Hagaragajwe ikibazo cy’ubushake buke bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo barwaye diabète mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kamena 2020 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’Abaganga b’Abanyarwanda ku miterere y’ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo barwaye diabète mu Rwanda, bwagaragaje nko abenshi bugarijwe n’icyo kibazo kuko mu babukoreweho, 62 % bafite icyo kibazo.

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’abarimo Alain Habumuremyi, Janvier Mukiza, Sylvain Habimana, Koto-te-Nyiwa Ngbolua, Emmanuel Niyigaba na Léopold Bitunguhari. Bwasohotse mu kinyamakuru kinyuzwamo ubushakashatsi nyarwanda ku buzima, Rwanda Medical Journal muri Kamena 2020.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe kuko nta kigereranyo cy’uburyo diabète igira ingaruka ku bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu Rwanda cyari gihari.

Abakoze ubwo bushakashatsi babukoreye ku barwayi 125 barimo abo mu ivuriro Fraternity Clinic, ibitaro bya CHUK, ibya CHUB n’ibya Masaka.

Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko muri rusange 62.40 % by’abakoreweho ubushakashatsi bafite ikibazo cyo kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina (kugira ibibazo mu guhaguruka kw’igitsina gabo). Muri bo, 21.60 % ntabwo bikabije, 17.60 % biri hafi gukabya, 15.20 % basanze bikabije.

Bagaragaza ko ubukana bwo kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo nk’igihe uburwayi bumaze, ubwishingizi bw’ubuzima bafite, ibigo bivurizaho, ikoreshwa ry’ibisindisha n’itabi n’ibindi.

Abakoze ubushakashatsi bavuga ko urebye ikigero kubura ubushake bwo gutera akabariro biriho mu bagabo barwaye diabète mu Rwanda, ngo birakabije.

Bagiriye inama Minisiteri y’Ubuzima yo gukora ubukangurambaga buhagije ku bijyanye n’indwara ya diabète ndetse hakavugwa no ku ngaruka zayo zirimo kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Ingufu nyinshi kandi zigomba gushyirwa mu gupima no kuvura abarwayi ba diabète.

Bavuga ko nubwo mu bantu bakuze kubavura ikibazo cyo kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bigoye, ariko mu bakiri bato bishoboka iyo bakurikiranywe neza bitewe n’icyabateye icyo kibazo.

Ubu bushakashatsi bwakozwe guhera mu Ugushyingo 2017 kugeza muri Mutarama 2018. Abarwayi bakoreweho ubushakashatsi bari hagati y’imyaka 20 na 70, abagera kuri 80 % ni abo mu mujyi naho 20 % ni abo mu byaro, hafi 90 % bafite abagore.

Ku rwego rw’isi, ibyago byo kudahaguruka kw’igitsina ku bagabo barwaye diabète biri hagati ya 30% na 90%.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare w'abarwaye diabète mu Rwanda bafite ikibazo cyo kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina uri hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .