Itangazo ryemerera Ibitaro bya Kigali byitiriwe Umwami Faisal gukora nk’ibya kaminuza, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, ku wa 21 Mata 2022.
Ibitaro byitwa ibya kaminuza iyo biri ku rwego rwo gukorana n’ishuri ryigisha ibijyanye n’ubuvuzi n’ubuforomo, bikurikiza porogaramu z’uburezi n’ibigo by’ubushakashatsi hagamijwe kuzamura ireme ry’ubuvuzi binyuze mu kwigisha amasomo atandukanye n’ubushakashatsi.
Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal bifite umwihariko mu gutanga serivisi z’ubuvuzi bugezweho bushobora gutuma byoroherwa no gutanga ubuvuzi, amahugurwa no gukora ubushakashatsi bwizewe.
Rikomeza rivuga ko ibi bitaro bizakorana na Kaminuza y’u Rwanda, muri porogaramu zitandukanye ziheruka kwemezwa zirimo ’Fellowship and Residency Programs’, ikoreshwa muri kaminuza zigezweho.
Ibiteganywa kugira ngo iyi porogaramu ihuzwe n’umurongo ugenderwaho mu burezi n’amahugurwa bihabwa abakora mu nzego z’ubuvuzi bizagenwa hashingiwe ku mategeko.
Minisiteri y’Ubuzima ni yo izagena ibizakurikizwa mu ishyirwa mu bikorwa rya ’Fellowship and Residency Programs’ mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal n’ibindi bitaro bya kaminuza mu Rwanda.
Iyi minisiteri ifatanyije na Kaminuza y’u Rwanda ni yo izagena abayobozi bazakurikirana ishyirwa mu bikorwa rya porogaramu zikenewe mu bitaro byose bya kaminuza.
Iyi nkuru yakiriwe neza n’Ibitaro bya King Faisal bibinyujije ku rukuta rwa Twitter. Bagize bati “Tuzajya dukora nk’ibitaro bya kaminuza muri porogaramu zemewe ‘residency and fellowship programs’ ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.’’
We're celebrating yet another milestone for King Faisal Hospital Rwanda!!!
We will now be serving as a teaching hospital for approved residency and fellowship programs in partnership with the University of Rwanda. pic.twitter.com/gPm0gRICud
— King Faisal Hospital Rwanda (@kfaisalhospital) April 22, 2022
Ibitaro bya King Faisal byagizwe ibya Kaminuza, birasanga ibisanzwe bikora muri ubwo buryo birimo ibya Kaminuza bya Kigali [CHUK] n’ibya Butare [CHUB].
Muri uyu mwaka, Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kigali byitiriwe Umwami Faisal bwavuze ko mu byo bateganya gukora harimo kurushaho kongerera ubushobozi abakozi babyo binyuze mu mahugurwa no gutanga serivisi Abaturarwanda bakundaga kujya gushakira mu mahanga.
Kugeza mu mpera za 2021, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byari bifite abaganga 76 barimo inzobere 46 zikora igihe cyose, abahakora bagakorera no mu bindi bitaro ni 18 n’abanyamahanga bahugura inzobere z’Abanyarwanda banavura bagera kuri 12.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!