00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga wo kwagura Ibitaro bya Kacyiru ugiye gusubukurwa nyuma y’imyaka itandatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 September 2022 saa 05:33
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru, Dr Daniel Nyamwasa, yatangaje ko imirimo yo kuvugurura ibi bitaro no kubyagura bigashyirwa ku rwego rwisumbuyeho igiye gusubukurwa, nyuma y’imyaka itandatu isubitswe.

Kuvugurura ibyo bitaro bikaba Ultra-modern Police Hospital byasubitswe mu 2016 bikiri mu maboko ya Polisi y’u Rwanda.

Amasezerano yashyizweho umukono mu Ukwakira 2016, imirimo ihita itangira, ariko imisingi imaze kuzura, imirimo irahagarara.

Ubwo abayobozi b’Umujyi wa Kigali n’ab’Ibitaro bikorera mu turere tuwugize bitabaga Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, kuri uyu wa 13 Nzeri, ikibazo cy’ibi bitaro cyagarutsweho.

Depite Mukabalisa Geramaine yabajije iby’uyu mushinga wadindiye nyamara imirimo yakozwe imaze gutangwaho miliyoni 248 Frw.

Hagati aho, Ibitaro bya Polisi bya Kacyiru byaje guhabwa Minisiteri y’Ubuzima, bigirwa ibyo ku rwego rw’Akarere ka Gasabo.

Dr Nyamwasa yabwiye PAC ko kuva icyo gihe, Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali batangiye gukora ubuvugizi hashakwa uko byakubakwa, ariko ntibyakunda. Hagati aho, ni bwo habayeho guhagarika amasezerano.

Yakomeje agira ati "Isuzuma ryakozwe muri Gicurasi 2016 n’itsinda rya ba enjeniyeri ba Polisi, abo mu ishami rishinzwe amasoko n’abo muri Fair Construction, bareba ibyari bimaze gukoreshwa bumvikana amafaranga yo guha rwiyemezamirimo, ari na yo yatanzwe."

"Nyuma hakomeje gukorwa ubuvugizi buri mwaka, uyu munsi aho twari tugeze ni uko Minisante na Minecofin bumvikanye na Finlande ibitaro bikaba bigiye kubakwa."

CP Dr Nyamwasa yakomeje avuga ko ubu harimo gukorwa inyigo izarangira mu Ugushyingo uyu mwaka.

Ibitaro bya Kacyiru byagombaga kwagurwa bigashyirwa ku rundi rwego ku buryo byatangirwamo serivisi zose; kuri ubu hatangirwamo serivisi nke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .