Uyu mwitozo wiswe ‘Kumira Ebola Simulation Exercise (SIMEX)’ werekanywe kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ukwakira 2018 mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Wari ugamije kugaragaza uko abaganga ba RDF n’abandi bakwitwara igihe indwara ya Ebola yaba igeze ku butaka bw’u Rwanda.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba.
Ushinzwe ibikorwa by’Ubuvuzi n’ibikorwa rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Zuberi Muvunyi, yavuze ko iyi myitozo igamije kwerekana uburyo u Rwanda rwiteguye guhangana n’icyorezo cya Ebola.
Ati “Uyu mwitozo wari ugamije kugaragaza uburyo ibi bitaro dufatanyije n’inzego z’ubuzima twakwitegura, twakumira twanahangana n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri RDC, igihe cyaba gikomeje kutwegera.”
Yakomeje avuga ko bahisemo gukora iyi myitozo nyuma y’aho Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima (OMS) rishyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bishobora kwibasirwa na Ebola.
Imyitozo nk’iyi inakorerwa mu Bitaro by’i Gihundwe muri Rusizi, ibitaro bya Nyagatare ndetse no mu Bitaro by’i Rubavu.
Ebola imaze guhitana abagera ku 150 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.
Yandura iyo umuntu akoze ku murwayi wayo adafite ubwirinzi.















TANGA IGITEKEREZO