00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro bishya bya serivisi z’ubuvuzi bizatangira gukurikizwa bitarenze Kamena 2024

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 30 April 2024 saa 04:50
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri Gicurasi bazaba bamaze gutunganya ibiciro bishya bya serivisi z’ubuvuzi ku buryo ibiciro bya serivisi zitandukanye ziyongereye bizahuzwa n’igihe kandi hakongerwamo n’inshya.

Ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi zikoreshwa mu Rwanda byashyizweho mu 2016, ndetse mu bihe byashize hari hatangiye kumvikana abahagarika gutanga serivisi zimwe na zimwe kubera uburyo zihenze nyamara ibiciro byazo byarasigaye inyuma.

Ubwo ibitaro bya CARAES Ndera byari byitabye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Iguhugu, PAC, byagaragaye ko byahombye miliyoni 100 Frw.

Ubuyobozi bwa CARAES Ndera kuri uyu wa 30 Mata 2024, bwasobanuye ko iki gihombo cyakomotse kuri serivisi baha abakiliya bajya kwishyuza mu bigo by’ubwishingizi bakabwirwa ko zitishyurwa.

Umuyobozi Mukuru wa CARAES Ndera, Frere Charles Nkubiri yagaragaje ko iyo bapimye umurwayi ikizamini cy’isukari bashaka kumenye ko ari nke cyangwa nyinshi mu mubiri, RSSB itabishyura.

Ati “Iyo dukoze ibizami bya laboratwari dusuzuma umurwayi ntabwo RSSB itwishyura. Baravuga bati mwebwe muri abarwayi bo mu mutwe ntabwo mubifite ku rutonde. Kandi iriya miti dutanga mbere yo kwandika umuti tubanza kureba ko umwijima ukora neza, umutima ukora neza. Ibyo bizami byose iyo tubyanditse RSSB irabijugunya.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Zachée Iyakaremye yatangaje ko bitarenze muri Gicurasi 2024 bazaba bamaze kuvugurura ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi ku buryo ibihombo byaturukaga aho bizahita bihagarara.

Yagaragaje ko ibiciro biri gukoreshwa uyu munsi byashyizweho mu 2016 ari na yo mpamvu byiganjemo ibitajyanye n’igihe.

Ati “Niba mu 2016 hari serivisi ibitaro bya Ndera bitatangaga bikaba bitari kuri lisiti y’ibiciro icyo dukora iyo serivisi itangiye ari nshya dukorana n’ibyo bitaro ndetse tugakorana na RSSB tukareba niba yakongerwaho.”

Yagaragaje ko kugira ngo uhindure ibijyanye n’ibiciro ibigo by’ubwishingizi na byo bibanza gusuzuma serivisi yongeweho izakoreshwa n’abantu benshi cyangwa bake, bigafasha kumenya niba bazashobora kuyishyura.

Ati “Twihaye intego nka Minisiteri y’Ubuzima yo kuyivugurura muri uku kwezi kwa Gicurasi, amatsinda ari kuyikoraho twamaze no kubona inyandiko y’ibanze igiye kuganirwaho n’inzego bireba, turebe urutonde rwa serivisi n’ibiciro bikwiye kuri cyicuro cy’ubuvuzi, ni ukuvuga niba ari poste de sante, ndetse n’abajyanama b’ubuzima ubu hari serivisi bongerewe, ibigo nderabuzima, ibitaro by’Akarere n’ibitaro byigisha n’ibitaro byigisha ku rwego rwa kabiri, byatangiye vuba aha bigomba kugira ibiciro bitandukanye n’ibindi.”

“Mu mpera za Gicurasi tugomba kuba twarangije ibyo tuganiraho byose ku buryo ikemezwa ikaba ikwiye gutangirana n’umwezi kwa Kamena ishyirwa mu bikorwa.”

Aya mavugurura arimo kujyanisha ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi n’igihe, ndetse no kongeramo serivisi zimwe na zimwe babona zitabera umuzigo RSSB.

Frere Charles Nkubili uyobora ibitaro bya CARAES Ndera yavuze ko bahombejwe n'ibiciro bya serivisi z'ubuvuzi bitajyanye n'igihe
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Zachée Iyakaremye yatangaje ko ibiciro bishya bya serivisi z'ubuvuzi bizatangira gukoreshwa vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .