00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibishya kuri virus ya Omicron mu gihe twinjira mu mpeshyi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 26 May 2022 saa 08:43
Yasuwe :

Mu mwaka ushize ni bwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje Omicron nk’ubwoko bushya bwa COVID-19, buterwa na Virusi ya BA.2 izwiho kwihinduranya no gukwirakwira mu buryo bwihuse.

Muri Gicurasi uyu mwaka, byatangajwe ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abasaga miliyoni bamaze kwicwa n’icyorezo cya COVID-19 ndetse binaherutse kuvugwa ko Omicron ikomeje gukaza umurego ahanini bitewe no kudohoka ku ngamba no mu gukingira.

Magingo aya, haravugwa inkundura nshya y’ubu bwoko bwa COVID-19 bwihinduranya buzwi nka Omicron ku buryo nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imibare yatangiye kwiyongera.

Ubu muri icyo gihugu, abagera ku bihumbi 100 bandura ku munsi, mu gihe hari haragiye horoshywa ingamba zigamije guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo, zirimo kwambara agapfukamunwa no guhana intera.

Dr. Ashish Jha ushinzwe ibikorwa bigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 muri Perezidansi ya Amerika, mu Cyumweru gishize yavuze ko imibare y’abandura ishobora no kuba iri hejuru y’itangazwa hashingiwe ko abantu bose bataba babashije kwipimisha.

Ati “Turabizi ko imibare y’abandura ishobora kuba iruta iyo. Biragoye kumenya umubare nyir’izina w’abandura ariko turabizi ko hari n’abamenya ko banduye bifashishije ibipimo bifatirwa mu ngo zabo.”

Imibare y’abarembye bajya mu bitaro na yo ikomeje kuzamuka muri Amerika ndetse byitezwe ko n’impfu zishobora kongera kuba nyinshi muri icyo gihugu.

Abantu barakangurirwa gukomeza kwikingiza kuko ubushakashatsi bugaragaza ko uwakingiwe atazahazwa cyane n’ubu bwoko bwa Omicron bwihinduranya ugereranyije n’uko ishobora kuzahaza no guhitana abatarakingiwe.

Kuba hari abarenga kimwe cya kabiri cy’abafashe dose ebyiri z’urukingo ariko bakaba batarafata ishimangira, hakaba hari n’abagera kuri 20% batarafata dose n’imwe, ni bimwe mu bikomeje gutiza umurindi ubwandu bushya muri Amerika.

Kugeza ubu ku Isi muri rusange, abagera kuri bibiri bya gatatu ni bo bamaze gufata nibura doze imwe y’urukingo rwa COVID-19.

Hari impungenge nyinshi ko icyorezo cya COVID-19 gishobora kwinjira mu mwaka wacyo wa gatatu cyibasiye Isi kandi kigakomeza kuvutsa abantu ubuzima nubwo imibare y’abahitanwa nacyo yagabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze mu ntangiriro.

Kuva hakwaduka iki cyorezo hamaze kuboneka ubwoko bushya bwacyo butandukanye aho bwagiye buhabwa amazina na OMS, arimo Delta, Beta, Gamma, Omicron na Alpha ndetse bikaba byitezwe ko hanabonetse ubundi bushya na bwo bwagenerwa izina ryabwo, icyakora kuva hakwaduka Omicron, yakomeje kuba ari yo yiganza no kugenda igaruka mu isura nshya.

Nko muri Afurika y’Epfo habonetse bwa mbere Omicron, ubu barataka ubwiyongere bwa Virusi za BA.4 na BA.5 mu gihe ubwo yahabonekaga bwa mbere bari babonye Virusi ya BA.2 ndetse ubu bwoko bushya bwihinduranya bukaba bwaranabonetse no muri Amerika nubwo imibare y’ababwanduye ikiri hasi.

Byitezwe ko hashobora kugenda harushaho kuza inkundura nshya z’iki cyorezo, icyakora abayobozi mu nzego z’ubuzima bavuga ko bahora baryamiye amajanja kandi bafite ubushobozi bwo kubona amakuru ahagije ku bwoko bushya buba bwadutse kandi baba banabizi ko bushobora kuza burusha ubukana ubwabubanjirije.

Abantu hirya no hino ku Isi bagirwa inama yo kudaterera agati mu ryinyo ku gufata ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo kimaze kwisasira abarenga miliyoni esheshatu kikanateza ihungabana ry’ubukungu ku Isi ku rugero ruhangayikishije cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .