00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ko abigeze kurwara Covid-19 bafite ibyago byo kwandura Omicron biri hejuru

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 09:53
Yasuwe :

Abashakashatsi bo muri Afurika y’Epfo bagaragaje ko uwakize COVID-19 aba afite ibyago byo kwandura “Omicron” byikubye inshuro ebyiri ugereranyije n’ubundi bwoko bwihinduranya burimo na Delta.

Omicron ni ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranya bwavumbuwe mu minsi mike ishize. Habanje kuvugwa ko bwakomotse muri Afurika y’Amajyepfo ariko biza kugaragara ko hari ibipimo byafatiwe mu Buholandi mbere y’aho kandi bikagaragaza abapimwe bari bayifite.

Inyigo yakorewe ku Banya-Afurika y’Epfo ibihumbi 36 bongeye kwandura Coronavirus harebwa impinduka zagiye zibaho, yerekanye ko nta byago byinshi byo kongera kwandura byari bihari kuri Beta na Delta ariko byageze kuri Omicron byikuba kabiri.

Umwe muri abo bashakashatsi, Prof Juliet Pulliam, yagize ati “Ubu bushakashatsi bugaragaza ko Omicron ifite ubushobozi bwisumbuye bwo kwanduza abari barigeze kwandura.”

Ubwo bushakashatsi ntiburagenzurwa neza ndetse kwerekana uko abasirikari b’umubiri bashobora guhangana n’iyo virus biteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Ubushobozi bw’inkingo zamaze kwemezwa imbere ya Omicron nabwo ntiburagaragazwa. Imaze kuboneka mu bihugu birenga 30.

Hagaragajwe ko ibyago by’uko Omicron yongera gufata n’abakize COVID-19 biri hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .