi uwigira kuba inzobere mu bijyanye n’indwara zifata ubwonko n’imyakura, asabwa kwiga imyaka itanu irenga ku yindi nk’iyo aba yarize mu cyiciro cya kabiri, akongeraho ibiri ngo abone Ph.D mu gihe yakomerejeho.

Umuhango wo gutangiza ishami rya KFH ryita ku ndwara z'ubwonko n'imyakura, witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'ubuzima
Aha ni ho abarwayi bategerereza
Ubwo abayobozi basuraga aho serivisi zizajya zitangirwa, berekwaga uko umurwayi azajya afashwa
Iyi ni casque bambika umurwayi usinziriye bagiye gupima ubwonko
Aka gakoresho kagira imirasire batunga umurwayi mu maso hanyuma muganga akaba yamenya ikibazo afite gifitanye isano no kwangirika kw'imyakura n'ubwonko
Izi mashini zifashishwa mu kugenzura ubwonko mu gihe umurwayi asinziriye
Imashini zatangiye zifashishwa mu ishami ryita ku ndwara z'ubwonko n'iz'imyakura muri KFH, ni zimwe mu zigezweho
Iki ni kimwe mu byumba birimo imashini zifashishwa mu gusuzuma ubwonko n'imyakura
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ryita ku ndwara z’ubwonko n’imyakura mu Bitaro bya Kaminuza bya Ghent mu Bubiligi, Prof. Paul Boon ari kumwe n’ushinzwe iryo shami muri KFH, Dr Arlene Ndayisenga
Umuyobozi ushinzwe imyigishirize mu guteza imbere abakozi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Menelas Nkeshimana, yavuze ko bari kugerageza kongera abahanga mu buvuzi bw'indwara zifata ubwonko n'imyakura, ariko hanakorwa ubushakashatsi kuko byinshi kuri zo bitaramenyekana
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ryita ku ndwara z’ubwonko n’imyakura mu Bitaro bya Kaminuza bya Ghent mu Bubiligi, Prof. Paul Boon ubwo yagaragazaga ibikwiriye kwitabwaho ngo ubu buvuzi bukomeze gutera imbere
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin ubwo yari akurikiye ubutumwa bwa Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Vermessen waganiraga asetsa
Uhereye ibumoso ni Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa KFH, Ngirabacu Frederic, na Dr Arlene Ndayisenga
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ryita ku ndwara z’ubwonko n’imyakura mu Bitaro bya Kaminuza bya Ghent mu Bubiligi, Prof. Paul Boon yashimangiye ko bazakomeza gufatanya n'u Rwanda mu guteza imbere ubu buvuzi
Abayobozi batandukanye bo mu Bubiligi barimo na Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Vermessen (uwa gatatu) ndetse n'aba KFH mu bitabiriye umuhango wo kumurika ishami rishya rizajya ryita ku ndwara z'ubwonko n'imyakura
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kuvura indwara z'ubwonko n'imyakura muri KFH, Dr Arlene Ndayisenga yagaragaje ko ishami ryita kuri izo ndwara ryafunguwe muri KFH rigiye gufatanya n'iry'Ibitaro bya Caraes Ndera mu kugabanya umubare w'abashaka izo serivisi

Amafoto: Irakiza Yuhi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .