00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo Nderabuzima bitandatu byaketsweho kurigisa ibiribwa bigenewe abanduye Virusi itera Sida

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 05:19
Yasuwe :
0 0

Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, yatunze urutoki Minisiteri y’Ubuzima ku bw’imicungire mibi y’ububiko bw’ibiribwa ku rwego rw’Ibigo Nderabuzima aho ibyagombaga guhabwa abarimo abanduye Virusi itera Sida byahawe abatabigenewe.

Ibi biribwa ni inyunganiramirire zitangwa ku barwayi banduye Sida, abana bagwingiye, n’abagore batwite, binyuze mu mushinga wa Global Fund ukorera mu Kigo Gishinzwe Ubuzima, RBC. Ntihasobanuwe ingano y’ibyibwe cyangwa ibyahawe abo bitagenewe.

Ibibazo byo kubiha abo bitagenewe byagaragaye mu bigo nderabuzima bya Munini, Musambira, Rwerere na Nyamugari.

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari y’umwaka wa 2019/2020, yagaragaje ko hari n’ibiribwa byibwe ku Kigo Nderabuzima cya Gikore na Kibilizi. Hagaragajwe kandi ibiribwa bimara igihe kinini ku bitaro aho kugezwa ku bigo nderabuzima, ikinyuranyo ku byavuye mu bubiko n’ibyagejejwe ku bagenerwabikorwa.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, bwasobanuriye PAC ko abakozi bo mu bigo nderabuzima byatunzwe agatoki ari bo bikekwa ko babyibye kuko bananiwe kugaragaza aho byarengeye.

Umuhuzabikorwa w’Imishinga ikorera muri RBC, Dr Biraro Gilbert, yavuze ko bishoboka ko babyibye cyangwa hakaba harabaye amakosa mu micungire yabyo ariko kutuzuza amafishi yabugenewe bitangirwaho bakazibagirwa ababihawe abo ari bo.

Dr Biraro yavuze ko abaforomo bo mu bigo nderabuzima bya Musambira, Mugina na Gikore bamaze kubyishyura binyuze mu kubakata amafaranga ku mishahara yabo mu gihe abo ku Kigo Nderabuzima cya Kibilizi, ikibazo cyabo kikiri gukuriranwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Perezida wa PAc, Muhakwa Valens, yavuze ko kuba harakoreshejwe inyito y’uko ibi biribwa byaburiwe irengero, ari uburyo bwo koroshya ikibazo kugira ngo n’ibihano byoroshywe mu gihe bisanzwe bizwi uko umukozi wa leta waguye mu makosa nk’aho ahanwa.

Abadepite bagize Komisiyo ya PAC ubwo bari mu bikorwa by'isesengura rya raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya leta, ya 2019/2020 no kwakira ibisobanuro by'ibigo bya Leta byagaragayemo imikorere idahwitse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .