00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo bibiri bikora ubuvuzi muri Suède byiyemeje gushora imari mu Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 5 April 2022 saa 04:23
Yasuwe :

Ibigo bibiri byo muri Suède bikora mu rwego rw’ubuvuzi byiyemeje gushora imari mu buvuzi bw’u Rwanda mu rwego rwo kuruteza imbere bijyanye n’icyerecyezo igihugu cyihaye.

Ni umusaruro w’ubukangurambaga Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rumazemo icyumweru mu byo mu Majyaruguru y’u Burayi birimo Norvège, Danemark, Finlande na Suède.

Ibigo byamaze kwemeza ko bizashora imari mu Rwanda harimo Elekta Foundation igamije kuhashya indwara ya kanseri ndetse na ABC Labs ikora ibijyanye n’ibikoresho byifashishwa mu gupima indwara kwa muganga.

Elekta Foundation irifuza gufatanya na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu guhangana by’umwihariko na kanseri y’inkondo y’umura, mu kwigisha abaturage kwirinda kanseri no kumenya ibimenyetso byayo hakiri kare bakisuzumisha.

Elekta kandi izunganira uburyo bwo kwipimisha busanzwe mu Rwanda, hakoreshejwe ikoranabuhanga rituma hapimwa benshi kurushaho, mu gihe gito . Bizajyana no guhugura abavura kanseri, ndetse yunganire ubuvuzi busanzwe mu Rwanda harimo ubukoresha imiti, kubaga, ndetse n’uburyo bwa Radiotherapie bukorerwa mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, aho kanseri ishiririzwa hakoreshejwe imirasire yihariye.

Elekta Foundation ni umuryango ukomoka kuri sosiyete Elekta igurisha ibikoresho bya Radiotherapie ari naho Leta y’u Rwanda yaguze ikoreshwa mu bitaro bya Kanombe mu kigo kivura kanseri mu buryo bw’imirasire cyatashywe muri 2019.

Ubuyobozi bwa Elekta bwashimiye cyane Ikigo cyo mu Bufaransa IRCAD kiri kubaka ishami i Masaka mu mujyi wa Kigali, buvuga ko ari umusanzu ukomeye mu guhangana n’indwara za kanseri.

Iki kigo cya IRCAD kizafasha Afurika yose guhugura mu bijyanye na kanseri, Elekta ikaba izakorana n’icyo kigo, igendeye ku murongo izahabwa na Minisiteri y’ubuzima.

Ubuyobozi bwa Elekta Foundation na ABC Labs bwasobanuriye IGIHE ko bahisemo gukorera mu Rwanda kubera ko basanze u Rwanda ari igihugu gifite gahunda ihamye yo kwita ku buzima bw’abaturage.

Bari bamaze amezi abiri baganira na Ambasade y’u Rwanda ifite icyicaro muri Suède, isura aho bakorera, ndetse banatumirwa mu Rwanda kujya kwirebera uko serivise zo guhangana na kanseri zikora.

Bavuga ko basanze serivise z’ubuzima mu Rwanda zitahiriza umugozi umwe n’izindi nzego zirimo n’imiryango itegamiye kuri Leta kandi zaregerejwe cyane abaturage kurusha no mu bihugu byateye imbere .

Bashimishijwe cyane n’amavuriro mato (Postes de santé) ziri henshi mu minota 25 uvuye mu ngo z’abaturage , ahari nanone abajyanama b’ubuzima bita ku baturage umunsi ku wundi.

Bashimye gahunda yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu guhangana n’indwara ya kanseri, aho mu 2011 hatangijwe gutanga urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura mu bangavu bafite imyaka 12, kandi agakomeza gushyigikira gahunda yo kurwanya kanseri mu Rwanda.

Bavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bike bifite imibare ibitse neza igaragaza uko ikibazo cya Kanseri gihagaze.

Bongeyeho ko icyatumye bafata icyemezo cyo gutangirira ku Rwanda ari ukwihuta kw’imikoranire ndetse no kuvuga rumwe hagati y’inzego .

Umwe mu bayobozi muri ABC Labs, Fraderik Bauer yavuze ko yashimishijwe cyane n’ishyaka no kuvugira abaturage yasanze haba mu byo yasomye ku Buyobozi bukuru bw’igihugu, haba kubyo yabonye ubwe n’amaso ye ubwo yahuraga na Ambasade y’u Rwanda muri Suède , RDB, Ministeri y’ubuzima mu Rwanda, RBC, abakozi bo mu mavuriro n’abandi.

Yavuze ko ukudasobanya muri gahunda n’akazi bashinzwe byamuhaye icyizere ko imikoranire izagenda neza. Avuga kandi ko umutekano w ‘u Rwanda, korohereza abashoramari bizatuma babasha gukorera mu Rwanda bakabona n’uko bakorana n’ibindi bihugu ariko icyicaro cyabo kiri mu Rwanda.

Umuyobozi wa Elekta Foundation, Lacy Hubbard yavuze ko bazakorera no mu bindi bihugu ariko ko u Rwanda rwagaragaje kwihuta cyane mu biganiro no mu kagaragaza ubushake bukomeye bwa Guverinoma bugaragarira mu bikorwa nk’ubwishingizi bw’abaturage, kwegereza abaturage amavuriro, ubukangurambaga , kongera umubare w’abiga ubuvuzi n’ibindi.

Yavuze kandi ko yatangajwe no kubona umufatanyabikorwa ashobora kubona abayobozi mu nzego zitandukanye zirenga eshanu mu minsi mike cyane kandi agasanga biteguye bazi icyo bashaka kandi bose baganisha ku muturage.

Ibi biganiro byatanze umusaruro ufatika
Umuyobozi muri ABC Labs, Fraderik Bauer yavuze ko yashimishijwe n'ishyaka riranga abanyarwanda no kudasobanya
Aba bashoramari bahisemo gushora imari yabo mu Rwanda nyuma yo kubona uburyo ibyo rukora byose biba biri ku murongo
Aba bashoramari biyemeje gufatanya n'u Rwanda guteza imbere urwego rw'ubuzima hibandwa cyane ku kurwanya kanseri
Umuyobozi wa Elekta Foundation, Lacy Hubbard (uwa kabiri mu bicaye uvuye ibumoso) na Ambasaderi Gashumba Diane (wa gatatu) nyuma y'ibiganiro byashibutsemo ishoramari mu rwego rw'ubuzima

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .