Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC gitangaza ko muri gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo kurandura malaria, kuri ubu mu bigo by’amashuri 480 hamaze gutangwa inzitiramibu 236 522 zatanzwe kugeza mu Ukuboza 2023.
Izi nzitiramibu zihabwa ibi bigo kugira ngo zishyirwe ku bitanda zifashe abanyeshuri kurara ahantu heza hari ubwirinzi bwa malarira. Bamwe mu banyeshuri babwiye IGIHE ko kuva batangira kurara mu nzitiramibu byabarinze kurwaragurika kwa hato na hato.
Kaliza Liona wiga mu mwaka wa Gatanu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi, yavuze ko mbere atari yaryama mu nzitiramibu hari imibu yamuryaga nijoro bigatuma agira ibiheri byinshi bituruka kuri ya mibu yamuriye, ibi ngo byanatumaga rimwe na rimwe ajya kwa muganga bikabangamira imyigire ye.
Ati “ Ubu rero aho ntangiye kurara mu nzitiramibu ntabwo nkihura n’ibibazo, ndiga neza kandi nkanatsinda.”
Nkurunziza Joshua wiga mu mwaka wa kabiri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi, yavuze ko kuba ku bitanda byaho hariho inzitiramibu bibafasha kwirinda indwara zitandukanye ndetse bkanatuma babasha gusinzira neza nta mibu ibaduhira mu mitwe.
Ati “ Hano ku ishuri hari ubwo waryamaga ukumva imibu irakuduhira mu matwi bigatuma udasinzira neza, mu gitondo wajya mu ishuri umwarimu yatangira kwigisha ugatangira ugasinzira bikaba byatuma utsindwa, ubu rero kuko dusinzira neza imibu ntabwo ikiduhira mu matwi yacu.”
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi, Frère Akimana Innocent, yavuze ko kuri ubu bashakiye abanyeshuri umuganga uhoraho ubakurikirane kongeraho ko inzitiramibu zihabwa buri munyeshuri, ibi bikaba byaratumye malaria igabanuka cyane.
Yavuze ko akenshi abana bakunze kurwara malaria mu cyumweru cya mbere iyo bakiva iwabo ariko ko ku ishuri kuri ubu batakirwaragurika kuko basiaye barara mu nzitiramibu.
Umukozi wa RBC ushinzwe ubwirinzi mu ishami rishinzwe kurwanya malaria, Habanabakize Epaphrodite, yabwiye IGIHE ko kugeza mu Ukuboza 2023 amashuri 480 yari amaze kugezwamo inzitiramibu ibihumbi 236 kugira ngo zifashe abanyeshuri kwirinda malaria, ibi ngo byarabafashije kuko ibigo by’amashuri biri mu byiciro byibasirwa cyane.
Ati “ Mbere ntabwo twatangaga inzitiramibu muri rusange ku mashuri ariko hari ubushakashatsi bwakozwe muri 2021 bushaka kwerekana ibyiciro cyangwa abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura malaria. Muri ibyo byiciro byagaragaye rero hajemo n’abanyeshuri kubera ko batinda hanze aho umubu ushobora kubaruma kubera ko bari gusubira mu masomo. Ntabwo ari abanyeshuri bonyine harimo abashinzwe umutekano, abarobyi n’abandi benshi.”
Habanabakize yavuze ko uretse abanyeshuri banakangurira n’abandi banyarwanda bose kurara mu nzitiramibu no gukoresha indi miti irimo iyo kwisiga ituma imibu itakuruma kugira ngo iyi ndwara ikomeze kurwanywa.
RBC ivuga ko kuri ubu ibipimo byerekana ko kurwanya malaria bihagaze neza. Mu myaka itanu ishize ku mwaka nibura u Rwanda rwagiraga abarwayi ba malaria miliyoni 4,8.
Umwaka wa 2023 habonetse abarwayi ibihumbi 630. Abarwaraga malaria y’igikatu bavuye ku bihumbi 18 bagera ku 1300 umwaka ushize, abahitanwaga nayo bavuye kuri 300 bagera kuri 51 mu mwaka ushize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!