00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hongeye gutangwa impuruza ku giciro cya Cotex kigihanitse

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 29 May 2022 saa 01:43
Yasuwe :

Impirimbanyi mu bijyanye n’uburenganzira ndetse n’iterambere ry’abakobwa n’abagore, zongeye kugaragaza ko igiciro cy’ibikoresho by’isuku by’abagore n’abakobwa bizwi nka “cotex” kigihanitse ugereranyije n’ubushobozi bwa benshi.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo Umuryango AHF Rwanda, wakoraga ubukangurambaga mu karere ka Musanze bugamije kwimakaza isuku y’umukobwa n’umugore mu gihe bari mu mihango.

Mu mpera za 2019 ni bwo ibikoreshwo by’isuku bikoreshwa n’igitsina gore byasonewe gutanga umusoro mu Rwanda, hagamijwe kumanura ibiciro byabyo byari biri gutumbagira.

Umuyobozi wa porogaramu ‘Girls Act’ muri AHF Rwanda, Irène Kayitesi, yavuze ko nubwo ibiciro byagabanyijwe, bikiri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’ubushobozi bwa benshi.

Yagize ati “Umwaka ushize twakoze ubuvugizi impapuro z’isuku y’abagore n’abakobwa bari mu mihango bakuraho imisoro, ni nayo mpamvu uyu mwaka twishimira intambwe twagezeho ariko tunakomeza gukora ubuvuzi kuko igiciro cyagenwe n’ubundi hari abatarashobora kukigondera, ku buryo cyakomeza kugabanywa.”

Kayitesi yavuze ko hirya no hino mu gihugu, ipaki imwe ya Cotex igura 700 Frw, agasanga nayo akiri menshi ukurikije ubushobozi bwa benshi.

Ati “ Cotex yaguraga igihumbi ubu igeze kuri 700 Frw. Amafaranga 300 ntabwo ari make ariko turifuza ko byagabanyuka kurenzaho bikaba byaba nka 300 Frw cyangwa 400 Frw, kugira ngo bose zibagereho.”

Tumukunde Swailah wiga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Musanze, yavuze ko iyo umukobwa afite ibikoresho bihagije by’isuku yo mu mihango, bimurinda kugira ipfunwe cyangwa gusigara inyuma.

Ati “Nko ku ishuri buri kanya guhora usohoka abandi banyeshuri bakaza kumenya ko wagize ikibazo, usanga bitagaragara neza. Byaryoha ibikoresho byose bibaye biri mu cyumba cy’umukobwa [ku ishuri] ku buryo byose ubikoreramo ugasohoka ntawe umenye icyabaye.”

Tumukunde yagiriye inama abakobwa kukitinya mu gihe bagiye mu mihango kuko “kuba umukobwa yajya mu mihango nta kibazo kirimo, abaye atayijyamo nibwo byaba ari ikibazo.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, yavuze ko sosiyete ikwiriye kuba hafi y’umugore cyangwa umukobwa wagiye mu mihango, kugira ngo atagira ipfunwe bikaba byatuma ahuriramo n’ibibazo by’ubuzima.

Yagize ati “ Hari abantu batarumva ko umukobwa ari umuntu muzima kandi afite ubuzima agomba kunyuramo kuko ariko Imana yamuremye, nibyo bizamo abumva ko imihango ari ikibazo kandi ari ubuzima tugomba kumwubahira. Akato ni iyo myumvire ikiri inyuma ariko uko abantu bagenda batera imbere mu myumvire, ako kato gashobora gushira.”

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ubuzima muri AHF Rwanda, Dr Bievenue Niyongabo, yavuze ko no mu bakoresha hakwiriye kubamo guhindura imyumvire ku bijyanye no kujya mu mihango kw’abakobwa n’abagore.

Ati “Ibibazo bikunda kuba mu bakobwa cyangwa abagore mu gihe cy’imihango, ni uko hazamo akato. Umuntu aritinya, yaba ari mu kazi ntibimugendekere neza, akaba yavuga ngo yarwaye ibindi ku buryo umukoresha we atamenya ko yari mu mihango kandi ari uburenganzira bwe. Umwana yaba yagiye ku ishuri akabura cotex, akaba yabeshya ngo ararwaye kandi ari imihango.”

Niyongabo yavuze ko umwana w’umukobwa akwiriye kumenya ko ari uburenganzira bwe, akamenya ko igihe agiye mu mihango nta soni biteye.

Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu ku mashuri hashyizwe icyumba cy’umukobwa, cyifashishwa akenshi mu isuku y’umukobwa uri mu mihango. Icyakora, hari aho byagiye bigaragara ko ibikoresho biba birimo ari bike.

Umuyobozi wa porogaramu ‘Girls Act’ muri AHF Rwanda, Irène Kayitesi, yavuze ko nubwo ibiciro byagabanyijwe, bikiri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’ubushobozi bwa benshi
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, yavuze ko sosiyete ikwiriye kuba hafi y’umugore cyangwa umukobwa wagiye mu mihango, kugira ngo atagira ipfunwe bikaba byatuma ahuriramo n’ibibazo by’ubuzima
Abangavu basabwe kwita cyane ku isuku yabo mu gihe bari mu mihango
Cotex nubwo zakuriweho imisoro, ibiciro byazo biracyahanitse ugereranyije n'ubushobozi bw'abakobwa benshi
Abana b'abakobwa bagaragaje ko bagira imbogamizi yo kubona cotex zihagije mu gihe cy'imihango
AHF Rwanda yatanze ibikoresho by'isuku yo mu mihango ku bakobwa batandukanye muri Musanze
Hagaragajwe ko isuku yo mu mihango iyo ititaweho, ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mukobwa
Abakobwa bagaragaje ko hagikenewe ubukangurambaga kugira ngo isuku yo mu mihango yitabweho cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .