Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024, iyi Minisiteri yasobanuye ko iki gikorwa kizasubukurwa nyuma y’isuzuma izakora ifatanyije n’inzego zishinzwe ubuzima.
Yagize iti “Hagamijwe kwirinda kwegerana cyane, MINEDUC iramenyesha ababyeyi ko igikorwa cyo gusura abanyeshuri biga barara mu mashuri, gisanzwe gikorwa buri kwezi kibaye gihagaze, kikazasubukurwa nyuma y’igenzura rizakorwa na MINEDUC ifatanyije n’inzego z’ubuzima.”
Ku babyeyi bifuza koherereza abanyeshuri ibikoresho, iyi Minisiteri yabasabye gukorana n’ubuyobozi bw’amashuri, bakabyohereza hakoreshejwe ubundi buryo burimo n’ikoranabuhanga.
Tariki ya 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso biterwa n’agakoko ka Marburg, birimo umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, gucibwamo, kuruka no kuribwa mu nda.
Uwo munsi iyi Minisiteri yasobanuye ko hatangiye igikorwa cyo gushakisha abagiye bahura n’abagaragayeho iki cyorezo, mu gihe aba barwayi bari bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kugeza kuri uyu wa 1 Ukwakira 2024, mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 29 banduye iki cyorezo, barimo 19 bakivurwa na 10 kimaze kwica.
Isobanura ko umubare munini w’abarwaye iki cyorezo n’abo cyishe wiganje mu bakora kwa muganga, cyane cyane ahavurirwa indembe.
Uburyo bwo kwirinda iyi ndwara burimo kwirinda kwegera cyane uwagaragayeho ibimenyetso no kugira umuco w’isuku. Uwabona ufite ibimenyetso byayo asabwa guhamagara ku murongo utishyurwa wa 114.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!