Ni urukingo ruri gutangirwa mu bigo by’amashuri no ku Isoko rya Gisagara kuva mu minsi itanu ishize. Abari gukingirwa ni abana bafite kuva ku mezi atandatu y’amavuko kugeza ku bafite imyaka 55.
Ibimenyetso by’iseru birimo kugira umuriro mwinshi, gusesa ibiheri ku ruhu rugatukura, inkorora no gucibwamo.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibilizi muri Gisagara, Dr. Mbayire Vedaste yavuze ko kuva mu Ugushyingo 2024 abantu 136 muri ako karere bavuwe iseru, bamwe barayikira naho abandi 12 bo baracyavurwa ibimenyetso byayo.
Yakomeje agaragaza ko iyo mibare ari yo yatumye bihutira kubashakira inkingo kugira ngo iyo ndwara idakomeza gukwirakwira, ndetse abasaba kubyitabira no gukomeza izindi ngamba zo kuyirinda.
Ati “Twabonye harimo n’abana yibasiye bari munsi y’amezi icyenda niyo mpamvu turi gukingira abafite kuva ku mezi atandatu. Turasaba abaturage kugana aho turi gukingirira bikingize no kugira isuku mu rwego rwo kwirinda iseru. Abaturage kandi bagomba kwirinda gukora aho uyirwaye yakoze, kwambara imyeda ye, gusangira na we cyangwa kuba amatembuzi ye yabatarukira kuko bakwandura.”
Bamwe mu bakingiwe, babwiye RBA ko ari igisubizo kuri bo kuko biri kubafasha kwirinda iyo ndwara bagakomeza gahunda zabo.
Uwineza Angelique yagize ati “Ubu nta kibazo mfite n’iyo nahura n’uwayanduye ntiyanyanduza kuko bankingiye.”
Mushimiyimana Clarisse we yagize ati “Biri kudufasha gutekana tukabasha no kujya ahantu hateraniye abandi kuko bamaze kuduha urukingo.”
Iseru ni indwara ikunze kwibasira abana ariko ivurwa igakira, gusa ishobora gusigira uwayirwaye ubumuga bw’igihe kirekire harimo no kubyimba k’ubwonko.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko abagera kuri 110.000 ku Isi bahitanwa n’iseru buri mwaka.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!