Guverinoma igiye gutangira kugenzura ibiciro bya farumasi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ukuboza 2020 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Guhera umwaka utaha, Guverinoma izatangira kugenzura ibiciro bya za farumasi mu rwego rwo guca akajagari n’imikorere mibi yakunze kuvugwa muri urwo rwego.

Uyu mwanzuro uri muri politiki nshya ijyanye n’ibiciro bikurikizwa na za farumasi yiswe ‘Pharmaceutical Pricing and Containment Policy’. Iyi politiki yashyizweho mu Ukwakira uyu mwaka, ariko byitezwe ko izatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihembwe cya mbere cya 2021.

Ikigo gishinzwe kugenzura Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda (FDA) n’izindi nzego nibyo bizagira uruhare mu igenzura ry’ibyo biciro, nk’uko NewTimes yabitangaje.

Mu bizagenderwaho hashyirwaho ibiciro by’imiti runaka harimo nk’igiciro umuti waranguweho, ibiciro byo kuwugeza mu Rwanda n’ibindi.

Itangazo ryavuye muri Minisiteri y’Ubuzima, rivuga ko iryo genzura ry’ibiciro riri mu murongo wa Leta wo kugeza ubuvuzi kuri bose, guteza imbere ubufatanye mu nzego z’ubuzima no kongerera ubushobozi urwego rw’ubuzima kugira ngo rushyire mu bikorwa intego zarwo zo kugeza ubuvuzi bunoze kuri bose.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe kugenzura Imiti n’Ibiribwa (FDA), Dr Charles Karangwa, yavuze ko iyo politiki izaca akajagari kajyaga kagaragara mu kuzamura ibiciro by’imiti nta mpamvu.

Ati “Urugero, muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, twabonye ibintu biteye inkeke aho abacuruzi bamwe aribo babaga basigaranye ibicuruzwa runaka, abandi ntabyo bafite. Noneho abo basigaranye ibicuruzwa bakabyuririraho bakazamura ibiciro.”

Mu gihe farumasi zivuye kurangura, ibiciro zaranguriyeho bizajya byandikwa. Hazakurikizwa n’izindi ngamba kugira ngo imiti igurishwe koko ku giciro nyacyo.

Mu ijambo ry’ibanze Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yanditse mu nyandiko ishyiraho politiki nshya yo kugenzura ibiciro bya za farumasi, yavuze ko iryo genzura rikenewe kugira ngo ubuvuzi bugere kuri bose.

Dr Ngamije yavuze ko mu gihe ubukungu bw’u Rwanda butanga icyizere cyo gukomeza gutera imbere, n’abagana za farumasi bashobora kuziyongera ariyo mpamvu kugenzura urwo rwego hakiri kare bikenewe.

Abakora mu rwego rw’ubwishingizi bishimiye uyu mwanzuro, kuko uzatuma bagira aho bahera mu gihe bagiye kubarana na za farumasi ku miti abakiliya babo baba bakoresheje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe rya sosiyete z’ubwishingizi bw’ubuzima mu Rwanda, Dr Blaise Uhagaze, yagize ati “Twe abishingizi ntabwo bitworohera guciririkanwa na za farumasi tutazi ibiciro. Iyi gahunda ni nziza ku bakora mu bwishingizi kandi ni na nziza ku baturage.”

Kugeza ubu mu Rwanda umuhanga mu by’imiti umwe yita ku bantu ibihumbi 14, hakifuzwa ko nibura yaba yita ku ibihumbi 10 mu 2025.

Imibare y’Ihuriro ry’Abahanga mu by’Imiti ku Isi (FIP) yo mu 2017 yerekana ko abantu 100 000 bitabwaho n’abahanga muri urwo rwego batageze kuri batanu.

Kugenzura ibiciro bya za farumasi byitezwe ko bizihutisha gahunda ya Leta yo kugeza ubuvuzi kuri bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .