Ni inyigo yakorewe ku bagera ku 2.787 banduye icyo cyorezo bakarwarira mu bitaro ariko bafite inkomoko muri Afurika, n’abandi 130.997 bifashishijwe mu nyigo esheshatu zitandukanye bafite igisekuru ahandi.
Kuko izindi nyigo zakozwe mbere zerekanye ko abafite igisekuru mu Burayi bafite akaremangingo ndangasano ko mu maraso (DNA segment) kabagabanyiriza 20% ku byago byo kuba barwara COVID-19 bakaremba; muri ubwo bushakashatsi bushya hibanzwe ku bafite igisekuru muri Afurika.
Ibyabuvuyemo byagaragaje ko 8% by’abafite gakondo muri Afurika nabo bifitemo ako karemangingo gashobora kubarengera mu gihe runaka bitewe n’ubudahangarwa gaha umubiri.
Umwe mu bashakashatsi babisesenguye, Jennifer Huffman, yagize ati “Kuba hari abakomoka muri Afurika bafite ubwirinzi nk’ubw’abafite igisekuru mu Burayi byadufashije kumenya mu by’ukuri akanyangingo kihariye kihinduranya muri DNA karinda umuntu COVID-19.”
Hemejwe ko ako karemangingo kihinduranya kiswe “rs10774671-G” kagaragaza uburebure bwa protéine ikorwa n’akandi kitwa “OAS1”.
Hagaragazwa ko uburebure bwa protéine bugira uruhare runini mu kuba yabasha guhangana na virus ya SARS-CoV-2 itera COVID-19.
Umwarimu muri Kaminuza ya McGill yo muri Canada na we uri mu bakoze iyo nyigo, Brent Richards, yavuze ko ibyayivuyemo “bizaba urufunguzo ku ikorwa ry’imiti mishya yo guhashya COVID-19”.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!