Hakozwe ibinini byo kuboneza urubyaro bizajya binyobwa rimwe mu kwezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukuboza 2019 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bavumbuye ibinini byifashishwa n’abagore bashaka kuboneza urubyaro binyobwa inshuro imwe mu kwezi mu gihe ibimenyerewe byasabaga kunyobwa inshuro nyinshi mu kwezi, bigatuma bamwe babisamiraho kubera kwibagira kubifata.

Ubushakashatsi bwerekenya ko abarenga 50% bakoresha ibinini byo kuboneza urubyaro banywa buri munsi, iyo bibagiwe kubinywa nibura inshuro imwe mu mezi atatu basama, mu gihe munsi ya 1/100 by’ababifashe uko bikwiye ariwe ushobora gusama.

Ibi binini byitwa gelatine capsule byageragerejwe ku ngurube, bigaragara ko bifite ubushobozi bwo kumara nibura ibyumweru bitatu mu mubiri w’umugore cyangwa umukobwa, bigakora imisemburo imubuza gusama.

Aba bashakashatsi bo muri Kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology muri Amerika, babikoze bavuze ko bigiye kurinda abagore n’abakobwa batwaraga inda kandi bakoresha ibinini byo kuboneza urubyaro bitewe no kwibagirwa kubinywa mu gihe cyateganyijwe.

Prof Robert Langer wayoboye ubwo bushakashatsi yavuze ko yizeye ko hazatinda hakavumburwa ibinini umuntu anywa bikamara igihe mu mubiri bikamurinda indwara zitandukanye zirimo izo mu mutwe n’izindi.

Ibinini byifashishwa mu kuboneza urubyaro byamaraga igihe mu bisanzwe bikoreshwa, ni ibyafatwaga nibura inshuro ebyiri mu kwezi ariko ibikunze kwifashishwa cyane ni ibyo bafata buri munsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .