Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Belén Calvo Uyarra, yagaragaje ko iyo nkunga yari yaremewe na Perezida w’uyu muryango mu Ukuboza 2023 ubwo hatangizwaga uruganda rwa BioNTech i Kigali.
Yagaragaje ko iyo nkunga izakoreshwa mu ngeri zitandukanye zirimo inzego z’uburezi, urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti, mu gukora imiti, kwimakaza ikoranabuhanga ndetse n’ubumenyi mu bijyanye n’inganda ziyikora.
Ati “Iyi nkunga ya miliyoni 40 z’Amayero, ni ubufasha kuri Guverinoma y’u Rwanda mu mugambi wo guhinduka igicumbi cy’ahakorerwa inkingo. Iri sinywa ry’amasezerano rivuze kwagura imikoranire mu bijyanye no gukora ndetse no kubona inkingo, imiti, ikoranabuhanga mu buvuzi ndetse byerekana umuhate w’ubufatanye mu guteza imbere urwo rwego.”
Ayo masezerano yashyizweho umukono, azashyirwa mu bikorwa n’ibigo byo mu bihugu bitandukanye bibarizwa muri EU birimo u Bufaransa, Suède, u Budage n’u Bubiligi.
Inzego zizibandwaho muri ayo masezerano ni izijyanye ahanini n’ubushakashatsi, kongera ubumenyi ku bakora mu rwego rw’ubuvuzi no gufasha mu ruhererekane rw’ikorwa ry’imiti n’inkingo.
Ati “Ibyo byose byatekerejweho mu guharanira gufasha u Rwanda kugira ubushobozi bwo guhinduka igicumbi mu bijyanye no gukora imiti hagamijwe guhangana n’imbogamizi zishobora kubaho mu birebana n’ubuvuzi mu bihe biri imbere.”
Yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye abantu bakangukira kumva ko bakwiye guhora biteguye kandi bigashimangirwa n’ubufatanye mu ngeri zinyuranye.
EU yahisemo gufatanya n’ibihugu by’Afurika mu ikorwa ry’inkingo ishyigikira u Rwanda, Ghana, Sénégal na Afurika y’Epfo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ari intambwe ishimishije itewe kandi ko bizeye ko izazamura urwego rujyanye n’ikorwa ry’inkingo n’imiti mu Rwanda.
Ati “Uyu munsi dutangiye urugendo rwiza mu kubakira ubushobozi urwego rwo gukora imiti mu gihugu, ntabwo ari igihugu cyonyine kizabyungukiramo, ahubwo ni umugabane wose ndetse bizagera no ku Isi yose, nk’uko twagiye tubibona mu bihe bitandukanye by’ibyorezo twagiye duhura nabyo.”
Yashimye ko muri uwo mushinga hazarebwa ku nzego zinyuranye ziri muri gahunda y’ikorwa ry’inkingo ashimangira ko kubaka urwego nk’urwo rukomeye bisaba kubaka inzego zihuriweho zikagira imbaraga.
Ati “Ni byo gukora inkingo n’imiti ntabwo ari ukugira ubwo bushobozi gusa, ahubwo ni uburyo umuntu agira ubushobozi bwo kubasha gutekereza uburyo bwo kumenya ikibazo no kugishakira igisubizo kandi ibyo bizasubizwa muri gahunda yo kuzamura ubumenyi ikubiye muri aya masezerano.”
Muri gahunda yo kuzamura ubumenyi biteganyijwe ko EU izatanga ubufasha ku bakora muri urwo rwego bakaneye kongererwa ubushobozi by’umwihariko mu cyiciro gihanitse.
Hari kandi gukorana n’amashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyi ngiro ku buryo abayigamo bahabwa ubumenyi buba bukenewe mu nganda zikora imiti n’inkingo.
Muri ayo masezerano kandi hakubiyemo kubakira ubushobozi inzego zirebana no gukora ubugenzuzi no gushyiraho amabwiriza abigenga kuko EU izakorana bya hafi n’Ikigo cya Rwanda FDA.
Urundi rwego inkunga ya EU izafashamo ni ibijyanye no gukora inkingo n’imiti no kubikwirakwiza.
Dr Yvan Butera, yashimangiye ko afitiye icyizere uwo mushinga kuko uzatanga umusaruro ugaragara mu guteza imbere ikorwa ry’inkingo n’imiti mu gihugu.
AMAFOTO:Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!