Ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo nka Amnesty International, Oxfam na Global Justice, bwerekanye ko ibihugu bikize byamaze kugura inkingo zishobora gukingira abaturage babyo bose inshuro eshatu, mu gihe izo nkingo zizaba zemerewe gukoreshwa.
Ubu bushakashatsi bwahishuye ko n’ubwo ibihugu bikize bituwe na 14% by’abaturage b’isi muri rusange, ubu byamaze kugura 53% by’inkingo zose zitanga icyizere. Urugero nka Canada ngo yaguze inkingo zishobora gukingira abaturage bayo bose inshuro eshanu.
N’ubwo bimeze bityo ariko hari ingamba zimwe zikomeje gushyirwaho zigamije kuzafasha n’ibihugu bikennye kubona inkingo, nk’abakoze urukingo rwa AstraZeneca narwo ruri mu zitanga icyizere, bavuze ko 64% y’inkingo bazakora zizahabwa ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Hari n’izindi ngamba zikomeje gushyirwaho nk’ihuriro rya Covax kuri ubu ryamaze guteganya inkingo miliyoni 700 zizatangwa mu bihugu 92 biri mu nzira y’amajyambere byamaze kwiyandikisha muri iri huriro.
Gusa n’ubwo izi gahunda zihari, imiryango mpuzamahanga yagaragaje ko ari ngombwa ko abari gukora inkingo basangiza abandi ikoranabuhanga bari gukoresha kugira ngo baryifashishe hakorwe umubare munini w’inkingo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Oxfam, Anna Marriot, yavuze ko ntawe ukwiye kubura amahirwe yo kubona urukingo bitewe n’ikintu icyo ari cyo cyose, ahubwo ko abantu bakwiye kugira ayo mahirwe angana.
Yagize ati “Nta muntu n’umwe ukwiye kuvutswa amahirwe yo kubona urukingo rutabara ubuzima bitewe n’igihugu atuyemo cyangwa amafaranga afite, gusa mu gihe nta gikozwe abantu barenga za miliyari hirya no hino ku isi ntibazabasha kubona urukingo rwa Covid-19 mu myaka iri imbere.”
People’s Vaccine Alliance irahamagarira ibigo byose biri gutunganya inkingo, gusangiza abandi byeruye ikoranabuhanga n’ibikoresho bari kwifashisha kugira ngo hakorwe izindi nkingo nyinshi zizabasha kugera kuri bose bazikeneye hirya no hino ku isi, ibi ngo bishobora gukorwa binyuze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ahasangirirwa amakuru kuri Covid-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!