Havumbuwe umusemburo (enzyme) ushobora kugira uruhare mu gufasha abagabo batabyara

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 27 Werurwe 2020 saa 12:41
Yasuwe :
0 0

Kugira ngo intanganabo ikorwe, bitwara igihe cy’iminsi 14. Iminsi itandatu muri iyo 14 intanga iyimara mu gice cyitwa pachytene kigizwe no gutandukana no kongera kwihuza k’utunyangingo duto (chromosomes).

Ubushakashatsi bwakorewe muri University of Pennsylvania, mu ishuri ry’ubuvuzi bw’amatungo bwagaragaje ko intungamubiri (protein) izwi nka SKP1, ari yo yihutisha urwo rwego rwa pachytene kugira ngo intanga ikorwe, ndetse no mu kongera kwigabanya k’utunyanyingo tugize intanga.

Mu gihe uwo musemburo cyangwa intungamubiri ya SKP1 ibuze cyangwa ikaba nkeya mu gihe intanga ziri gukorwa, nibyo bishobora gutuma umugabo atabyara kuko ibituma intanga ibaho bitagera ku cyiciro cya nyuma kibyara intanga yuzuye.

P. Jeremy Wang, umwarimu w’ibinyabuzima muri University of Pennsylvania, yavuze ko mu gihe uwo musemburo udahari cyangwa udahagije, igice cya nyuma cyo gukora intanga kidashobora kugerwaho kuko ikibyihutisha kiba kidahari.

Avuga kuri icyo cyiciro cya pachytene aho intanga iba igikorwa, Wang yagize ati “Iki cyiciro ni ingenzi cyane. Iyo hari ikigenze nabi, haba ikibazo mu cyiciro cya nyuma cyo gutandukana k’utunyangingo dukora intanga bikaza kurangira n’intanga ije ituzuye. Umuntu akaba ingumba, ntatere inda cyangwa se hakaba ikibazo mu kuvuka k’umwana.”

Bumwe mu bugumba bukunze kugaragara mu bagabo ni ukugira amasohoro ariko atarimo intanga, ni ukuvuga ko umuntu aba adashobora gutera inda.

Haje uburyo butandukanye bwo kuvura ubugumba nko gufata intanga z’umugabo n’iz’umugore bakazihuriza mu byuma umwana akaba yavuka ariko bisaba ko umugabo aba afite intanga wenda zigenda gahoro cyangwa zifite ikindi kibazo. Mu gihe afite amasohoro gusa nta ntanga, aba agomba gushaka undi uzimuha.

Wang yavuze ko nyuma yo kubona ko umusemburo wa SKP1 ugira uruhare mu kwihutisha ikorwa ry’intanga, ubu byakoroha ku bagabo b’ingumba kuko mu gihe bafite uruvangiritane rw’amasohoro, intanga n’ibindi (spermatogonia: Ruba rusigaje ikindi cyiciro gito ngo ruvemo intanga yuzuye), ikiba gikenewe ari ukongererwa uwo musemburo akajya ku cyiciro gikurikiraho cyo gutandukanya intanga nyazo n’ibindi bitari zo.

Wang yagize ati “Uramutse ubonye izo spermatogonia, wazifasha kujya mu kindi cyiciro gituma hakorwa intanga yuzuye. Uyu musemburo wa SKP1 rero waba igisubizo.”

Abo bashakashatsi bagaragaje ko mu gihe cyose hatabonetse uwo musemburo, utunyangingo tuzavamo intanga (spermatogonia) duhita dupfa.

Ubu bushakashatsi bumaze imyaka icumi, buratanga icyizere ku kubonera umuti ikibazo cy’ubugumba mu bagabo benshi.

Kugeza ubu ntabwo ubwo bushakashatsi buratangira gukorerwa ku bantu kuko bwakorewe ku nyamaswa.

Kugira ngo intanga ibeho, umusemburo witwa SKP1 igiramo uruhare rukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .