00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Abantu 100 bavuwe iseru mu mezi abiri, abarenga ibihumbi 160 barakingirwa

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 23 January 2025 saa 02:59
Yasuwe :

Abaturage 160.000 bo mu Karere ka Gisagara mu mirenge itandatu ikora ku mupaka w’Akanyaru bari guhabwa urukingo rw’iseru, nyuma y’uko mu mezi abiri ashize hagaragaye ubwiyongere bw’iyo ndwara, yagaragaye ku barenga 100, bahita bavurwa.

Ni urukingo ruri gutangirwa mu bigo by’amashuri no ku Isoko rya Gisagara kuva mu minsi itanu ishize. Abari gukingirwa ni abana bafite kuva ku mezi atandatu y’amavuko kugeza ku bafite imyaka 55.

Ibimenyetso by’iseru birimo kugira umuriro mwinshi, gusesa ibiheri ku ruhu rugatukura, inkorora no gucibwamo.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibilizi muri Gisagara, Dr. Mbayire Vedaste yavuze ko kuva mu Ugushyingo 2024 abantu 136 muri ako karere bavuwe iseru, bamwe barayikira naho abandi 12 bo baracyavurwa ibimenyetso byayo.

Yakomeje agaragaza ko iyo mibare ari yo yatumye bihutira kubashakira inkingo kugira ngo iyo ndwara idakomeza gukwirakwira, ndetse abasaba kubyitabira no gukomeza izindi ngamba zo kuyirinda.

Ati “Twabonye harimo n’abana yibasiye bari munsi y’amezi icyenda niyo mpamvu turi gukingira abafite kuva ku mezi atandatu. Turasaba abaturage kugana aho turi gukingirira bikingize no kugira isuku mu rwego rwo kwirinda iseru. Abaturage kandi bagomba kwirinda gukora aho uyirwaye yakoze, kwambara imyeda ye, gusangira na we cyangwa kuba amatembuzi ye yabatarukira kuko bakwandura.”

Bamwe mu bakingiwe, babwiye RBA ko ari igisubizo kuri bo kuko biri kubafasha kwirinda iyo ndwara bagakomeza gahunda zabo.

Uwineza Angelique yagize ati “Ubu nta kibazo mfite n’iyo nahura n’uwayanduye ntiyanyanduza kuko bankingiye.”

Mushimiyimana Clarisse we yagize ati “Biri kudufasha gutekana tukabasha no kujya ahantu hateraniye abandi kuko bamaze kuduha urukingo.”

Iseru ni indwara ikunze kwibasira abana ariko ivurwa igakira, gusa ishobora gusigira uwayirwaye ubumuga bw’igihe kirekire harimo no kubyimba k’ubwonko.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko abagera kuri 110.000 ku Isi bahitanwa n’iseru buri mwaka.

Abari gukingirwa ni abatarengeje imyaka 55 y'amavuko
Ibikorwa byo gukingira biri gukorerwa ku masoko, amashuri n'ibigo nderabuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .