Ibitaro bya Kiziguro biri kuvurira abaturage mu nyubako nshya biracyahanganye n’ubuke bw’ibikoresho

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 Nyakanga 2020 saa 06:59
Yasuwe :
0 0

Hashize ibyumweru bitatu abaturage bivuriza mu Bitaro bya Kiziguro biherereye mu Karere ka Gatsibo, bavurirwa mu nyubako nshya zujujwe nyuma y’imyaka umunani zubakwa kugira ngo zimurirwemo ibitaro nyuma y’uko aho byakoreraga hashaje.

Mu mwaka ushize nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yasuye ibi bitaro yerekwa ibibazo byose byarimo nko kutagira inyubako zihagije n’izihari zishaje, ibitanda bike binatuma abarwayi bararana ari babiri ndetse n’idindira ry’inyubako nshya zari kwimurirwamo ibitaro bishya.

Icyo gihe Minisitiri w’Intebe yasabye ko ibibazo byose bihabwa umurongo wo kubikemura inyubako z’ibitaro bishya zikubakwa abaturage bakabihererwamo serivisi.

Leta yatanze miliyoni 546 Frw harangizwa kubakwa inyubako zimwe na zimwe ari nazo zahise zimurirwamo serivisi zitandukanye muri Nyakanga uyu mwaka.

-  Akanyamuneza ni kose ku baturage batangiye guhabwa serivisi

Rukundo Léonie utuye mu Kagari ka Ndama mu Murenge wa Rwimbogo umaze iminsi ibiri abyariye mu nyubako nshya yabwiye IGIHE ko bitandukanye cyane n’aho bahererwaga serivisi mbere.

Ati “Banyitayeho neza nta kibazo nagize, abaganga wabonaga banyitayeho cyane, ku gitanda nari mparyamye njyenyine nta wundi wari uhari ndetse hari isuku ku buryo budasanzwe. Mu bitaro bishaje wasangaga turyama turi babiri ku gitanda, twijyaniraga amashuka none ubu bari kuyaduha.”

Mukamurigo Séraphine uherutse kuharwariza umwana yavuze ko uretse inyubako nshya zirimo amakaro hanahindutse imikorere ku buryo serivisi bahabwa zisigaye ari nziza.

Yasabye leta no gutekereza ku buryo hashyirwa ibikoni naho abarwaza baryama ngo kuko biracyari ibibazo bibakomereye.

Icyimpaye Scovia waje kuharwariza aturutse mu Murenge wa Remera yagize ati “ Mu bitaro bishaje habaga isuku nke, abarwayi babaga bahekeranye ku bitanda gusa n’ubu ako kabazo karacyahari nk’iyo babaye benshi, ariko muri rusange hari isuku urabona ko noneho hadateye isoni kuharwariza.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kiziguro, Dr Mbayire Vedaste, yabwiye IGIHE ko bamaze ibyumweru bitatu bakorera muri zimwe mu nyubako nshya zatwaye miliyoni 546 Frw.

Ati “Havuguruwe inzu y’abayeyi (Maternité) mbere zari sale ebyiri zihurutuye ariko ubu bagiye babikora neza harimo ibice bitandukanye nkaho babagira, ahashyirwa abana bavutse badashyitse cyangwa abafite ibibazo, ibyumba byihariye. Igice cya kabiri ni inzu ivurirwamo abana aho ifite n’ibyumba byihariye hari kandi n’indi nzu ivurirwamo indembe n’igice kivurirwamo abivuza bataha hamwe na laboratwari nayo batuvugururiye.”

Dr Mbayire yakomeje avuga ko hasigaye ikindi gice kizatwara miliyari 1.5 Frw kugira ngo nibura ivugururwa ry’inyubako zubatswe muri 1012 zikorerwemo zose.

Ati “Izo nzu rero zisigaye harimo nk’ifuriro ry’abarwaza, ahashobora gutwikirwa imyanda kuko ntaho tugifite, ahavurirwa imbagwa ndetse naho bashyirwa nyuma yo kubagwa, hari ukudukorera ahavurirwa indwara zo mu mubiri z’abakuze, aho bacishiriza abantu mu byuma, aho twavurira abafata imiti igabanya ubukana bwa Sida ndetse naho bakorera ubugororangingo.”

Dr Mbayire yakomeje avuga ko kandi banakeneye kubakirwa ahavurirwa amenyo ndetse n’ahantu havurirwa uburwayi bwo mu mutwe, hakaniyongeraho n’igikoni cy’abarwaza naho barara. Ibi byose bikaba bikenewe gukorwa mu gice cya kabiri cyari gutangira muri Nyakanga ariko ngo Coronavirus yatumye bidakorwa.

-  Haracyari ikibazo cy’ibikoresho bidahagije

Dr Mbayire yavuze ko ibitaro bigifite n’ikibazo cy’ibikoresho bidahagije ku buryo nyuma yo kwimukira mu nzu nshya ngo babonye ko bafite ibikoresho bike.

Ati “Nk’umubare w’abarwayi watangiye kwiyongera kandi dusanzwe dufite ibitanda 101 ariko iyo urebye ubushobozi bw’abarwayi twakira usanga nibura abake bashobora kuryama ku gitanda ari babiri. Tubaye tubonye nk’ibitanda 250 nibura nibwo iki kibazo cyakemuka, dufite n’ibindi bibazo bitandukanye by’ibikoresho bidahagije by’amamashini atandukanye.”

Ibitaro bya Kiziguro bikorana n’ibigo Nderabuzima 11 byakira nibura abaturage ibihumbi hafi 500, ku munsi byakira abarwayi bari hagati 120 ni 150. Bifite abaganga 14 n’ababyaza 13 ndetse n’abaforomo 54. Bifite kandi imbangukiragutabara eshanu zirimo ebyiri nshya n’eshatu zishaje.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Kiziguro, Dr Mbayire Vedaste, avuga ko bagikeneye ibikoresho byinshi birimo ibitanda bisaga 250
Haracyari inyubako zimwe na zimwe zitararangira kubakwa nazo zikenewe kuvugururwa
Inyubako nke zavuguruwe nizo ziri gutangirwamo serivisi nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .