Gufunga ibibuga by’indege byatumye 80% by’inkingo zitagezwa mu bihugu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 Gicurasi 2020 saa 03:43
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (Unicef) ryaburiye ko ibihugu byinshi bifite ibyago byo kubura inkingo by’umwihariko urw’iseru, kubera ibyemezo byo guhagarika ingendo z’indege mu kwirinda Coronavirus.

Unicef igaragaza ko kuva ku wa 22 Werurwe, habayeho igabanuka rya 80% ku nkingo zoherezwa mu bihugu bitandukanye bitewe n’uko indege z’ubucuruzi n’izindi zitakigenda nk’ibisanzwe.

Umuvugizi wa Unicef, Marixie Mercado, avuga ko ‘ibihugu bibarirwa muri mirongo biri mu byago byo kubura inkingo bitewe n’uko kuzitumiza bitacyoroshye’.

Ibihugu 26 bizahura cyane n’ikibazo cyo kubura inkingo ni ibyo muri Afurika, ariko hari ibindi byo muri Aziya, nka Koreya ya Ruguru na Birmanie. Bitanu mu bihugu bizagorwa no kubona inkingo byibasiwe cyane n’iseru mu 2019.

Mu gihe ikibazo cy’ingendo cyakomeza, ibihugu byinshi byazagira ikibazo cy’inkingo kuko mu bubiko bwabyo zazashiramo kandi bitari bubashe kubona izindi.

Unicef igaragaza impungenge ko ibi bishobora kuzateza ibyorezo bikaze mu gihe miliyoni nyinshi z’abana ku Isi yose baba badakingiwe iseru, tetanosi na diphtheria.

Inkingo zishobora kuba ikibazo gikomeye mu bihugu bimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .