Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, Dr Umutoniwase Bernard yabitangaje ku wa 16 Mata 2025, ubwo ibi bitaro byatangizaga ubu buryo bwo kubaga umurwayi.
Ubu buryo bwo kubaga umurwayi hifashishijwe ikoranabuhanga bukora umuganga atobora ahantu hato yinjiza camera imufasha kureba imbere mu mubiri n’ahandi yinjiza agakoresho kamufasha kwigizayo imikaya n’inyama kugira ngo camera imwereke aho agiye kubaga, akanatobora aha gatatu hamufasha kwinjiza mu mubiri agakoresho kamufasha kubaga.
Leonard Tubasiime, amaze imyaka umunani akora mu Bitaro bya Kibogora muri serivisi yo kubaga ni na we ukuriye ishami ryo kubaga muri ibi bitaro.
Twasanze ari kubaga umurwayi wa kabiri wabagiwe muri ibi bitaro hakoreshejwe iryo koranabuhanga. Ni umurwayi wari ukeneye serivisi yo kubagwa urugingo ruzwi nka ‘appendice’ rwari rurimo amabuye menshi rwarangiritse.
Ni igice gifata ku rura runini ahagana hasi ku ruhande rw’iburyo.
Ati “Twagakuyemo dukuramo n’amabuye n’amashyira. Twakoresheje isaha, kubera amabuye yari arimo byadusabye igihe kinini, binadusaba kwitonda cyane, ariko iyo nta mashyira arimo byari kumara iminota 30.”
Tubasiimwe avuga ko iyo biza kuba ari ugukoresha uburyo busanzwe bwo gufungura umubiri byari kumara hagati y’isaha n’igice cyangwa amasaha abiri.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, Dr Umutoniwase Bernard yavuze ko ubu buryo buzorohereza abarwayi bakeneraga uburyo bwo kubagwa hifashishijwe ikoranabuhanga bikaba ngombwa ko bajya mu Mujyi wa Kigali cyangwa i Huye muri Bitaro bya Kaminuza bya Butare.
Ati “Kujya i Kigali ni amasaha arindwi kandi bishobora gukorerwa n’i Kibogora, bikorewe aha bibaruhura kujya i Kigali. Biri mu cyerekezo cy’igihugu ko abantu babona serivisi yo kubagwa kandi bakabagwa mu buryo bugezweho.”
Umurwayi wabazwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ntabwo atinda mu bitaro kandi nta nubwo agira uburibwe bwinshi kuko mu kubaga haba hakoreshejwe akenge gato.
Mu gihe umurwayi wabazwe hakoreshejwe uburyo busanzwe ashobora kumara ibyumweru bitatu mu bitaro, uwabazwe hakoreshejwe ikoranabuhanga we nyuma y’umunsi umwe abazwe arataha.
Dr Umutoniwase avuga ko uburyo bwo kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga busigasira ubwiza bw’umuntu kuko budasiga inkovu nini ku mubiri.
Ati “Ntabwo ushobora kubona ko umuntu yabazwe, mu buryo busanzwe umuntu wabazwe mu nda aba afite inkovu nini, ariko muri ubu buryo ntabwo yumva ububabare kuko umuntu wabazwe igisebe gito n’uwabazwe igisebe kinini ntabwo bumva ububabare bumwe”.
Ibitaro bya Kibogora mu kwezi byakira abarwayi 5000 barimo abari hagati ya 300 na 400 baba bakeneye serivisi yo kubagwa. Biteganyijwe ko baziyongera bitewe n’uko batangije uburyo bwo kubaga umurwayi budafungura umubiri.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!