00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fondazione Leonardo Del Vecchio igiye kubaka ikigo cy’icyitegererezo cy’ubuvuzi bw’amaso mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 September 2024 saa 07:30
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera yakiriye Perezida wa Fondazione Leonardo Del Vecchio, Nicoletta Zampillo n’itsinda rye, baganira ku mishinga igamije guteza imbere serivisi z’ubuvuzi bw’amaso mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ayo makuru ku mbuga nkoranyambaga zayo, aho yavuze ko ibiganiro byabo bayobozi b’impande zombi byagarutse ku ishingwa ry’Ikigo Ntangarugero cy’Ubuvuzi bw’Amaso gitegurwa n’uyu muryango, giteganyijwe gufungurwa umwaka utaha.

Iyo nama yari igamije gushimangira ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Fondazione Leonardo Del Vecchio mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ubuvuzi bw’amaso mu gihugu, cyane cyane mu bice bitagerwaho na serivisi z’ubuvuzi.

Icyo kigo cy’icyitegererezo mu buvuzi bw’amaso kizafasha cyane mu gukumira no kuvura indwara z’amaso zigaragara mu Rwanda.

Dr. Butera yashimye ubwo bushake bwo guteza imbere ubuvuzi bw’amaso, ashimangira ko Leta y’u Rwanda izashyigikira byimazeyo uwo mushinga.

Ubusanzwe ibigo byihariye mu buvuzi bw’amaso bifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuzima rusange. Icyo kigo nikimara gutangizwa mu Rwanda, kizagira uruhare mu gutuma u Rwanda ruba intangarugero mu buvuzi bw’amaso mu Karere.

Nicoletta Zampillo Del Vecchio yagaragaje ko umuryango wabo wiyemeje guteza imbere urwego rw’ubuvuzi bw’amaso ku rwego mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko icyo kigo kizajya gitanga serivisi zigezweho mu gusuzuma, kubaga, no kuvura indwara z’amaso.

Iki kigo kizaba kandi icyicaro cy’ubushakashatsi no guhugura abavuzi b’amaso b’Abanyarwanda, bityo bakabasha kongera ubumenyi bwabo.

Mu buvuzi bw’amaso mu Rwanda haracyarimo ibibazo, birimo umubare muto w’abaganga ku buryo bituma abaganga bakora igihe kinini cyane aho umuganga umwe w’inzobere akibarirwa abarwayi ibihumbi bisaga 500 ku mwaka, mu gihe byakabaye 1000.

Ubu buke bw’abanganga b’amaso by’umwihariko ab’inzobere ni bimwe mu bikwiye gushakirwa umuti urambye ndetse hanakenewe guteza imbere urwego rw’ubushakashatsi bwerekeye ubuvuzi bw’amaso.

U Rwanda rufite abaganga 25 b’inzobere, kandi muri bo umunani ni abanyamahanga baba mu Rwanda.
N’ubwo bimeze bityo ariko, Leta y’u Rwanda yagerageje kumanura serivisi z’ubuvuzi bw’amaso mu nzego zo hasi zegereye abaturage, aho nibura muri buri kigo nderabuzima uhasanga umuganga w’amaso uvura mu buryo bw’ibanze.

Inzobere zigaragaza ko kuri ubu, hakigaragara imigirire idahwitse yatiza umurindi uburwayi bw’amaso, irimo kwibyiringira mu maso utakarabye intoki, gushyira mu maso imiti itanditswe na muganga, kureba cyane muri televiziyo, telefone n’ibindi bigira urumuri rwinshi.

Biteganyijwe ko icyo kigo cy'icyitegererezo kizatangira umwaka utaha
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Yvan Butera yijeje ubufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Yvan Butera yakiriye, Perezida wa Fondazione Leonardo Del Vecchio, Nicoletta Zampillo n'itsinda rye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .