Dr Osvaldo wo muri Baho International Hospital yasobanuye amahirwe ari mu kwisuzumisha kanseri hakiri kare

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 8 Ukuboza 2020 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Buri mwaka abagore ibihumbi 500 ku Isi bandura kanseri y’inkondo y’umura, mu gihe abahitanwa nayo bagera ku bihumbi 300 biganjemo cyane cyane abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Imibare ya OMS igaragaza ko mu Rwanda kanseri y’inkondo y’umura ihitana abagore 921, mu bagera ku 1304 bayandura buri mwaka.

Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ku bagore ibihumbi 100, abagera kuri 52 bafatwa na kanseri y’inkondo y’umura buri mwaka.

Iyo ni imibare bigaragara ko ihangayikishije cyane, ndetse byanatumye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rihagurukira kurandura burundu iyi kanseri igaragara cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhenom Ghebreyesus, aherutse gutangaza ko buri mwaka Isi yose ipfusha abagore barenga ibihumbi 300 bazira kanseri y’inkondo y’umura ku bw’amaherere, kuko ishobora gukingirwa no kuvurwa igakira mu gihe imenyekanye hakiri kare.
Kanseri y’inkondo ni uburwayi buterwa n’imikurire irengeje urugero kandi ntagenzurwa y’uturemangingo two ku nkondo y’umura.

Hari ubwoko bwinshi bunyuranye bwa kanseri y’inkondo y’umura, ariko ububoneka cyane bufata buhereye ahasanzwe hahurira igice cy’inkondo y’umura kivubura amatembabuzi ari nacyo gifatanye n’umura (uterus), n’igice cy’inkondo y’umura kirebana n’inda ibyara (vagina).

Uretse iyi kanseri y’inkondo y’umura, hari n’izindi kanseri zinyuranye zikunze kwibasira cyane cyane abagore, ugasanga benshi ziranabahitanye bitewe no kutamenya ndetse no kutihutira kwisuzumisha batarakomererwa.

Mu zindi kanseri zibasira abagore harimo kanseri y’ibere, iya nyababyeyi, n’izindi zikunze gufata imyanya myibarukiro yabo, zirimo iya vulva, iya endometrial, ovarian n’izindi.

Muri izi kanseri, hari ubwo usanga akenshi uyirwaye nta bimenyetso bidasanzwe agaragaza, ugasanga ntaribwa, ndetse rimwe na rimwe impinduka kuri ibyo bice by’umubiri arwayeho kanseri zitaboneshwa amaso, nibwo usanga hari abo zirenga zikabahitana kuko batabaye maso ngo bisuzumishe hakiri kare.

Hari benshi batekereza ko umuntu urwaye kanseri adashobora kuvurwa ngo akire, ariko ibyo si ukuri kuko ngo iyo umuntu yivuje hakiri kare, yitabwaho ndetse akaba yanakira burundu.

Umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’abagore, Dr Osvaldo Rodriguez, yagiriye inama abagore yo kujya bisuzumisha kanseri hakiri kare

Umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’abagore, Dr Osvaldo Rodriguez, amaze imyaka itandatu akora mu bitaro bya Baho International Hospital avura indwara z’abagore by’umwihariko.

Yavuze ko mu gihe amaze mu Rwanda, yabonye ko abagore badakunda kwisuzumisha kanseri, nyamara bishoboka ko hari ababa bayifite batabizi, kandi mu gihe yaba ibonywe kare yavurwa igakira.

Yavuze ko muri Baho International Hospital bafite uburyo bugezweho bwo gusuzuma kanseri hifashishijwe icyo twakwita nka camera yerekana neza ahashobora kuba hari ikibazo ndetse n’umurwayi nawe akabasha kubyibonera.

Muri kanseri bashobora gusuzuma bifashishije icyo gikoresho, Dr Osvaldo yavuze ko ari kanseri y’inkondo y’umura ndetse na kanseri y’ibere, mu gihe izindi nazo zishobora gusuzumwa hifashishijwe ubundi buryo.

Yakomeje avuga ko kanseri y’inkondo y’umura kimwe n’izindi zimwe na zimwe zifata abagore by’umwihariko izifata mu myanya myibarukiro yabo, ahanini hari izandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati “Kimwe mu bitera kanseri y’inkondo y’umura harimo kuba umukobwa yaratangiye imibonano mpuzabitsina akiri muto atarageza ku myaka 22 y’amavuko, kuba umugore afite abagabo barenze umwe bakorana imibonano mpuzabitsina, kuba umugabo we afite abandi bagore bakorana imibonano mpuzabitsina, isuku nke, kuba umubiri we udafite ubudahangarwa ku ndwara n’ibindi.”

Agaruka kuri kanseri y’ibere yo yavuze ko ishobora no guhererekanywa umwana ku mubyeyi cyangwa uwo bafitanye isano ya bugufi.

Ati “Niba mu muryango wawe harabayemo umuntu warwaye kanseri y’ibere cyangwa uwo yahitanye, nawe uba ufite ibyago by’uko ushobora kuzayirwara, bikunze kuba cyane nk’iyo umuntu ageze mu myaka 40.”

Kanseri y’ibere iterwa n’ukwiyongera kudasanzwe k’uturemangingo tw’ibere, turakura birenze urugero umubiri ntubashe kuba wabicunga neza. Yibasira abagore n’abagabo ariko ikunze kuboneka cyane mu bagore.

Dr Osvaldo yagiriye inama abagore yo kumenya impinduka ku mibiri yabo, n’iyo zaba nto bakabimenya hakiri kare kuko bibafasha kwirinda kanseri hakiri kare.

Yakomeje ashishikariza abantu bose by’umwihariko abagore kwihutira kwisuzumisha ngo harebwe niba nta kanseri ishobora kuba iri kuvuka mu bice byabo by’ibanga cyangwa kanseri y’ibere, kuko hari ibikoresho bishobora kubona niba hari kanseri iri kuvuka ubundi ikaba yabasha kuvurwa kandi iyo ivuwe kare irakira.

Yagize ati “Ubundi ni ngombwa ko umugore niba akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere, aza kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura nibura bitarengeje amezi atandatu, ikindi ni uko buri muntu wese aba akwiriye kwisuzumisha kanseri nibura rimwe buri mwaka, kugira ngo harebwe ko ntayaba iri kuvuka abe yavurwa akire.”

Yongeyeho ati “Birababaje kuba abantu bake ari bo bazi umumaro wo kwisuzumisha kanseri bakaza tukabasuzuma, abantu ntibari bakwiye gutinya kwisuzumisha kuko ingaruka za nyuma utisuzumishije ngo ukurikiranywe nizo mbi kurushaho, kuko iyo ibonywe kare iravurwa bitaguhenze kandi igakira, ariko iyo wakererewe kwivuza biraguhenda cyane kandi nta cyizere cyo gukira kiba gihari.”

Ubwoko butandukanye bwa Cancer n’ibice zifatamo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .