00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyuya gishobora gukurura imibu-Ubushakashatsi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 27 Ukwakira 2022 saa 03:24
Yasuwe :

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko icyuya cy’umuntu gishobora kuba intandaro yo gukurura imibu.

Ubu bushakashatsi bwayobowe na Leslie Vosshall, wigisha muri Rockefeller University, bwakozwe bugamije kumenya impamvu hari abantu bakunze kwibasirwa n’imibu kurusha abandi.

Tariki 18 Ukwakira nibwo ubu bushakashatsi bwagiye hanze mu kinyamakuru cyandika ku buzima, Cell. Bwagaragaje ko icyuya cy’umuntu gishobora gutuma yibasirwa n’imibu kurusha abandi.

Abashakashatsi bafashe imyenda ya nylon bayiha abantu 64 bakoreweho ubushakashatsi ngo bajye bayambara. Hashize igihe ya myenda barayifata bayijyana ahantu mu cyumba kirimo imibu, baza gusanga hari imyenda yagiye ikundwa cyane n’imibu kurusha indi.

Isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko imibu yagaragaje ko ikunda abantu bafite icyuya kirimo Acide carboxylique nyinshi ari cyo gikurura imibu cyane.

Vosshall yavuze ko nubwo Acide carboxylique iboneka mu cyuya, bitavuze ko kiba gifite impumuro mbi ngo ahubwo bibyara impumuro mbi iyo biriwe na bacteries ziba ku ruhu rw’umuntu, bikavamo impumuro mbi.

Nubwo ubushakashatsi bwakozwe, ntabwo bwagaragaje impamvu Acide carboxylique ariyo ikurura cyane imibu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .