00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe umuti ugabanya ibilo kurusha indi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 May 2025 saa 11:13
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwa mbere ku miti ifasha abafite ibilo byinshi kubigabanya, bwagaragaje ko uwa Mounjaro ari wo ufasha cyane kurusha uwa Wegovy.

Ikibazo cy’umubyibuho ukabije ni kimwe mu byibasiye abatuye Isi kuko imibare igaragaza ko abarenga miliyari bawufie, imibare yikubye gatatu kuva mu 1975.

Biteganywa ko nta gikozwe umuntu umwe muri bane azaba afite umubyibuho ukabije bitarenze mu 2035.

Mu guhangana n’ibyo bibazo abashakashatsi bakora umunsi ku wundi bashaka icyafasha kugira ngo icyo kibazo kigabanyuke, kuko giteza indwara nka kanseri, indwara z’umutima, diabetes n’izindi.

Iyo miti irimo uzwi nka Mounjaro cyangwa Tirzepatide wakozwe n’ikigo cya Eli Lilly and Company cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2022 n’undi uzwi nka Wegovy cyangwa Semaglutide wakozwe n’ikigo cya Novo Nordisk cyo muri Danemark wemerwa mu 2021.

Ubushakashatsi bugereranya iyo miti, bwagaragaje ko Mounjaro igabanya ibilo ku kigero cya 20% nyuma y’umwaka n’amezi atanu, mu gihe uwa Wegovy ubigabanya ku kigero cya 14% mu gihe nk’icyo.

Abashakashatsi bagaragaje ko nubwo iyo miti yose ifasha ariko Mounjaro ifasha cyane abantu bafite ibilo byinshi.

Bwagaragaje ko iyo miti yose ifasha mu kubwira ubwonko ko uhaze nta biryo ukeneye, bityo ukaba warya bike ariko Mounjaro igakora cyane kuko yo ikora ku misemburo ibiri igenzura ibijyanye n’inzara mu gihe Wegovy ikora kuri umwe.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 750 bafite ibilo birenga 110 basabwe gukoresha iyo miti yose cyane gashoboka.

Mu byabuvuyemo byanyujijwe muri New England Journal of Medicine byerekanye ko 32% by’abo bantu batakaje ¼ cy’ibilo byabo bifashihije Mounjaro mu gihe abifashishije Wegovy batakaje ibyo bilo ari 16%.

Icyakora abagore ni bo batakaje ibilo cyane kurusha abagabo.

Dr Louis Aronne wakoze ubwo bushakashatsi ati “Abantu benshi bafite ibilo byinshi bashobora gufashwa na Wegovy ariko abafite ibikabije bafashwa na Mounjaro."

Mounjaro yagaragajwe nk'umuti ufasha abafite ibilo byinshi kubigabanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .