Byatumye n’imibare y’abayirwaye biyongera kuko kwiyongera bigaragaza umusaruro ukomeye wo gutahura iyo ndwara ku bayifite.
Kuva mu 2018 imibare igaragaza ko abarwayi bashya bari 3275, mu 2019 bagera ku 4997. Mu 2020 bagabanyutseho gato kuko bageze ku 4880, kuva icyo gihe imibare ihita itumbagira kuko mu 2021 abarwayi bashya bari 5214, na ho mu mwaka wa 2022 baba 5283.
Kuva ubwo imibare y’abasanganwa kanseri mu Rwanda buri mwaka baba babarirwa mu 5200, kandi bikamenyekana ku basuzuzwe gusa.
Muri Gashyantare Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko 80% by’ibikenewe ngo abarwaye kanseri bitabweho bihari mu Rwanda.
Yari ahereye ku kigo kivura kanseri cyafunguwe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, ndetse n’ibindi bitaro bitanu bifite ubushobozi bwo kuvura kanseri nk’ibya CHUB, CHUK, Ibya Gisirikare biri i Kanombe, Ibyitiriwe Umwami Faisal n’ibya Butaro.
Icyakora nubwo bimeze bityo, gahunda y’ubuvuzi bw’iyi ndwara iracyarimo ibibazo bitandukanye. Birimo nk’abaganga bake, imiti itishyurirwa kuri Mituweli, ubumenyi bw’abavura n’ababaga izi ndwara bufitwe na mbarwa mu Rwanda n’ibindi.
Ni ibibazo byagaragajwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Kanseri mu Muryango wita ku buzima, Partners in Health (PIH) Dr. Cyprien Shyirambere, umuryango ufatanya na leta mu gutahura kanseri hakiri kare, no kuvura izagaragaye.
Yari mu nama iherutse yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC ku bufatanye n’Umuryango wita kuri kanseri zifata abagore wa Women’s Cancers Relief Foundation (WCRF).
Dr. Shyirambere yavuze ko serivisi za kanseri zatangiye kuboneka, aho ubu abarwayi bashobora kubona imiti, gupimwa n’ibindi ariko imbogamizi zikaba ko nk’iyo miti itarajya ku rutonde rw’iyo Mituweli yishyura.
Ati “Turifuza ko iyo miti ya kanseri yajya ku rutonde rw’iyishyurwa na Mituweli, kuko ubu bwisungane mu kwivuza bwishyura izindi serivisi za kanseri nko kuyipima, kuyishiririza no kubaga Mituweli ibyishyura byagera ku miti izwi nka Chimiothérapie ugasanga ntiyishyurwa.”
Umurwayi ukeneye iyo miti hari nk’aho asabwa kwishyura ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 50 Frw, ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 200 Frw ndetse hari n’ushobora gusabwa agera ku bihumbi 600 Frw ingunga imwe bijyanye n’uburwayi afite.
Dr. Shyirambere yavuze ko ubu hamaze gukorwa gahunda y’uko byagenda n’icyo byasaba igihugu ngo iyo miti ibashe kwishyurirwa kuri Mituweli, igisigaye ari uko inzego zibishinzwe zakwemeza iyo gahunda.
Impamvu uyu muyobozi agaragaza ibi ni uko PIH, ari cyo kigo rukumbi mu Rwanda gitanga iyo miti ya kanseri ku buntu, ari na yo mpamvu abarwayi benshi bagana iy’i Butaro aho ibitaro byayo bivura kanseri biherereye.
Ni ibintu bitwara iki kigo ingengo y’imari nini icyo kigo kuko amakuru IGIHE ifite ni uko buri mwaka gitanga nka miliyoni 4$ (arenga miliyari 5,4 Frw) ku miti gusa, icyakora kikunganirwa n’indi miryango y’abafatanyabikorwa.
Ikindi cyo gushyiramo imbaraga mu buvuzi bwa kanseri mu mboni za Dr. Shyirambere mu Rwanda ni kongera imashini zifashishwa mu buvuzi bushiririza kanseri ibizwi nka (radiothérapie), zikagezwa mu bice bitandukanye.
Ati “Niba umuntu agomba gukorerwa ‘radiothérapie’ hagati y’ibyumweru bine n’icumi, iyo bikozwe nyuma amahirwe y’umurwayi yo gukira aragabanyuka. Twifuza ko izo serivisi zakongererwa, ari i Kanombe imashini zikongerwa, ndetse n’ibindi bigo bivura kanseri bigababwa izo mashini nk’i Butaro n’ahandi.”
Kongera inzobere zivura kanseri ni bimwe mu bikenewe cyane, hagashyirwa umwihariko ku babaga iyo ndwara, Dr. Shyirambere akavuga ko iyo uyibaze neza ukayimaramo haba hari amahirwe menshi yo gukira k’uyifite.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana indwara za kanseri mu gihugu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Maniragaba Theoneste, yagaragaje ko kuba imiti ya kanseri itishyurwa na Mituweli, yari ubushobozi bw’icyo kigega buri hasi ku kwita ku ndwara zose.
Yavuze ko ubu hamaze kwigwa ku rutonde rw’indwara n’ibizajya bihabwa abarwayi ba kanseri, ndetse byamaze kwemezwa na Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’izindi nzego.
Ati “Nyuma yo kwemezwa, ubu turi kwiga ku buryo iyo miti yazagezwa ku Banyarwanda twizera ko ibirimo nk’imiti ya Chimiothérapie [bizatangira kwishyurwa na Mituweli vuba] hari n’ubundi bufasha butatangwaga buzatangwa, kuko iyo tuvuze kubaga kanseri biba bitandukanye no kubaga izindi ndwara. Mu minsi mike nibirangira byose Abanyarwanda bazabimenyeshwa.”
Kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura ni zo zihariye umubare munini w’izigaragara mu Banyarwanda, bikiyongeraho nko kuri kanseri y’ibere abayisangwamo iba yarageze mu byiciro byo hejuru, muri bine abarwayi bayo bashyirwamo bijyanye n’uburemere bwayo.
Imibare igaragaza ko abarwaye kanseri y’ibere mu mwaka wa 2022 bari 635, barimo abagabo 26, mu gihe abagaragayeho kanseri y’inkondo y’umura bo bari 617.
Icyakora abayivura baracyari bake cyane kuko nko kuri kanseri y’ibere u Rwanda rufite abazi kuyibaga babiri gusa, bakiyongera ku bavura n’abasuzuma 55 babarizwa muri bya bitaro bitanu.
Mu guhangana n’icyo kibazo, Dr. Maniragaba yavuze ko Minisante ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda bemeranyije ko mu mwaka utaha hazashyirwaho gahunda yo kwigisha abaganga babaga indwara zisanzwe, bakiga kubaga kanseri y’ibere, gahunda izafata nk’imyaka ibiri kugira ngo umusaruro wa mbere utangire kuboneka.
Amafoto: Claude Kasiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!