Guma mu Rugo turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye – Minisitiri Busingye

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Kanama 2020 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yaburiye abaturage ko barimo kugana muri Guma mu Rugo, bitewe n’uburyo badohotse cyane ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Ni ubutumwa yatanze nyuma y’uko haraye habonetse abarwayi bashya 87 banduye Coronavirus, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 2540. Igikomeye ariko ni uko muri iyi minsi harimo kuboneka abarwayi benshi kurusha indi yashize, uhereye muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda.

Urebye mu minsi itanu ishize, mu gihugu hose habonetse abarwayi 351 ba COVID-19, mu gihe Umujyi wa Kigali wibasiwe cyane kuko wabonetsemo abarwayi 287.

Minisitiri Busingye yagize ati "Mwaramutse #RwOT? #Covid19Watch Kwirinda Covid-19 byaravuzwe, birigishwa, bisubirwamo, ingamba turazibwirwa. Aho kumva ngo twubahirize ibyo dusabwa bamwe bakirara. None guma mu rugo totale turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye. Twirinde, Twirinde! Akazi keza, God Bless."

Ubwandu bwa COVID-19 bukomeje gukwirakwira, ku buryo abanduriye imbere mu gihugu (2092) bamaze gukuba abanduriye mu mahanga, (443), hafi inshuro eshanu.

Kubera ubwandu bwiganje mu Murwa Mukuru Kigali, ku Cyumweru ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gufunga amasoko ya Nyarugenge no kwa Mutangana i Nyabugogo, mu gihe cy’iminsi irindwi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko isesengura rigaragaza ko hariho ugutezuka mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, aho mu masoko amwe n’amwe abantu batambara udupfukamunwa, abandi bakatwambara nabi ndetse ntibanakarabe uko bikwiriye.

Yavuze ko mu ngamba bagiye gufata harimo gukoresha abakize iyo ndwara, bagatanga ubuhamya bw’uburyo byabagendekeye.

Yagize ati "Kwigisha ni uguhozaho, kugira ngo icyo basuzuguraga bamenye ko kitagomba gusuzugurwa, yaba ari amabwiriza, yaba ari ubukana bw’indwara, ndetse ku bushake, n’abantu bahuye na buriya burwayi bakamara iminsi 21 bari mu bigo tubitaho, uzabishaka tuzamuha urubuga rwo gutanga ubuhamya kugira ngo ababwire uburyo cyamubereye ikibazo kuko abantu umenya babifata nk’aho ari ibintu biri kure."

Minisitiri Ngamije yavuze ko hari abajyanywe mu bitaro babigiraga imikino, bakamara ukwezi kose badakora kubera uburangare cyangwa bakaza kuremba.

Ati "Ababwire ukuntu bamuvanye muri Matheus yari umucuruzi agafunga akamara hafi ukwezi adakora nta faranga ryinjira kubera ko yatinyutse gufata amafaranga bitanu biriho ubwandu bwa coronavirus."

"Iyo uganiriye na we akakubwira uburyo yumvise umutwe wamenetse, ukuntu yumvise yacitse intege, ukuntu yaraye akorora, ukuntu yagize umuriro, akaguha ubwo buhamya nibwo umenya ko bya bintu bikaze. Abantu bashobora kuba batazi ayo makuru."

Yashimangiye ko ntawe ukwiriye guha icyuho icyorezo, kuko ingaruka zacyo zigera kuri benshi barimo n’abatabigizemo uruhare.

Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko ubwandu bushya bwa COVID-19 burimo kwiyongera cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .