00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasigaye 37 gusa: Urugendo rw’u Rwanda mu kurandura ibibembe mu gihugu

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 30 January 2025 saa 07:17
Yasuwe :

Raporo y’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) ya 2024, igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu biri kurandura indwara y’ibibembe aho mu gihugu hose hasigaye abarwayi 37 gusa.

Ibipimo bya OMS bivuga ko kugira ngo igihugu gifatwe nk’ikiri mu nzira yo kurandura iyi ndwara, kigomba kuba gifite munsi y’umurwayi umwe buri mwaka mu baturage ibihumbi 10.

Mu Rwanda iki gipimo cyagezweho kuko ubu imibare igaragaza ko buri mwaka mu baturage ibihumbi 10 hagaragara abarwaye ibibembe bangana 0.02

Nubwo igihugu kiri muri iyi nzira igana aheza, inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko Abanyarwanda batagomba kwirara, ahubwo bagomba guhora bagira amakenga bakivuza hakiri kare igihe batangiye kubona ibimenyetso byayo.

Iyi ndwara yandurira mu mwuka, ikaba iterwa n’agakoko kitwa “Bacille de Hansen”. Uyirwaye agaragaza ibimenyetso by’amabara yeruruka agenda aza ku mubiri ariko ataryaryata.

Umukozi ushinzwe kurwanya igituntu, ibibembe, n’izindi ndwara zifata ibice by’ubuhumekero mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Nshimiyimana Kizito, yavuze ko kubera ko ibibembe bitaryaryata, abenshi batinda kubyivuza.

Yagize ati “Abantu bagomba kuyivuza hakiri kare bakavurwa bataragira ingaruka, kuko ibyo abantu benshi babona nk’indwara babona ingaruka bakazita ibimenyetso.”

Yavuze ko iyo umuntu atinze kwivuza ibibembe bimutera ubumuga, kuko iyo imaze gukomera ikunja intoki zikagera aho zicika cyangwa bikaba uko ku birenge.

Yerekanye kandi ko ibibembe bifata imyakura ari na yo mpamvu bitaryaryata, aho usanga nk’iyo imyakura yo mu maso yamaze gufatwa umuntu ushobora ku mukora mu jisho ntahumbye.

Ati “Iyo udahumbya rero rya jisho rishobora kumagara ejo bikaba byakuviramo ubuhumyi, abandi bakunjama intoki n’ibindi.”

Umwe mu barwayi bakize iyi ndwara avuriwe ku Kigo nderabuzima cya Nzangwa cyo mu Karere ka Bugesera, yavuze ko yafashwe azi ko ari amarozi ndetse ko yatanze agera ku bihumbi 580 Frw mu buvuzi bwa magendu, bamubwira ko yarozwe, ariko nyuma y’imyaka ine avurirwa kuri iki kigo nderabuzima, ubu yakize.

Ati “Iyo ndwara abaganga bonyine ni bo babasha kuyimenya, nta muntu wabasha kuyisuzuma, ariko nkatwe twayirwaye nkubonye uyirwaye nakugira inama yo kujya kwa muganga kuko nta kindi kimenyetso igira usibye ayo mabara.”

Ibigo nderabuzima byose byo mu gihugu bifite ubushobozi bwo kuvura ibibembe nk’uko Nshimiyimana abivuga, ndetse hari gukorwa ubukangurambaga cyane cyane mu turere duhana imbibi na Tanzaniya n’u Burundi kuko ari ho ikunze kugaragara.

Ibibembe bibarizwa mu ndwara zititaweho uko bikwiye NTDs. U Rwanda rufatanyije na OMS bifite intego yo kurandura izi ndwara bitarenze umwaka wa 2030.

Mu Rwanda, ibibembe bikunze kugaragara mu Karere ka Rusizi, Rubavu no mu Karere ka Bugesera.

Umukozi ushinzwe kurwanya igituntu, ibibembe, n'izindi ndwara zifata ubuhumekero mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Nshimiyimana Kizito, yasabye abafite ibimenyetso by'ibibembe kwivuza hakiri kare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .