Ni ibitaro biri kubakwa na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na Leta y’Ababiligi binyuze mu Kigo cy’u Bubiligi Gishinzwe Iterambere, Enabel.
Abubaka ibi bitaro, bavuze ko nibyuzura bizaba bifite ikoranabuhanga ryo kwita ku bana bavutse igihe kitageze kandi ababyeyi babyaye bakaba bari kumwe n’abarwaza hafi yabo.
Abaganga bazajya baba bafite ibikoresho byose nkenerwa muri iyo nyubako aho bitazajya bibasaba kuyisohokamo ngo bajye kugira icyo bashaka hanze yayo.
Undi mwihariko, ni uko ababyeyi babyaye abana bafite ibibazo, bazajya baba bafite aho bacumbikiwe, bityo abana babo bitabweho ariko nabo bariho neza.
Ni ibitaro bizaba bifite ibitanda 194, birimo iby’ababyeyi ndetse n’abarwaza.
Ni inyubako izaba ifite isomero rigezweho, rinafite za mudasobwa, rizafasha abaganga kwihugura mu bumenyi.
Ababyeyi bagana ibi bitaro bya Kibagabaga, bavuze ko igihe iyo nyubako izaba yuzuye, bizaba ari igisubizo gikomeye.
Musabyimana Aline ni umubyeyi wasanzwe ku bitaro bya Kibagabaga, aho yaturutse mu Kigo Nderabuzima cya Kayanga, mu Murenge wa Rutunga.
Yabwiye IGIHE ko yatewe agahinda no kubona umurwaza we arara hanze ku ibaraza imbeho ikamwica.
Ati “Hano umurwaza arara hanze, ugasanga igihe atashye ararwaye. Bibaho ko wanabura umurwaza ukwitangira ngo aze kukubaho kwa muganga, abenshi barabyinubira kuko ni umusaraba baba bishyizeho.’’
Yakomeje avuga ko igihe ibyo bitaro bishya byazaba byuzuye, byazatanga umutuzo ku mu murwayi n’umurwaza waje amuherekeje.
Ati “Urabizi kurwaza biba ari ukwitanga, ni byiza rero ko umurwaza na we azaba afite aho kuba ukwitaho. Wasangaga abarwaza hano babyimbye ibirenge kubera guhora bahagaze babuze aho bihengeka, niyuzura rwose bizaba binejeje cyane.”
Manirakora Emmanuel wo mu Murenge wa Bumbogo, mu Kigo Nderabuzima cya Kagugu, yari yaje aherekeje umugore we wabyaye bwa mbere.
Manirakora yavuze ko yagowe cyane no kubona umurwaza ntaho guhengeka umusaya afite,avuga ko igihe ibyo bitaro bishya byazaba byuzuye bikajya bifasha, bizaba ari byiza.
Dr Cyiza François Regis, Umuyobozi w’Agashami Gashinzwe Porogaramu zo kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana mu mavuriro mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima,RBC, yavuze ko hari gahunda y’imyaka itanu(2019-2024) yari isanzwe ifitwe na Leta yo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ndetse n’abangavu, byose bigamije kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara.
Yavuze ko RBC izi neza imbogamizi ababyeyi n’abarwaza bagenda bagaragaza kwa muganga zo kutagira aho barara, ariko uko ubushobozi buzakomeza kugenda buboneka, iki kibazo kikazajya kigenda gishakirwa igisubizo.
Ati “Twavuga ko mu gihe kiri imbere, serivisi z’ababayeyi kwa muganga zigiye kujya zishimisha umubyeyi ndetse n’umurwaza, bityo abarwaza bakajya bagira aho kuba begereye wa mubyeyi, kuko bigira akamaro ku mubyeyi akaba yakira vuba.’’
Dr Cyiza yakomeje avuga ko icyo kibazo cy’amacumbi y’abarwaza kigiye kuzakemurwa mu bitaro byinshi bishyashya bizajya biboneka bihereye ku bya Kibagabaga, ariko n’ibindi bikazagenda byubakwa uko igihugu kizajya kibona ubushobozi
Iyi nyubako biteganyijwe ko izarangira kubakwa muri Werurwe 2025.
Hirya no hino mu gihugu, haracyagaragara ikibazo cy’abarwaza batabona aho baba mu gihe barwaje, ariko bikaba bigaragara ko byatangiye kujya mu igenamigambi rya Minisiteri y’Ubuzima, bityo mu myaka iri imbere, iki kibazo kikazagenda gikemuka.
Ubufatanye bw’u Bubiligi n’u Rwanda kuri ibi bitaro bya Kibagabaga si ubwa none, kuko kuva byakubakwa bwa mbere muri 2006, nabwo byubatswe ku nkunga y’u Bubiligi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!