Drones zitwara amaraso mu Rwanda zaciye agahigo ko gukora urugendo rurerure ziyajyana ku bitaro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Ukuboza 2018 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Ikigo Zipline cy’Abanyamerika gifite ikoranabuhanga ryo kugeza amaraso ku bitaro biri hirya no hino mu Rwanda, hakoreshejwe indege nto zitagira abapilote ‘Drones’, cyatangiye kujyana amaraso ku bitaro bya Butaro.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko ari rwo rugendo rurerure izi ndege zigiye kujya zikora zivana amaraso i Muhanga, ahari ikibuga cy’izi ndege nto zikayageza ku bitaro bya Butaro, biri mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Umuyobozi wa Zipline, Keller Rinaudo yagize ati “Uyu munsi Zipline yatangiye kujya ku bitaro bya Butaro, ari narwo rugendo rurerure turi gukora ubu. Twishimiye gufasha abaforomo n’abaganga beza ba hariya.”

Kugeza ubu izi drones zijyana amaraso ku bitaro 20 byo mu gihugu birimo ibyo mu Ntara y’Amajyepfo, i Burengerazuba n’Amajyaruguru.

Mu ngendo 8500 zimaze gukora kuva zatangira muri 2016, zimaze kujyana udupaki 15 700 tw’amaraso ku bitaro bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso, Dr. Gatare Swaibu, yavuze ko izi drones zafashije cyane urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, binyuze mu kwegereza serivisi abazikeneye.

Yagize ati “Igikorwa kivuze kwegereza serivisi z’ubuvuzi abazikeneye, umuturage akaba ashobora kubona amaraso mu gihe gito gishoboka bityo akava ku gitanda cyo kwa muganga agasubira mu mirimo agakora agateza imbere igihugu.”

Dr. Gatare yakomeje avuga ko mu bitaro 21, indege nto zituruka i Muhanga zikajyanayo amaraso, hakaba hasigaye ikigo nderabuzima cya Bigogwe muri Nyabihu.

Kugeza ubu hari kubakwa ikibuga cya Drones mu Karere ka Kayonza, cyitezweho kuzafasha mu kugeza amaraso ku bindi bice by’igihugu bisigaye by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu Ukwakira 2016 nibwo Perezida Paul Kagame yatangije igikorwa cyo kwifashisha Drones mu kugeza amaraso ku bitaro byo hirya no hino mu gihugu, ziyakuye ku kibuga cyazo kiri mu Karere ka Muhanga.

Icyo gihe yavuze ko izo ndege zifatiye runini u Rwanda kuko zizoroshya ubutabazi ku barwayi bakeneye amaraso byihutirwa batuye mu misozi, aho byari bisanzwe bigorana kuyageza vuba.

Abaganga bo ku bitaro bya Butaro bishimira kwakira agapaki k'amaraso kazanywe na Drones
Ibitaro bya Butaro biherereye mu Karere ka Burera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza