00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe ku ndwara ituma umuntu yiyumva nk’uwapfuye kandi ari muzima

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 5 August 2024 saa 07:01
Yasuwe :

‘Walking Corpse Syndrome’ cyangwa ‘Cotard’s syndrome’ ni uburwayi bwo mu mutwe butuma umuntu acanganyikirwa akagera ku rwego yiyumva nk’uwapfuye kandi ari muzima, rimwe na rimwe akajya yiyumva nk’aho hari ibice by’umubiri adafite kandi byose atari ko biri.

Ni indwara iterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kugira ibikomere ku gice cy’ubwonko, kurwara igicuri cyangwa se umuntu akabiterwa no kwibasirwa n’ibindi bibazo bitandukanye byo mu mutwe.

Urubuga rw’Abanyamerika rushyirwaho inkuru z’ubuzima, Healthline Media, rugaragaza ko uwarwaye ‘Walking Corpse Syndrome’ agaragaza ibimenyetso birimo kwiyumva nk’aho nta kintu na kimwe gifite agaciro cyangwa se kiriho, na we akiyumva nk’utariho ndetse akatangira kumva amajwi akanabona amashusho y’ibidahari.

Healthline Media inagaragaza ko 89% by’abagaragaweho iyi ndwara baba bafite ibimenyetso by’agahinda gakabije. Ni mu gihe bitewe n’uko urwaye ‘Walking Corpse Syndrome’ agira ibyiyumviro byo gupfa cyane, binatuma ashobora kwibabaza cyangwa se kwikomeretsa bya hato na hato.

Uru rubuga kandi rugaragaza ko n’ubwo iyi ndwara ishobora kwibasira abo mu byiciro byose by’imyaka y’ubukure, abo guhera ku myaka 50 kuzamura ari bo bibasirwa cyane kurusha abandi.

Umushakashatsi Michael Birnbaum wo mu Kigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku buzima, Feinstein Institutes for Medical Research, na we akomoza ku kuba abarwaye ‘Walking Corpse Syndrome’ baba baribasiwe n’izindi ndwara zo mu mutwe nka ‘schizophrenia’ ituma abantu bumva bakanabona ibidahari, ndetse bakiyumva nk’abapfuye.

Iyi ndwara yo mu mutwe ya ‘schizophrenia’ yo iri mu zibasira Abaturarwanda benshi, kuko raporo y’Ibitaro bya Caraes Ndera, igaragaza ko mu Baturarwanda babyivurijemo indwara zo mu mutwe hagati ya 2020 na 2023, umubare munini muri bo ari yo basanganwe.

Mu bantu 74,363 babyivurijemo mu 2020/2021 byagaragaye ko 54.64% basanzwemo iyo indwara, mu gihe mu mwaka 2021/2022 mu bantu 96.357 mu babyivurijemo 35,581 bangana 46.35% na bo ari yo basanganwe.

No mu 2022/2023 abantu 95,773 bivurije muri ibyo bitaro, 42,073 muri bo bangana na 43.93% bayisanganwe, akaba ari bo benshi n’ubundi ukurikije abari bafite izindi ndwara zo mu mutwe babyivurijemo.

Ikigo gishinzwe Ubuzima muri Amerika, National Institutes of Health, mu Ishami ryacyo rishinzwe iby’ubuvuzi, National Center for Biotechnology Information (NCBI), mu 2021 cyavuze ukuntu indwara ya ‘Walking Corpse Syndrome’ iri mu zigeze kwibasira abaturage bo muri Sri Lanka nyuma y’intambara yaranze iki gihugu hagati ya 1983 na 2009, kuko yasize isenye ibice byinshi by’ubuzima bwabo ku buryo abayirokotse bagize ibikomere byo ku mutima byanabateye kugaragaza ibimenyetso by’iyo ndwara.

Ubuvuzi bwa ‘Walking Corpse Syndrome’ butangwa habanje kumenya icyayiteye akenshi akaba ari na cyo kivurwa, ndetse abayirwaye bashobora kuvurwa hifashishijwe imiti nk’ibinini bya ‘antidépresseurs’ bikoreshwa n’abibasiwe n’agahinda gakabije, cyangwa umuntu akaba yakwitabwaho binyuze mu biganiro bagirana n’inzobere mu by’imitekerereze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .