00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari abahunze urukingo: Dr Mpunga yasabye impinduka kugira ngo abana bakingirwe COVID-19

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 22 September 2022 saa 02:04
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse, yasabye impinduka mu myumvire kugira ngo abana bari hagati y’imyaka 5-11 bakingirwe COVID-19, guhera mu kwezi gutaha.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gutangira gukingira COVID-19 abana guhera ku wa 3 Ukwakira, nubwo itariki ishobora kwigizwa inyuma bijyanye n’uko hari amwe mu mashuri atinda gutangira.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamadini kuri uyu wa Kane, Dr Mpunga yavuze ko kugira ngo bishoboke, bisaba guhindura imyumvire, urebeye ku nzitizi zagaragaye mu gukingira abantu bakuru.

Yagize ati "Rero ntabwo twabica ku ruhande, murabizi nubwo tuvuga ko byagenze neza, ariko hagiye haba inzitizi. Habaye inzitizi z’abantu bagiye banga gukingirwa, bakangurira abantu kutabyitabira, babeshya ko Leta ifite umugambi wo kubica n’ibindi, ko amadini yabo atabyemera cyangwa se Imana yababwiye ko batazikingiza ngo batazapfa, [ibintu] bitandukanye, muzi n’abagiye bambuka bagafata ubwato bagahunga, ibyo byagiye bibaho."

"Ubu rero igihe kirageze kuko iminsi uko igenda abantu bagenda basobanukirwa, niyo mpamvu dutekereza ko ibi mwadufasha kubirwanya, kugira ngo abantu basobanukirwe."

Dr Mpunga yavuze ko abana bazakingirirwa ku mashuri yabo, ariko bakazaba bafite uburenganzira bwanditse bw’ababyeyi babo.

Yakomeje ati "Nk’uko mubizi, urukingo rumaze kwemezwa kuri bano bana ni urukingo rwa Pfizer, ni narwo rukingo igihugu cyacu kizakoresha, zimwe zamaze kugera mu gihugu ariko n’izindi zizagenda ziza uko iminsi igenda. Uko tuzibona, gahunda dufite ni uko tuzabakingira kugeza nibura mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka utaha."

"Bagera hafi muri miliyoni 2.3, ariko ubwo hazagenda hiyongeremo n’abandi uko imyaka igenda igera bazamuka."

Biteganywa ko hazakingirwa mbere abana biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, hagakomerezwa ku myaka yo hasi.

Izi nkingo zizahabwa abana zifite ingano yihariye ugereranyije n’iz’abakuru, kuko abafite hagati y’imyaka 5-11 bahabwa inkingo ebyiri, rumwe rufite mililitiro 0.2 (microgram 10), hagati y’urukingo n’urundi kahajyamo ibyumweru bitatu cyangwa iminsi 21.

Ni mu gihe abafite imyaka guhera kuri 12 kuzamura bahabwa doze ya mililitiro 0.3 (microgram 30).

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bamaze guhabwa nibura urukingo rumwe ari miliyoni 8.9, mu gihe abahawe n’urukingo rushimangira ari miliyoni 5.4.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .